U Rwanda rubinyujije kuri Jenerali Major Frank Mugambage, ambasaderi warwo mu gihugu cya Uganda rwahakanye ibirego bivuga ko rwashatse gushimuta impunzi y’ umunyarwanda muri iki gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe na Jenerali Frank Mugambage mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa gatatu aho yavuze ko u Rwanda rudakoresha uburyo nk’ ubu bwo gushimuta. Yaboneyeho gutangaza ko uwo mugabo w’ impunzi Protais Hakizimfura yatawe muri yombi n’ igipolisi cy’ u Bugande, ibi bikaba bitandukanye n’ ibyakwirakwijwe mu bitangazamakuru binyuranye ko uyu munyarwanda yaba yarashimuswe n’ abakorera Leta y’ u Rwanda. Ambasaderi Mugambage yongeyeho ko ukeneye amakuru ajyanye n’ impunzi yayabaza igipolisi cya Leta ya Uganda.

Ambasaderi Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda

Uyu Protais Hakizimfura ni umunyarwanda w’ imyaka 66 akaba yarafunzwe igihe kingana n’ imyaka itandatu mbere yo guhungira i Bugande aho afite stati y’ impunzi. Mbere yo guhungira mu gihuigu cya Uganda, Hakizimfura yafunzwe imyaka itandatu ariko aza kurekurwa ategekwa kujya yitaba igihe abitegetswe, ni bwo yahitaga ahunga.

Fred Enanga, ni umuvugizi w’ igipolisi cya Uganda, abajijwe ku bivugwa kuri Mfitimfura yatangaje ko akeneye umwanya uhagije ngo ashake amakuru ya ngombwa akabona kugira icyo atangaza.

Ibikorwa nk’ iki byaherukaga kumvikana ubwo uwitwa Lt. Joel Mutabazi yatabwaga muri yombi i Kampala akoherezwa i Kigali bikaba bitaravuzweho rumwe n’ imiryango irengera impunzi na Leta z’ ibihugu bya Uganda n’ u Rwanda.

Emmanuel Nsabimana – imirasire.com