Inkuru dukesha igihe.com Nyuma y’aho Ishuri ry’ubumenyi ryo mu Byimana (Ecole des Sciences de Byimana), inkongi y’umuriro yibasiye inzu abanyeshuri bararamo, kuri iki Cyumweru hongeye gushya indi nzu na none irarwamo n’abanyeshuri.

Umunyeshuri wavuganye ni’ Igihe, yavuze ko mu gihe barimo kureba imikino ihuza ibigo by’amshuri bagiye kubona babona inzu iragurumana.

Byimana

Uyu munyeshuri yavuze ko muri iyo nzu yararagamo abanyeshuri basaga 170 agereranyije ibintu byose(matela, amavalisi, imyenda n’ibindi) byatikiriyemo ntacyo babashije gusohora.

Ubwo hari gushya, abaturage n’inzego z’umutekano zatabaye mu kuzimya. hakoreshwaga amashami y’ibiti, umucanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, nawe watabaye yabwiye IGIHE ko iyo nzu yahiye hagati ya saa tanu na saa tanu n’igice muri hararagamo abanyeshuri bagera kuri 250.

Ku nshuro ya mbere iri shuri rishya mu ntangiriro z’igihembwe, abanyeshuri basubiye mu rugo gushaka ibikoresho, bagarutse ryongera gushya ariko ubuyobozi bubafasha kubagurira ibikoresho. Nta munyeshuri waguye muri izo mpanuka zose.

Ikibazo cy’inkongi cyahangayikishije Guverinoma

Nyuma y’uko mu bice bitandukanye by’igihugu havuzwe iki kibazo cy’inkongi z’imiriro, Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa rwa twitter mu minsi ishize ko hagiye gukorwa iperereza ryihariye kuri iki kibazo, kugira ngo harebwe impamvu nyayo yaba izitera. Ahanini uko hagize ahashya abantu batari bake batungaga urutoki Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu(EWSA).

Dr Habumuremyi yagize ati “Abantu birinde kwihimbira impamvu, bategereze icyo iperereza rizerekanwa n’iryo tsinda rizavuga, ndetse n’ingamba zizafatwa. Kandi byose bizakorwa mu gihe cya vuba.”

Dr Habumuremyi yongeyeho ko itsinda rikora iperereza ku gitera inkongi ku mazu ryarangije gushyirwaho, kandi rizatanga n’ingamba zafatwa bidatinze.

Ubwo hakorwaga ubutabazi bwo kuzimya kuri iki Cyumweru

Ubwo ryashyaga bwa mbere