Ubonye Inkotanyi arayimenya, kuki intore zo nta mbuto zera-Opinion
Kuba ibyiciro byinshi by’abanyarwanda baranyuze mu itorero, byagombye kugaragarira umuhisi n’umugenzi, ariko siko biri. Ibyiciro by’abanyarwanda bimaze kunyuzwa mu itorero bimaze kurenga 10: abaganga, abanyamakuru, abayobozi b’inzego z’ibanze, ba Meya na ba gitifu, abarezi n’abandi ntiwapfa kubamenya. Mu gihe ubonye uwabaye umusirikare wa RDF amumenya.
Aho itorero rigarukiye, hari abiruhukije ko nta shyano rizongera kugwa ku musozi ngo rihirirwe riharare, none ahubwo rirahatura. Ikinyamakuru Bwiza.com kiragaruka kuri bimwe mu bibera mu Rwanda bitagombye kuba intore zihari.
1. Girinka ziraribwa n’abayobozi: Mu ntara y’amajyaruguru, inka zisaga 7425 ziri aho zitagomba kuba, muri Gatsibo bazambura abaturage bakazigurisha, Nyamagabe zihabwa aboyobozi izindi zikagurishwa. N’ahandi henshi baziha abatazikwiriye, bakazambura abazigenewe, bakazigurisha, cyangwa ugasanga hari uhabwa izirenze imwe. Benshi mu babikora baratojwe, abandi bikorwa barebera.
2. Imanza gacaca ntizirangizwa: Nyamagabe, Mageragere ya Nyarugenge, Ntarama mu Bugesera n’ahandi. Hari aho zirangirizwa abataraziburanye, abarokotse bagasiragizwa mu rwego rwo kubananiza ngo barambirwe babireke. Abayobozi bagira uruhare mu gucikisha abagatanze indishyi, bakagurisha bagacaho ubuyobozi buhari. Hari abakomeye kandi bagura amwe muri ayo masambu babizi Muyumbu ya Rwamagana, Ntarama ya Bugesera, na Munyiginya ya Rwamagana, Gasaka ya Nyamagabe. Hari n’abemera kuzibukira, ariko bakabura ababibasaba, nko muri Muyira ya Nyanza na Mageragere.
3. Imirire mibi : Mu mijyi no mu cyaro, 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu baragwingiye, naho 14% muribo bafite ibibazo bikabije by’imirire mibi. Mu mujyi wa Kigali, intore z’inyarurembo, aho barya bagasigaza ibindi bakamena, imodoka zigapakira zijyana i Nduba, naho hagaragara imirire mibi. Nyarugenge ni 29%, Gasabo ni 22%, naho Kicukiro ni 17%, kandi ubwo ni impuzandengo. Aho ubwo intore zaho si Nyamwigendaho ?
4. Abana bata ishuri : Ikibazo cy’abana bata ishuri cyahariwe abarimu. Ngo amenye abaje n’abataje. Abayobozi baba barebera, bacaho mu modoka n’amapikipiki, nk’aho uburezi bw’abana butabareba.
5. Kutagira ubwiherero : Imiryango isaga 1000 muri Gicumbi ntigira ubwiherero, aka karere ni nako kigeze kugira gahunda yo gukarabya abaturage, nyamara aho mu midugudu intore zirahari. Mu murenge wa Munyiginya ya Rwamagana, akagari kamwe ka Nkomangwa gafite imiryango 72 itagira ubwiherero. i Kayonza, Nyamagabe n’ahandi ni uko. Biratangaje, Depite Gatabazi ukomoka I Gicumbi byamukoze ku mutima, bituma anabibaza mu nteko ubwo Minisitiri w’intebe yajya gusobanura ibyagezweho mu buzima. Gatabazi ati « Habura iki?Hari ibiti, abaturage barahari, habura iki? » Impamyabigwi nayo iti, ko hari intore nyinshi zikora iki ? Izo ku rugerero, Impeshakurama, Isonga na ba Mutima w’urugo barahari. Intore ntiyatewe ipfunwe no kubwira umuntu ko atakarabye, cyangwa ko yambaye inkweto zinuka. Intore ntiyagatinye kubwira uwihagarika ku muhanda ko atari byiza, uwipfunisha intoki agahanaguza ku myenda, cyangwa ugenda aciragura aho abonye.
