U Budage : Uwahoze ari Burugumesitiri wa Muvumba yakatiwe igifungo cy’imyaka 14
Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Rwabukombe Onesphole umunyarwanda wahoze ari umuyobozi wa komini Muvumba igifungo cy’imyaka 14 kubera uruhare yagize muri genocide yo mu 1994 ariko cyane cyane muri Komini yari ayoboye.
Rwabukombe w’imyaka 56, yatangiye kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa Francfort, mu burengerazuba bw’ubudage, akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 14, nyuma yo guhamwa n’ ibyaha bya Jenoside.
Rwabukombe Onesphole n’umwunganira mu mategeko
Amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Rwabukombe Onesphole yaregwaga ibyaha byo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu .
Yabaga mu Budage kuva mu 2002 aho yari yaratse ubuhungiro.
Yafashwe bwa mbere muri Nyakanga 2008 hakurikijwe urwandiko mpuzamahanga rusaba gutabwa muri yombi rwatanzwe n’u Rwanda, arafungwa kugeza mu kwezi k’Ugushyingo uwo mwaka.
Yongeye gutabwa muri yombi mu Ukuboza 2008 kugeza muri Gicurasi 2009, amaze gufatwa bitewe n’urwandiko rwasabaga ifatwa rye.
Tariki ya 18 Ukuboza 2008, Umushinjacyaha mukuru w’u Budage yari yatanze urwandiko rushya rusaba ifungwa rya Rwabukombe ashingiye ku bimenyetso byihariye bifitwe na Pariki y’u Budage.
Yafashwe bwa nyuma tariki ya 23 Ukuboza 2008 mu karere ka Francfort, yitaba umucamanza wari watanze urwandiko rw’uko yafatwa akaba afunze.
Chimpreport ikomeza ivuga ko Rwabukombe wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Muvumba,ubu ni mu ntara y’Iburasirazuba, yaregwaga ibyaha byo gutegura akanayobora ibitero bitatu byahitanye Abatutsi bagera ku 3,730 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kiziguro.
Rwabukombe yari ku mwanya wa 435 w’urutonde rw’abagize uruhare rukomeye mu kuyobora Jenoside mu Rwanda.
Rwabukombe abaye uwa mbere ukatiwe n’urukiko rwo mu Budage ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi,yahitanye abatutsi abagera kuri miliyoni.
Alphonse Munyankindi – Imirasire.com
https://inyenyerinews.info/politiki/u-budage-uwahoze-ari-burugumesitiri-wa-muvumba-yakatiwe-igifungo-cyimyaka-14/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/rwabukombe_onesphole.jpg?fit=600%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/rwabukombe_onesphole.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSUrukiko rwo mu Budage rwakatiye Rwabukombe Onesphole umunyarwanda wahoze ari umuyobozi wa komini Muvumba igifungo cy’imyaka 14 kubera uruhare yagize muri genocide yo mu 1994 ariko cyane cyane muri Komini yari ayoboye. Rwabukombe w’imyaka 56, yatangiye kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa Francfort, mu burengerazuba bw’ubudage, akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 14, nyuma yo guhamwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS