Nibarize abamotsi bamaze iminsi bohereza inyenyeri messages zirimo ibitekerezo byacuramye bigaragaza abicanyi ruharwa  tutayobewe babatuma,  bishushanya biyoberanya nkabantu kandi ari ibisimba.

Abiyita intore mugenda musebya umuco nyarwanda wubutore,  bamwe mwahunze mwirunze mukandi gatsiko, muvuma Kagame kandi mupfukamira umurusha  ubugome!

 

Mbibarize, bite byanyu???!

Muzasinda ubutindi n’amatiku mugeze ryari ko uRwanda rubakeneye?

 

Ngo Noble Marara aracyakorera Kabarebe?? Amukorera akazi  kahe se?

Ako kuvugira abanyarwanda bose se?

Ako  gushaka kubunga abumvisha ko bose  bagomba kureshya imbere  y’amategeko se?

Ako  kwamagana ubwicanyi, ishimuta, iyica rubozo Kabarebe uwo ashora mubanyarwanda se?

 

Ngo Noble Marara aracyavugana na Dan Munyuza ngo Dan Munyuza  aramuhemba?

Ariko  Mwagiye mubeshya ibyanafata!

Bavugana bahuriyehese? Amuhembera akahe kazi se uwo  mwicanyi wamamaye nkumurozi, mwari mwumva Noble Marara  agira uwo abazwa ngo yishe???!

 

Ngo yakundaga avocats,ngo yasukaga mazutu ngo ise yari umugande?!!

 

Gukunda avocats se ni icyaha? Si ikiribwa k’Imana se ?

Iyo mazutu se mama nyirayo ko ntawe wigeze yumva ayiregera ngo yibwe?

Ise ngo ni umugande?

Ise ni umunyarwanda, kandi niyo aba umugande sinumva aho ikibazo cyaba kiri cyangwa uwo byaba bireba uretse nyirubwite!

 

Ikigaragara ni uko abashaka gusebya no kwanduza icyogere cy’izina rya Noble Marara mwayobye mu bitekerezo kandi ko nimugira Imana mukagera aho mushobora kwishakira amakuru, muzasubiza amaso inyuma mukabyicuza.

Ndavuga intore namwe mwibera muri politike yudutiku nkutwo  mubikoni by’izishaje!

Bamwe kandi muzasanga amaherezo ubatuma ariwe wabuze  uko asubira kwa shebuja akaba ari nawe  ukumbuye uwo Munyuza  bahuje imico  y’ ubwicanyi!

 

Biteye kwibaza kubona umuntu acibwa inyuma nuwo bashakanye akajya kuyobya uburari abicyurira nyina wundi!

 

URwanda ntabwo rukeneye ubuyobozi burutegekesha  ibinyoma n’iterabwoba ngo biveho haze  abategekesha ubutindi n’ itiku!

 

Nta Kagame nta Kayumba.

 

Bite byanyu , ntasoni???

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/nb1.jpg?fit=540%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/03/nb1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSNibarize abamotsi bamaze iminsi bohereza inyenyeri messages zirimo ibitekerezo byacuramye bigaragaza abicanyi ruharwa  tutayobewe babatuma,  bishushanya biyoberanya nkabantu kandi ari ibisimba. Abiyita intore mugenda musebya umuco nyarwanda wubutore,  bamwe mwahunze mwirunze mukandi gatsiko, muvuma Kagame kandi mupfukamira umurusha  ubugome!   Mbibarize, bite byanyu???! Muzasinda ubutindi n'amatiku mugeze ryari ko uRwanda rubakeneye?   Ngo Noble Marara aracyakorera Kabarebe??...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE