Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo asanga Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, utari ufite umwanya w’ubuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akwiye kuzuza inshingano yo kwemera uruhare rw’igihugu ayoboye muri iyi Jenoside.

Hari mu kiganiro cyitwa Internationales, Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru Françoise Joli wa TV5 Monde, Sophie Malibeaux wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa na Christophe Ayad wa Le Monde, ejo hashize ku ya 29 Ukwakira 2017.

Yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa utifashe neza muri iki gihe dore ko u Rwanda rwabaye ruhamagaje ambasaderi warwo Jacques Kabale.

Kimwe mu bidindiza uyu mubano ni ukuba u Bufaransa bukomeza kwinangira kwemera ko ubuyobozi bwabwo bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda rusanga hari icyizere ko yakwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside nk’uko Nicolas Sarkozy yari yabigerageje muri Gashyantare 2010 ubwo yari yagiriye uruzinduko i Kigali.

Icyo gihe Sarkozy yasabye imbabazi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ariko u Rwanda ruhamya ko ibyo bidahagije nk’uko Mushikiwabo yabigarutseho.

Ati “ Gufasha, kugira uruhare ruziguye mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri Jenoside ntabwo babyita ubuhumyi. Wenda ndi umudipolomate nzi ko hari uburyo bwo guhindura ururimi bujya bubaho, ariko u Bufaransa bufite inshingano yo guhangana n’amateka yabwo kurusha u Rwanda. Ariko twizeye ko igihe kizagera, kandi wenda kiri hafi ko u Bufaransa buzemera uruhare rwabwo rubi bwagize muri Jenoside.”

Nyuma ya 2010, cyane ku buyobozi bwa François Hollande urunturuntu rwakomeje kugaragara hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Hatangwa ibirego byinshi birebana na Jenoside.

Igiheruka cyatanzwe n’imiryango Sherpa, CPCR na Ibuka France gishinja banki ya BNP Paribas ko yaguriye intwaro guverinoma yakoze Jenoside yari yarakomanyirijwe na Loni.

Kuva Macron yarahirira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi nta kigaragara kirahinduka ariko ubwo yahuriraga na Perezida Kagame mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri baraganiye.

Mushikiwabo yasobanuye ko Perezida Kagame yashimye ibiganiro yagiranye na Macron kuko yamugaragarije ko u Bufaransa bushaka gutsura umubano n’u Rwanda. 
Nyamara yitsa ku kuba urugendo rukiri rurerure kandi na Macron akaba afite ingorane z’amateka yabaye adafitemo uruhare na ruto kandi iki kibazo kikaba gishobora kuba kimurenze.

Ati “Inzira iracyari ndende, kandi byongeye murabizi kundusha, Perezida ashobora kugira ubushake bushoboka ku isi ariko akisanga afite umutwaro munini, bireba u Bufaransa, gusa Perezida Kagame yishimiye guhura na we, n’ikiganiro bagiranye ni cyiza nubwo ntari ndi kumwe na bo.”

Icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ushobora kurushaho kuba mwiza gishingiye ku kuba umujyanama mu bya dipolomasi wa Emmanuel Macron, Philippe Etienne ari mu batumye Nicolas Sarkozy agerageza kwiyegereza u Rwanda ku buyobozi bwe.

Hari no kuba mu bantu be ba hafi no muri guverinoma ye nta wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe guverinoma ya Sarkozy yari irimo Alain Juppé, wari Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga mu gihe cya Jenoside, naho iya François Hollande ikabamo Hubert Vedrine wari Umunyamabanga mukuru wa Perezidansi ku buyobozi bwa François Mitterand, inshuti y’akadasohoka ya Juvenal Habyarimana.

Ibi ariko ntibikuraho ko mu rwego rwa gisirikare, ku buyobozi bwa Macron, Umugaba Mukuru, François Lecointre yari mu bagize ‘Operation Turquoise’ igikorwa cyavuzweho gukingira ikibaba abari bamaze kwica Abatutsi bagashobora guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru Françoise Joly wa TV5, Sophie Malibeaux wa RFI na Christophe Ayad wa Le Monde
Source igihe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/macron.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/10/macron.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo asanga Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, utari ufite umwanya w’ubuyobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akwiye kuzuza inshingano yo kwemera uruhare rw’igihugu ayoboye muri iyi Jenoside. Hari mu kiganiro cyitwa Internationales, Mushikiwabo yagiranye n’abanyamakuru Françoise Joli wa TV5 Monde, Sophie...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE