U Rwanda ruri mu biganiro na Amerika ishaka kurufatira ibihano kubera guca caguwa
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Hategeka Emmanuel, yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) harebwa icyakorwa ngo rugume muri gahunda ya AGOA, nyuma y’iminsi icyo gihugu gitangaje ko kigiye gusuzuma niba u Rwanda rukwiye kugumamo.
Muri Kamena uyu mwaka nibwo Ibiro by’Intumwa ya Amerika ishinzwe Ubucuruzi, byatangaje ko bigiye gusuzuma harebwa niba u Rwanda, Tanzania na Uganda bikwiye gukomeza kwinjiza ibicuruzwa byatoranyijwe ku isoko ryayo bidaciwe umusoro, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi hagati ya USA na n’ibihugu bimwe bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA (African Growth and Opportunity Act).
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’inganda zituganya caguwa (Secondary Materials and Recycled Textiles Association, SMART), rivuga ko umwanzuro ibihugu bihurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byafashe wo kugabanya itumizwa ry’imyenda n’inkweto byambawe, uri guteza ikibazo cy’ubukungu mu bucuruzi bwa caguwa muri Amerika.
Kubera uwo mwanzuro, kuva ku wa 1 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto bya caguwa byinjizwa mu Rwanda bisoreshwa umusoro ukubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe, kuri caguwa yose hatarebwe igihugu iturutsemo icyo aricyo cyose.
Ubwo kuri uyu wa Gatatu Banki y’Isi yagaragazaga icyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda, hagarutswe ku ruhare rw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Muri ibyo biganiro hanakomozwa ku ihagarikwa rya caguwa n’inkurikizi zabyo.
Hategeka yahishuriye ko u Rwanda ruheruka gutangiza ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo yirinze kuvuga ingingo zimaze kwemeranywaho.
Yagize ati “Icyo navuga ni uko turi mu biganiro, duha agaciro umubano mu birebana n’ubucuruzi hagati yacu. Hari byinshi abantu bacu bohereza ibicuruzwa mu mahanga bakunguka tugumye muri AGOA, si mu birebana n’ingano y’ibyoherezwa gusa kuko wenda biracyari bike cyane nubwo bigenda byiyongera, ahubwo mu cyizere cyo kubona isoko ku buryo abantu bashora imari batumbiriye rya soko”
Muri Kamena 2017, Perezida Kagame yaciye amarenga ko Amerika iramutse itsimbaraye ku bihano, u Rwanda rushobora kwemera kuva muri AGOA aho gusubira kuri caguwa.
Icyo gohe yagize ati “Niba rero ngiye gushyiraho uburyo inganda zacu zabasha gutera imbere zirimo n’izikora imyenda, umuntu akavuga ati ‘Oya’ nubikora ndaguhana kubera ko ibyumvikanweho muri AGOA [nubwo bidafitanye isano na gato] ugomba kuba ingarani ya caguwa, kugira ngo ujye ku rutonde rw’ibihugu dukorana muri AGOA, twe aho hari ukundi tubyumva.”
Gahunda ya AGOA yemejwe na Perezida Bill Clinton mu 2000, iheruka kongererwa igihe ikazarangira mu 2025, igahuriramo ibihugu 38 birimo n’u Rwanda.
Iha amahirwe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yo gukorana ubucuruzi na Amerika, bikabasha gucuruzanya ibikorewrwa imbere mu bihugu, birimo nk’imyenda, Ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.
Binyuze muri AGOA, u Rwanda, Tanzania na Uganda byohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 43 z’amadolari mu 2016 bivuye kuri miliyoni 33 z’amadolari mu 2015. Nyamara ibicuruzwa Amerika yohereje muri ibi bihugu byo byageze kuri miliyoni 281 z’amadolari mu 2016, bivuye kuri miliyoni 257 z’amadolari mu 2015.