Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa nta shingiro bufite rutegeka ko bakomeza kuburana bari hamwe.

Ubushize ubwo Col Tom Byabagamba yari imbere y'urukiko rukuru rwa Gisirikare (UMUSEKE)

Col Tom Byabagamba ukibarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), areganywa na Brig Gen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara.

Bari bajuririye Urukiko rw’Ikirenga basaba ko batandukanywa mu burbanza, kuko ngo abo babiri batakiri abasirikare bityo Urukiko rukuru rwa Gisirikare rukaba rudafite ububasha bwo kubaburanisha.

Kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ukuboza, ku gicamunsi, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bw’aba bagabo nta shingiro bufite ndetse ko bazakomeza kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare bari hamwe.

Umucamanza wasomye icyemezo cy’Urukiko, yavuze ko ibyaha bashinjwa ko bakoze babikoreye hamwe mu gihe kimwe.

Yavuze ko ibyaba byo gutunga imbunda n’amasasu biregwa Brig Gen Rusagara ni byo byatumwe ngo Col Tom Byabagamba aregwa guhisha ibimenyetso.

Yasobanuye ko itegeko rivuga ko igehe umusirikare n’abasevile bakoze ibyaha bari hamwe baburanisha n’urukiko rubifite ububasha.

Col Tom Byabagamba wabaye Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) na bagenzi be bazasubira mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki ya ya 07 Ukuboza 2015, urubanza rukomeza kuburanwa mu mizi.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICAPOLITICSKuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa nta shingiro bufite rutegeka ko bakomeza kuburana bari hamwe. Col Tom Byabagamba ukibarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), areganywa na Brig Gen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza wari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE