U Rwanda rwimye “Visa”impuguke 2 za Loni zarushinje gufasha M23
Nyuma y’aho u Rwanda rushinjwe n’impuguke za Loni gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo Kinshasa, ibihugu bimwe bikabyuriraho bifata icyemezo cyo gukerereza no guhagarika inkunga byarugeneraga, bamwe mu bari mu iryo tsinda ryarushinje rwabimye ibyangombwa byo kurwinjiramo(Visa).
Itisnda ry’impuguke za Loni zashinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ufatwa nk’uteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, zari zihagarariwe na Steven Hege, nawe uzwi cyane ku nyandikao zishyigikira umutwe wa FDLR.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), mu bari muri iryo itsinda bashakaga kwinjira mu Rwanda, rwabimye ibyagombwa, ngo baze mu itsinda rivugana na Leta y’u Rwanda ku byo rwashinjwe, itsinda rikuriwe noneho na Emilie w’Umufaransa. Ariko Reuters yatangaje ko mu Rwanda hageze bane.
Uwungirije Amabasaderi w’u Rwanda muri Loni, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Reuters kuwa Kabiri ko u Rwanda rwangiye Umubiligi Bernard Leloup na Marie Plamadiala wo muri Maldova kuzaza mu Rwanda, kuko uko ari babiri bagize uruhare mu itsinda ry’impuguke za Loni zasohoye raporo ibogamye.
Reuters yatangaje ko u Rwanda rwari rwagaragaje Loni ko Leloup na Plamadiala rutabakeneye ku butaka bwarwo, ariko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon yemeza ko bagomba kuba mu itsinda rikora ubushakashatsi ku byashinjwaga u Rwanda.
Nk’uko Reuters ibitangaza, ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Loni, ntibyigeze bitangaza niba ibirego u Rwanda rurega Leloup na Plamadiala byarageze mu biro bya Ban Ki-Moon.
U Rwanda rwakomeje igihe cyose kugarariza amahanga ko nta nyungu rufite mu guteza umutekano muke muri Congo. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari mu Budage muri Mutarama yabwiye abadepite baho ati “Inyungu z’igihugu ntizagerwaho binyuze mu ntambara cyangwa amakimbirane ayo ariyo yose, byahe byo gatabwa, ahubwo umudendezo, amahoro nibyo byadufasha ! Congo itekanye, ifite amahoro, niyo yafasha u Rwanda mu iterambere.â€