6. Kunyereza ibyagenewe abaturage: Abaturage i Nyamagabe baraba mu tururi, kandi hari amabati bagenewe. Hari n’ibiribwa bitangwa mu bwiru, kandi habarizwa intore nyinshi. Muyira ya Nyanza, umukecuru arara mu kirangarira. Hari abagumishwa ku malisiti y’abafashwa kandi batakiri mu Rwanda, barapfuye cyangwa barazamutse mu ntera. Za VUP, hari aho amafaranga ava muri ministeri, akagera mu mudugudu ari ½, abakoresha VUP ntibabahembe, abasaba ikiziriko n’umuti w’ikaramu baratojwe, abakora amatsinda ya barimga bose utaranyuze Nkumba azi i Gabiro.
7.Abana baterwa inda: Raporo y’umuryango CLADHO igaragaza ko abana 818 batewe inda mu mirenge 52, mu turere 10. Akarere ka Huye kabonetsemo abana 116, mu mirenge 5, Kicukiro igira abana 105 mu mirenge 9, naho Bugesera baba 95 mu mirenge 6.
Ibiri amambu noneho, 5,07% by’izi nda nizo zamenyeshejwe Polisi. Ngaho ntore mwe, ko ntawe uvuze ko hari uruhare mufite ku ri izo, kuki mudafasha abana kumenya uburenganzira bwabo? Ngiri rya shyano rigwa ku gasozi, rikahirirwa, rikaharara, rikahatura. Ba mutima w’urugo bari aho, Isonga barahari bagaceceka cyangwa ugasanga nibo bari guhuza uwateye inda n’ababyeyi b’umwana ngo babyoroshye.
8.Kurya ruswa: Ruswa yo ihora ivugwa, ariko mu myubakire ya Kigali ho irigaragaza. Impamyabigwi zayigaragaje muri Bumbogo, Ndera, Gikomero n’ahandi. Intore z’isonga, zijya gusenya akajagari zikagenda zitaruka amazu y’abazihaye akantu. Uwanga amazimwe, yagenda abaza kuri buri nzu yose yuzuye bakerekana ibyangombwa bahawe bubaka, yabona bike kandi ubuyobozi burebera. Ntore z’Isonga, ayo mazu yose yuzuye mu murenge wawe yahawe ibyangombwa, cyangwa mudugudu yaguhaye raporo?
Yahingiye umuyobozi inshuro eshatu ngo abone amabati biba ibyubusa kuko nta 5000 yari afite
9. Munyangire na duhishirane: Hari abafungwa bazira akagambane, nka Cyabakamyi ya Nyanza, Motel Ubwuzu ya Gicumbi yafunzwe imyaka ibiri ngo ukubera umwanda wagaragajwe n’igenzura. Aho hose hari intore, icyenewabo no guhishirana mu makosa yo kunyereza no guhuguza, biri mu turere twinshi.
10. Gutekinika- Inzira y’ubusamo n’ubusambo- ku mugani w’umukuru w’igihugu. Kubeshya imibare, kutagaragaza isura nyayo, kugabanya imibare y’abakene n’abana bata ishuri, kwandika abanyeshuri badahari, kuzamura imibare y’ubwitabire bwa Mituelle kandi abaturage barabuze ayo bishyura, byose bikorwa n’intore. Guhimba ibyiciro by’ubudehe, kubiha abatabikwiriye ho impano. Guhemba abakozi ba baringa, guhindagura amanota y’ibizamini by’akazi, aho biba hatuye abatojwe.
