Bamwe mu bashakishwa n’u Rwanda (Ifoto/Izuba R)

 

Abanyarwanda basaga ijana barashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.
Umubare munini w’abashakishwa uri mu bihugu by’Iburayi, aho bimwe bitaragira ubushake bwo kubacira imanza cyangwa ngo boherezwe kuburanira mu Rwanda.
Gusa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko intambwe yatewe ari ndende kuko imyumvire y’ibihugu bimwe igenda ihinduka.
Umushinjacyaha ukuriye itsinda ry’abashinja aboherezwa mu Rwanda(International crimes unit) yavuze ko amavugurura y’ubutabera n’imikorere inoze y’Ubushinjacyaha byatumye ubu hoherezwa mu Rwanda abantu barindwi.
Jean Bosco Mutangana yagize ati, “Bernard Munyagishari, Leon Mugesera, Jean Uwinkindi ma Charles Bandora ubu barimo kuburanishwa kandi mfite icyizere ko imanza zabo zizagenda neza. U Rwanda rwakemuye ibibazo birenze ubushobozi bwarwo kandi mu gihe gito cyane[imyaka 20]”.
Twibutse ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimaze kohereza Mudahinyuka Jean Marie Vianney (alias Zuzu); Kagaba Enos na Marie Claire Mukeshimana; ubu bose bafungiye muri gereza Nkuru ya Kigali.
Ubufaransa, Uganda na Kongo-Kinshasa mu bihugu bicumbikiye benshi mu bakekwaho Jenoside
Nyuma y’uko u Rwanda rushyizeho mu mwaka wa 2007 ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda; hatanzwe impapuro zo guta muri yombi abantu 193 mu bihugu bigize Interpol.
Igihugu cy’Ubufaransa nicyo kiri ku isonga kibarizwamo abantu 26, Uganda ivugwaho gucumbikira 25 naho Kongo-Kinshasa harashakishwayo abantu 20 kandi ngo nta n’ubushake buhari bwo kubafata ngo boherezwe mu Rwanda.
Nyuma y’imyaka 20 Jenoside irangiye; Ubufaransa nabwo bumaze gutera intambwe aho buherutse kuburanisha uwitwa Pascal Simbikangwa ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 25 ariko ahita ajurira, ku Bufaransa hiyongeraho uwitwa Pierre Tegera nawe ufunzwe, akaba akomeje kuburana urubanza rwo kwoherezwa mu Rwanda.
Icyakora dosiye z’abantu 18 ntabwo ziraburanishwa cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda naho 6 zindi nta kintu na gito zirakorwaho.
Uganda imaze kohereza uwitwa Kwitonda Jean Pierre alias Kaparata na Nkundabazungu Augustin hasigaye abandi 23 bashakishwa n’u Rwanda.
Ese u Rwanda ruvuye he mu bijyanye n’ubutabera?
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko hari inzitizi nyinshi zavuyeho mu mategeko ku buryo abacitse ku icumu bahabwa ubutabera.
Mu 1994; nta tegeko mu Rwanda ryari rihari rihana icyaha cya Jenoside, icyo gihe u Rwanda rwagenderaga ku gitabo cy’amategeko mpanabyaha cyo muri 1977 kandi nabwo harimo guhana ivangura gusa.
Umwaka wa 1996 nibwo hashyizweho itegeko rihana Jenoside, icyo gihe kuburanisha imanza byari bigoye igihugu kuko gereza zarimo abantu bari hagati ya 300.000-400.000.
Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana avuga ko “90% by’abari bafunzwe bakekwagaho Jenoside…ariko inkiko Gacaca zakemuye ibibazo byinshi”.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko “gukuraho igihano cy’urupfu” mu mategeko ahana y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 byatumye amahanga agirira icyizere igihugu nubwo hari hashize igihe gito kivuye muri Jenoside. Ibi byatumye ibihugu nka Canada, Norway ndetse n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwohereza abakekwaho Jenoside kuburanira mu Rwanda.
Umutekano w’abatangabuhamya kimwe no kwemera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya “Video Conference” mu manza zibera mu gihugu no hanze nabyo byatumye igihugu kigirirwa icyizere.
Ikindi ubushinjacyaha buvuga ni uko hashyizweho urugereko mu rukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga, mu rukiko rukuru hakaba haburanisha abacamanza n’abashinjacyaha bafite uburambe mu kazi buri hejuru y’imyaka icumi (10).
Placide KayitarePOLITICSBamwe mu bashakishwa n’u Rwanda (Ifoto/Izuba R)   Abanyarwanda basaga ijana barashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Umubare munini w’abashakishwa uri mu bihugu by’Iburayi, aho bimwe bitaragira ubushake bwo kubacira imanza cyangwa ngo boherezwe kuburanira mu Rwanda. Gusa Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko intambwe yatewe ari ndende kuko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE