U Rwanda ntiruzitabira inama yatumijwe n’u Bufaransa
Mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera Addis Ababa muri Ethiopia, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe, Perezida w’u Bufaransa François Hollande yohereje ubutumire ku bakuru b’ibihugu, abasaba kuzitabira inama izavuga ku mahoro n’umutekano. Ibyo kandi byahuriranye n’uko Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete mu ijambo rye yasabye ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa FDLR. Ari ubutumire bwa Hollande ari n’icyifuzo cya Kikwete Perezida Kagame yabiteye utwatsi.
Impamvu nyamukuru yatumye Perezida Hollande atekereza gutumiza iyi nama, ahanini ni ukubera uruhare rw’u Bufaransa mu bibazo byo muri Mali.
Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa, icyifuzo cya Perezida Kikwete cy’uko u Rwanda rwagirana ibiganiro bitaziguye na FDLR cyamaganiwe kure na Perezida Paul Kagame.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wamaganiye kure igitekerezo cya Perezida Kikwete, ko imvugo ye yuzuye ubushinyaguzi nta mpamvu yo kugirana ibiganiro n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Ibuka kandi yasabye ko Perezida Kikwete yakwisubiraho agasaba Abanyarwanda imbabazi kuko imvugo ye yakomerekeji benshi cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Kikwete yatangaje ibyo, nyamara ingabo za Tanzania ziri mu mutwe udasanzwe ushinzwe kugarura amahoro mu karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho ugomba guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu karere inakora ibyaha bibangamiye inyoko muntu. Ingabo zigize uwo mutwe ziyobowe n’Umusirikare mukuru w’Umutanzaniya.
Perezida Kagame ntiyemeye kuzitabira inama yatumijwe na Perezida w’u Bufaransa François Hollande, iziga ku kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika, iteganijwe kuba ku wa & Ukuboza 2013 i Paris. Jeune Afrique itangaza ko umwe mu nkoramutima za Perezida Kagame yatangaje ko uwo ari umwanya wo gukomeza gutera ingabo mu bitugu abakoloni. Ati « Twe si ikibazo kitureba. »
Source: igihe
https://inyenyerinews.info/politiki/u-rwanda-ntiruzitabira-inama-yatumijwe-nu-bufaransa/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/KAGAME-VS-HOLLANDE.jpg?fit=271%2C186&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/06/KAGAME-VS-HOLLANDE.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSMu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iherutse kubera Addis Ababa muri Ethiopia, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe, Perezida w’u Bufaransa François Hollande yohereje ubutumire ku bakuru b’ibihugu, abasaba kuzitabira inama izavuga ku mahoro n’umutekano. Ibyo kandi byahuriranye n’uko Perezida wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
kagame wacu ba muteye amagi n’amase mu bwongereza, ese mu bufaransa siko byagenda? kubera umutekano wa nyakubahwa kagame izo nama zige zibera mu Rwanda