11. Ibiyobyabwenge: Utazi aho bacuruza urumogi, azi aho barunywera n’abarunywa. Abacuruza kanyanga barazwi, aho zengerwa hari abayobozi, aho zinywerwa n’aho zinyuzwa. Intore zikaba ntibindeba.
12. Amakimbirane mu miryango: Mu miryango umwiryane ni wose, zirara zishya intore ntizitabare. Aho zidateje amakimbirane, zirayarebera. Ingo zirasenyuka izidasenywe n’abatojwe, nta nama za gitore zihabwa. Umwana arinjira muri geto, kandi urwo rugo rubamo intore ikarebera.
13. Ubwambuzi n’ikinyoma: Nta karere kataravugwamo rwiyemezamirimo wambuye abaturage, cyangwa agatinda kubahemba, intore zirebera, zisangira nawe. Rulindo, Burera, Gatsibo, Gakenke, Kayonza, Gasabo, n’ahandi. Abaturage baramara imyaka itanu batabonye utwo bakoreye ubuyobozi bugahimba ibisobanuro. Ngo ni technologie nshya bari kwiga gukoresha, impapuro zarabuze nk’aho nta mukozi uhemberwa kuzicunga.
14. Ubwicanyi bwabaye umukino: Umuntu arica undi bapfuye telefoni cyangwa igiceri cy’ijana? Ubu se Kayonza nta batozwa bahaba, Ngoma, Rwamagana na Gatsibo, umuntu akazira igitoki? Nyamagabe na Nyamasheke ni uko. Abana bo mu muhanda bagatwikwa Nk’aho habuze undi mwanzuro muri iki gihugu cy’Intore?
15. Kunyereza umutungo w’amakoperative: Umuntu aratorerwa kuyobora koperative cyangwa agashyirwaho, akahahindura akarima ke. Nonese ubu mu kimotari nta ntore n’imwe ibamo?
Kuki umuco wa gikotanyi udakurikizwa , kandi ibi ibiri muri bimwe mubyo zitemera? none n’aho itorero rizihe, imvugo siyo ngiro.
Senateri Musabeyezu Narcisse, avuga ko abona umushoferi wabaye umusirikare wa RDF akamumenya, ariko ngo intore kuyimenyera ku budasa yagaragaje biragoye. Ibi yabibwiye Intore za Karongi, ubwo yari mu itsinda riyobowe na Senateri Niyongana Gallican, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena.
Hon Mukankusi Perune wari muri iryo tsinda, yibaza impamvu abantu bava mu itorero bagakomeza ingeso mbi, nk’uburaya, ubusinzi, ingengabitekerezo ya jenoside n’izindi.
Mu kiganiro uruhare rw’itangazamakuru, ku Isango Star, kuri iki cyumweru hagarutswe ku banyamakuru bakubutse i Nkumba, nk’Impamyabigwi.
Umuturage nawe yabajije impamvu abava mu itorero batagaragaza ubudasa, ari nabyo bituma barikerensa. Abanyamakuru bari mu kiganiro nabo bagarutse ku ikurikiranwa ry’Intore zivuye ku itorero. Umutoza w’abatoza Muganwa Gonzaga, we akagaruka kuri “kamere idakurwa na reka”.
Ati “hari abananirwa no kwirukana kamere ibarimo, bakaguma uko bahoze, ariko hari n’abahinduka”.
Amwe mu mahame y’intore: Intore sinanjye binyobere, ni nkore neza bandebereho, Intore ntiganya ishaka ibisubizo, n’ayandi. Ariko ibi bivizwe, biragaragaza ko ariya mahame atazirikanwa, inyigisho za Generali Bayingana na Rucagu zikaba amasigarankumba. Mu igihe ibi byose byavuzwe haruguru ntanakimwe gisaba amafaranga.
Rucagu nahindure umuvuno, cyangwa avugute undi muti, kuko bamwe mubo yatoje bahindutse intoramayugi.