U Rwanda Ntirwaserukiwe muri Miss World 2015
U Rwanda ntirwitabiriye aya marushanwa, mu gihe ibihugu birukikije birimo Uganda, Kenya na Tanzaniya byo byayitabiriye.
Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 Kundwa Doriane, yavuze ko impamvu u Rwanda rutitabiriye aya marushanwa ari uko nta ruhushya rubifitiye.
Bruce Twagira umujyanama wa Nyampinga asobanura ko uru ruhushya ruba rugomba kugurwa muri Miss World, rukagurwa n’inzego z’ubuyobozi butegura amarushanwa ya Miss Rwanda.
Bruce Twagira, umujyanama wa Nyampinga Kundwa ari hagati y’uyu Kundwa na Nguma (Ifoto/Irakoze R.)
Ibi abisobanura agira ati “U Rwanda ntirufite uruhushya (license) rwo kujyayo, abategura Miss Rwanda bakagombye kurugura nyampinga utsinze amatora akaba yanatsindira guhagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga. Kugeza ubu amarushanwa bajyamo ni ayo bishakira.”
Ku ruhande rwa Kundwa, avuga ko kutajya mu marushanwa nk’aya ya Miss World, u Rwanda ruba rubuze amahirwe n’umwanya mwiza wo kwereka Isi ibyiza by’igihugu n’amateka meza kigezeho.
Yabwiye iki Kinyamakuru ati “kuri njye numva ko ruriya ruba ari urubuga rwiza ku gihugu ngo Isi ikimenye, imenye ibihakorerwa, ibyiza byo kuhaba […] ku buryo ba mukerarugendo bashobora kuza kuhasura cyangwa kuhashora imari.”
Ku murongo wa telefoni, Uwacu Julienne nta byinshi yashatse gutangaza kuri iki kibazo.
Minisitiri Uwacu yavuze gusa ko abona ko kuba Kenya, Uganda na Tanzaniya biri muri aya marushanwa kuri we bidasobanuye ko u Rwanda rwagombye kuyajyamo, ati “Ntabwo biri mu nshingano twagombaga kubahiriza tutujuje.”