Minisitiri w’umutekano, Sheikh Musa Fasil Harelimana hamwe n’Umuyobozi wa CID, ACP Théos Badege (Ifoto/Niyigena F)

 

Ku bw’inyungu z’umudendezo n’ubusugire bw’igihugu, bamwe mu Banyarwanda barimo Faustin Kayumba Nyamwasa, Faustin Twagiramungu n’abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda kitaremerwa mu Rwanda, bashobora gutangira gukorwaho iperereza ku bufatanye baba bafitanye n’umutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR.
Gen Kayumba Nyamwasa, Bwana Twagiramungu Faustin na Dr Rudasingwa Theogene
Ibi byatangarijwe mu kiganiro Minisitiri w’umutekano, Sheikh Musa Fasil Harelimana, hamwe n’umuyobozi w’ishami ry’iperereza muri Polisi ku byaha bitandukanye (CID), ACP Théos Badege, bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 16/01/2014.
Mu buryo bweruye, ntabwo Minisitiri Harelimana hamwe na ACP Badege bavuze ko abo bavuzwe haruguru bazakurikiranwa ariko bashimangiye ko mu rwego rwo kubahiriza itegeko ryo kurwanya iterabwoba; ibi bireba uwo ari wese ushobora kwiyemerera cyangwa gukekwaho ko akorana na FDLR kuko ari umutwe w’iterabwoba ufite n’ibikorwa by’ubwicanyi wamaze gukorera ku butaka bw’uRwanda kimwe n’aho ucumbitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bitangajwe nyuma y’aho muri iki cyumweru Faustin Twagiramungu hamwe na Alex Bakunzibake batangaje ko amashyaka yabo atemewe na Leta yiyemeje gufatanya na FDLR ndetse banakora ihuriro bise FCLR – UBUMWE (The Common Front for the Liberation of Rwanda and Rwandese)nk’uko bigaragara mu ibaruwa iki kinyamakuru gifitiye kopi.
Minisitiri Harerimana avuga ko abafatiwe mu bikorwa byo gutera gerenade zagiye ziterwa ahantu hatandukanye mu gihugu,  bavuze ko baba batumwe na FDLR ndetse bamwe muri bo banavugamo Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Patrick Karegeya. Ati “Iyo utangiye kumva abantu bameze nk’abari kwamamaza umutwe w’iterabwoba, Leta iba ishinzwe kubaburira ikabasubiza ku murongo.”
Yakomeje agira ati “wumvishe umuntu akubwira ati ndashaka kwiyandikisha muri FDLR, ukoresha itegeko ukamwereka ko akoze amakosa hanyuma agahitamo kwikosora cyangwa gukomeza. Hanyuma abatangaje ko bamaze kwifatanya, bamenye ko bifatanyije n’umutwe w’iterabwoba. Polisi nikurikirana ikabona ibimenyetso bitari amagambo gusa bazabibazwa, ariko nibasesengura n’amagambo bakabona ashobora kuba ubuhamya bashingiye ku itegeko nabo bazakurikiranwa nk’uko itegeko ribiteganya.”
Minisitiri Harelimana yavuze ko abantu bagomba kumenya gutandukanya umutwe wa politiki n’ishyirahamwe cyangwa umutwe w’iterabwoba kuko ibi byombi bifite amategeko atandukanye abigenga. Ati “itegeko No 45/2008 ryo ku wa 09/09/2008 ryerekeye kurwanya iterabwoba ritandukanye cyane n’iry’uko umutwe wa politiki ushingwa n’umunyapolitiki uwo ari we n’ibyo akora nkuko ryavuguruwe kugeza mu mwaka ushize.”
Ibi bikaba bisobanura ko aba bose biyemereye ko bakorana na FDLR biyemeje kumvira itegeko ryerekeranye no kurwanya iterabwoba, baba bahisemo neza kuko itegeko rikurikirana umuntu wese ugirana ubufatanye ubwo ari bwo bwose bwaba kwamamaza, amafaranga, kuba umunyamuryango, ubucuti n’umutwe w’iterabwoba. Kugeza uyu munsi umutwe uzwi ni uwa FDLR kuko n’amategeko mpuzamahanga yawuhaye akato n’ubwo bamwe na bamwe mu banyamahanga n’Abanyarwanda bawita umutwe wa politiki kandi warashinzwe ndetse ukaba unagizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye miliyoni y’abatutsi .
Ingingo ya kabiri y’iri tegeko rirwanya iterabwoba ivuga ko iterabwoba ari: Igikorwa cyo gukora cyangwa gukangisha gukora ibikorwa bigamije gutuma inzego z’ubutegetsi za Leta zihindura imikorere yazo hakoreshejwe gufata bugwate umuntu umwe cyangwa benshi, kwica, gukomeretsa cyangwa gutera ubwoba abaturage hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose bushobora kwica umuntu cyangwa kumukomeretsa”
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/twagiramungu-ps-imberakuri-bashobora-gukurikiranwa-na-polisi_52d828da3c88c_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/01/twagiramungu-ps-imberakuri-bashobora-gukurikiranwa-na-polisi_52d828da3c88c_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMinisitiri w’umutekano, Sheikh Musa Fasil Harelimana hamwe n’Umuyobozi wa CID, ACP Théos Badege (Ifoto/Niyigena F)   Ku bw’inyungu z’umudendezo n’ubusugire bw’igihugu, bamwe mu Banyarwanda barimo Faustin Kayumba Nyamwasa, Faustin Twagiramungu n'abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda kitaremerwa mu Rwanda, bashobora gutangira gukorwaho iperereza ku bufatanye baba bafitanye n’umutwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE