Faustin Twagiramunguumwami kigelisebarenziIyo usomye neza ubivugwa cyangwa ibyandikwa kuri politiki y’u Rwanda muri iki gihe, usanga Urubyiruko rw’abana b’abanyarwanda (ab’abahutu; ab’abatutsi, ab’abatwa nab’imvange zose) rushyigikiye ibitekerezo Twagiramungu amaze iminsi asobanura mu kinyarwanda gisukuye, cyumvikana kandi no mu kinyabupfura kiranga umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru. Muri rusange, umuntu yasanga Urubyiruko ry’u Rwanda rutangiye koko kujijukirwa n’ibibazo n’amacenga ya politiki kandi rwifuza kumenya amateka nyayo. Kuko kuvuga ni kumenya koko ukuri n’ukuntu ibintu byagenze ari bwo buryo byonyine abanyarwanda bashobora kwikemurira ibibazo byabo nta kubogama kurimo. Ku mwihariko, urasanga Urubyiruko rwibanda ku ngingo eshanu. Ingingo y mbere ngi ni uko Umwami Kigeli V na Bwana Twagiramungu hamwe n’abandi banyapolitiki bindakemwa bagize imyanya mu Ubuyobozi bukuru by’i Gihugu bataha mu cyubahiro (aha batanga urugero cyane cyane rwa Bagaragaza, Nsengiyaremye na Sebarenzi) kandi Leta ikiyemeza kubungabunga umutekano wabo no kubaha ishimwe n’ibyagombwa byose byo kubaho kuko bakoreye u Rwanda n’abanyarwanda. Ingingo ya kabiri, ko Leta y’u Rwanda yahagarika gufasha ingabo zo muri M23 zirwanira kwigarurira Uburasirazuba bwa Congo kandi bikaba bizwi neza ndetse n’amahanga ko izo ngabo zigizwe ahanini n’abacanshyuro b’abatutsi bo muri Kongo batagize aho bahuriye n’abanyarwanda baba mu rwa Gasabo. Iya gatatu, ko hakwiriye koko gukorwa Inama RUKOKOMA cyane cyane yo kwiga burundu ukuntu kuba umututsi, umuhutu cyangwa se umutwa bitahora biba intwaro n’urwitwazo ry’abanyapolitiki yo kurwanira, kwiharira no kugundira Ubutegetsi n’Ubuyobozi.
Ingingo ya kane, Urubyiruko rusanga kandi ko abakoze ibyaha bose by’ubwicanyi byose bitwaje amoko babisabirara imbabazi k’umugaragaro kandi bakazihabwa, bityo ubutabera, ubusabane no kubana bikongera bigasakara mu abanyarwanda. Kuri iyo ngingo, Perezida Kagame we, nk’umukuru w’i Gihugu, Urubyiruko rurifuza mw’izina rya Leta ayobora ko yasaba imbabazi abanyarwanda bose atavanguye kubera amahano yabaye mu Rwanda hejuru y’intambara (itari ngombwa) FPR yashoje muri 1990 mu Rwanda hamwe n’izindi ntambara yakomerejeho muri Kongo. Byonyine bati urugero Perezida Kagame yatanga, AMATEKA nya MATEKA azabimushirira. Naho ingingo ya gatanui, Urubyiruko ruraburira abanyapolitiki kwitondera amagambo bavuga rimwe na rimwe arimo n’iterabwoba bafata u Rwanda nk’urwabo bwite. Kuri iyi ngingo, ngo ruzasaba rwose ko Itegeko-Nshinga risubirwamo maze Perezida wa Repubulika akagabanyirizwa ububasha afite byatuma yirara (ngo gushoza intambara ku nyugu ze abanyarwanda bamutoye batabizi) ndetse ko atajya anarenza mu buzima bwe manda ebyeri z’imyaka itanu imwe imwe. Isoma umuntu yakuramo ni uko u Rwanda ari urwakanyarwanda. Abantu barapfa ariko nkuko amadini menshi abyigisha ibihe bigenda bisimburana iteka, abanyapolitiki rero bari bakwiriye kwiyemeza no gushyira imbete gusa guharanira imibireho nwiza y’abaturage nahi ubundi ngushe mu rwa Veritas Info amateka niyo yonyibe Mucamanza kuri iy’Isi. Transversal Umusesanguzi mu bya politiki Umuyoboke wa RDI-Rwanda Rwiza

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Faustin-Twagiramungu.jpg?fit=277%2C182&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/08/Faustin-Twagiramungu.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSIyo usomye neza ubivugwa cyangwa ibyandikwa kuri politiki y'u Rwanda muri iki gihe, usanga Urubyiruko rw'abana b'abanyarwanda (ab'abahutu; ab'abatutsi, ab'abatwa nab'imvange zose) rushyigikiye ibitekerezo Twagiramungu amaze iminsi asobanura mu kinyarwanda gisukuye, cyumvikana kandi no mu kinyabupfura kiranga umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru. Muri rusange, umuntu yasanga Urubyiruko ry'u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE