Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi amakuru ari mu gihugu cya Uganda avuga ko u Rwanda rwaba rushaka gufasha umukuru w’igipolisi cya Uganda kuzasimbura perezida Museveni igihe azaba avuye ku butegetsi.

“Nta business dufitanye na Gen Kale”, uyu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage.

Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko abarwanya Kayihura ari bo bazana ibyo bihuha kandi ngo ni ikintu cyo kurebwa.

Ibi Ambasaderi Mugambage yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro cyihariye yagiranye na Chimpreports, dukesha iyi nkuru, imusanze aho atuye muri Kololo, mu nkengero za Kampala. Ambasaderi Mugambage akaba yasubizaga ibibazo byinshi bikomeje kugaragara mu itangazamakuru no mu zindi nzego za Uganda.

Yagize ati : “Ikibazo cyo kuba u Rwanda rushyigikiye rwihishwa Kayihura ntacyo kiri cyo usibye ibihimbano”.

Ni nyuma y’uko hari amakuru amaze iminsi ahwihwiswa avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yaba iri gukorana bya hafi na Kayihura hagamijwe gutuma azafata ubutegetsi igihe Museveni azaba agiye mu kiruhuko.

Abahuza imikoranire ya Gen Kale Kayihura na guverinoma y’u Rwanda bavuga ko yagiye akorana n’igipolisi cy’u Rwanda muri gahunda zo gutoza abapolisi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Bavuga kandi ko ubwumvikane bucye bumaze iminsi buranga Gen. Kayihura na Lt Gen. Henry Tumukunde, bwatewe nuko uyu wa nyuma ngo azi iby’uyu mubano wa hafi wa Kayihura na Leta y’u Rwanda.

Lt Gen. Tumukunde

Uyu Lt Gen. Tumukunde ngo akaba yarayoboye urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda igihe umubano w’ibihugu byombi utari wifashe neza. Nyamara ariko, ngo ku mbaraga z’uwari ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, ngo umubano waje gusubira mu buryo byuzuye.

Gen Kale Kayihura

Nyamara ariko, ngo ibihuha bihari muri iki gihe na raporo z’inzego z’ubutasi bigaragaza ko ibi bihugu by’ibivandimwe bishobora kongera kwisanga mu ntambara y’ubutita.

Kuri iki kibazo cy’umubano wa Gen Kayihura na leta y’u Rwanda, Ambasaderi Mugambage avuga ko abashaka guhimba ibinyoma kubera ibibazo bafitanye na Kayihura, bashobora kuvuga icyo bashatse cyose.

Amb. Mugambage ati : “Gahunda y’u Rwanda ni iy’iterambere kandi ruzakomeza gukorana n’abaturanyi mu kugera ku ntego rusange mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’ibikorwaremezo.”

Ku kibazo cyo kuba u Rwanda rwaba rufite inyungu mu kugena uzasimbura Museveni ku mpamvu z’umutekano wa politiki mu Rwanda, Mugambage yasubije ko ari ibinyoma, abaza impamvu u Rwanda rwagira ikibazo ku muntu wayobora Uganda. Ati :“Ni ibibazo bya Uganda”.

Yakomeje agira ati : “U Rwanda rufite byinshi byo gukora. Ibi byose tubibona gusa mu itangazamakuru. Nta kintu nk’icyo gihari.”

Ambasaderi Mugambage yanagarutse ku Munyarwanda, Rene Rutagungira washimutiwe muri Uganda muri Kanama uyu mwaka, n’abantu batatu bari bafite imbunda bamusanze mu kabari kitwa Bahamas Bar gaherereye muri Old Kampala, asobanura ko na n’ubu hataramenyekana aho aherereye nubwo abo mu muryango we bo bakomeje kwemeza ko afungiye ku cyicaro cy’urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) ahitwa Mbuya.

Amashusho ya camera yafatiwe mu kabari Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yashimutiwemo mu gihugu cya Uganda

Abayobozi mu gisirikare cya Uganda batangaje ko Rutagungira yari arimo arakorwaho iperereza ku kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda, ariko bakavuga ko nabo batazi aho aherereye.

Ambasaderi Mugambage avuga ko iki kibazo cyagejejwe ku nzego kireba, aho avuga ko ambasade yandikiye minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse bakaba barabajije izindi nzego nk’igipolisi n’inzego z’ubutasi ariko nta n’umwe wemera ko afite Rutagungira.

Ambasaderi Mugambage

Source : Chimpreport

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/kaihura.jpg?fit=350%2C235&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/kaihura.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSGuverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi amakuru ari mu gihugu cya Uganda avuga ko u Rwanda rwaba rushaka gufasha umukuru w’igipolisi cya Uganda kuzasimbura perezida Museveni igihe azaba avuye ku butegetsi. “Nta business dufitanye na Gen Kale”, uyu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Major Gen. (Rtd) Frank Mugambage. Ambasaderi Mugambage yakomeje...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE