Ingabo z’u Rwanda ubwo zari zigiye koherezwa muri Santarafurika (Ifoto/Kisambira T.)

 

Ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Ethiopia bigiye kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Ambasaderi w’Amerika mu muryango w’abibumbye, Samantha Power, yavuze ko ibyo bihugu biteganya kohereza ingabo ibihumbi 2 na magana atanu (2,500 soldiers) kandi ko ubufatanye bw’Abanyafurika buzatanga umusaruro.

Inkuru ya Chimp Reports yo muri Uganda ivuga ko Ambasaderi Samantha yavuze ko izi ngabo zizaba ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bwiswe UNAMISS (United Nations Mission in South Sudan) aho zizaba zishinzwe kurindira abaturage umutekano bitewe n’intambara ihuje ingabo za Leta n’inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi.

Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-Moon yavuze ko hazakorwa igishoboka cyose kugira ngo amahoro agaruke muri Sudani y’Epfo.

Nubwo Samantha atavuze igihe izo ngabo zizatangira kugenda, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brigadier General Joseph Nzabamwita yavuze ko ingabo z’u Rwanda zisanzwe ziri muri icyo gihugu [mu bundi butumwa].

Kuya 09 Nyakanga 2011 nibwo abaturage b’abirabura batuye muri Sudani y’Epfo bigobotoye ingoyi yo gutotezwa n’Abarabu bo muri Sudani [Amajyaruguru].

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 2 y’ubwigenge kuya 09 Nyakanga 2013, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye Abanyasudani y’Epfo ko Abanyarwanda bifatanyije nabo kandi bumva neza inzira banyuzemo bibohoza.

Imirwano yubuye muri iki gihugu mu Ukuboza 2013 aho ingabo z’igihugu kiyobowe na Perezida Silva Kiir zihaganye n’iz’inyeshyamba ziyobowe n’uwari visi perezida wa Kiir witwa Riek Machar.

Perezida Kagame yagize ati “Twifatanyije namwe muri uru rugendo rurerure rwo guharanira ubwigenge, kutavogerwa, kwifatira ibyemezo no kwihesha agaciro. Turabashimira umuhati wanyu kandi turabizeza ko Abanyarwanda bazakomeza kwifatanya namwe mu kuzuza inshingano ikomeye yo kubaka igihugu”.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo mu bihugu bitandukanye mu butumwa bw’amahoro butandukanye birimo Santarafurika (MISCA), Sudani (UNAMID), Mali (MINUSMA), intara ya Abyeri iri muri Sudani (UNISFA) nkuko tubikesha urubuga rw’igisirikare cy’u Rwanda.

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko kugeza muri Kanama 2013, ibihugu 114 ari byo bifite ingabo na polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bagera kuri 91,216 aho u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 mu kugira benshi bari muri ubwo butumwa.

Sudani y’Epfo ihana imbibi na Sudani, Repubulika ya Central Africa, Repubulika Iharinira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya na Ethiopia; ikaba ituwe ahanini n’abirabura; ifite ubuso bungana na kilometero kare  619,745; ibarura ryo muri 2008 rigaragaza ko ituwe n’abaturage 8,260,490 bakaba bakoresha icyongereza mu nzego za Leta.

Ni igihugu gikungahaye ku mutungo kamere urimo peteroli kandi kikaba gishobora kwinjira mu muryango w’ibihugu by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) gisangamo Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda.