Mu kiganiro bagiranye kuri telefoni ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize banaganira kuri Koreya ya Ruguru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatumiye mugenzi we wa Philippines Rodrigo Duterte kuzasura Amerika.

Ibiganiro bagiranye byibanze cyane cyane ku mutekano w’Akarere ka Aziya y’Amajyepfo n’intambara ya Philippines yo guhangana n’ibiyobyabwenge nk’uko Ibiro y’Umukuru w’Igihugu wa Amerika, White House, byabitangaje.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko iryo tangazo ritagaragaza igihe Duterte ashobora kuzasurira Amerika, ariko risobanura ko Perezida Trump ategereje uruzinduko rwa mugenzi we mu Ugushyingo.

Perezida Duterte yigeze kuvuga ko intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu cye izakomeza kugeza igihe umuntu wa nyuma ubigiramo uruhare akaniwe urumukwiye.

Uyu mugabo yigereranyije na Adolf Hitler avuga ko yakwishimira kwica miliyoni eshatu z’abanywi b’ibiyobyabwenge n’abanyabyaha nk’imwe mu nzira imwe rukumbi yo kurangiza ikibazo.

Ati “Hitler yishe miliyoni eshatu z’Abayahudi.Ubu dufite miliyoni eshatu z’abanywi b’ibiyobyabwenge.Nakwishimira kubica bose.”

Ubutumire Trump yahaye Duterte busa n’ubutumvikana neza cyane cyane ku bibaza niba Amerika izemera gutumira umuyobozi uzwiho guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu buryo ndengakamere n’ubwicanyi akora arwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’abakozi muri White House, Reince Priebus, mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya ABC mu cyumweru gishize, yashyigikiye ubutumire bwahawe Duterte avuga ko gukorana na Philippines n’ibindi bihugu byo muri Aziya ari urufunguzo rwo kugera muri Koreya ya Ruguru no ku ntwaro zayo za kirimbuzi.

Priebus yemeye ko ikibazo cy’uburenganzira bw’ikiremwamuntu gihangayikishije ariko avuga ko Koreya ya Ruguru iteye inkeke kurushaho.

Mbere y’uko aba bakuru b’ibihugu bombi baganira, Perezida Duterte yari yavuze ko Isi ishobora kuzahura n’ibibazo mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru iyobowe na Kim Jong Un, bitaba bikemuye ibibazo bafitanye.

Trump yatumiye muri White House Duterte wa Philippines

Amwe mu magambo atazibagirana ya Perezida Duterte

1. Ubwo yavugaga k’umugore wafashwe ku ngufu akanicwa…

Mu 1989, Umugore ukomoka muri Australia witwa Jacqueline Hamill yafashwe ku ngufu ndetse aricwa mu myigaragambyo yaberaga mu Majyepfo ya Philippines mu Mujyi wa Davao. Duterte wari Meya w’uwo Mujyi, yaje gufatwa amashusho akomoza kuri icyo gikorwa, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

AFP ivuga ko yabwiye imbaga y’abaturage ati “Bafashe ku ngufu abagore bose. Harimo n’uyu Mukozi w’Imana… ubwo babajyanaga hanze… namubonye mu maso ndatekereza nti ‘muhungu w’indaya’. Mbega… Bamufashe ku ngufu, bose batonda umurongo. Narababaye kuko yafashwe ku ngufu, ariko yari na mwiza cyane. Natekerezaga ko Meya ariwe wagombaga kubanza.’’

2. Yise Papa Francis “umuhungu wabyawe n’indaya”

Mu Ukwakira umwaka ushize, Perezida Duterte yatutse Papa Francis mu buryo akunda kuvuga, “umwana w’indaya”, ubwo yasuraga umurwa mukuru Manila maze hakaba umuvundo kubera abakirisitu benshi bari bitabiriye kwakira uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika.

Nyuma Duterte wari Meya yaje kuvuga ko yifuza kujya i Vatikani gusaba imbabazi uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Umuvugizi we Peter Lavina yaje gutangaza ati “Meya yavuze kenshi ko ashaka gusura Vatikani, byanga bikunze, bitari gusura Papa gusa ahubwo arashaka no kumusobanurira ibyabaye akanamusaba imbabazi.’’

Nyuma yaje kwandikira Papa ibaruwa amusaba imbabazi na Vatikani imusubiza imwizeza kumusengera, icyo gihe akaba yariyamamarizaga kuba Perezida. Igihugu cye gifite miliyoni 75 z’abakirisitu.

3. Yise ambasaderi wa Amerika muri Philippines “umutinganyi wabyawe n’indaya”

Duterte aheruka gukongeza umwuka mubi hagati y’igihugu cye na Leta ya Washington ubwo yitaga ambasaderi Philip Goldberg, uhagarariye igihugu cye muri Philippines, “umuhungu w’umutinganyi wabyawe n’indaya”. Ni amagambo yavuze ubwo yari imbere y’ingabo ze mu Mujyi wa Cebu mu kwezi gushize.

Ni amagambo yatumye Amerika ihita ihamagaza Ambasaderi wayo igitaraganya ngo atange ibisobanuro ku byabaye, nk’uko The Guardian ibivuga.

4. Yavuze ko ashaka guha igihembo uruganda Pfizer rukora Viagra

Ubwo yagezaga ijambo ku ikoraniro ry’abayobozi mu nzego z’ibanze bahuriye muri SMX Convention Center umwaka ushize, Duterte yatangaje ko ashima cyane Viagra ku buryo yumva yaha igihembo uruganda ruzikora rwa Pfizer.

Icyo gihe yabivugiye mu iserukiramuco ngarukamwaka rya Kadayawan ribera mu Mujyi wa Davao.

Viagra ubusanzwe ni umuti ufatwa nk’ikiyobyabwenge gifasha abagabo kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati “Ndifuza kuzaha Pfizer igihembo. Mbere, ba data n’abavandimwe bacu bageraga mu myaka 50, bigasa n’aho wayigezemo kera. Ariko ubu, iyo ugeze mu myaka 60, 70, bitewe n’ubushobozi bwa Pfizer, ubuzima bwongerewe igihe.’’

5. Yamaganye Ban Ki Moon uyobora Loni n’umuryango we “w’injiji”

Duterte yaje gutangaza ko atazahura n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon mu nama iheruka guhuza ibihugu bya Aziya y’Amajyepfo y’u Burasirazuba (ASEAN) yabereye i Laos, avuga ko “nta gihe” afite.

Aya magambo yayavuze nyuma yo kwita Loni “injiji” ubwo yashakaga kugira uruhare mu kibazo cya Philippines aho akomeje intambara yatangije ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge.

6. Yise abasenyeri bakuru “abahungu b’indaya”

Muri Gicurasi uyu mwaka, Duterte yise abasenyeri “abahungu b’indaya”, avuga ko aribo bakwiye kubazwa iby’abatuye Philippines bakomeza kwiyongera uko bwije n’uko bukeye.

Ikinyamakuru Deccan Chronicle kivuga ko yaje no kubikoma bikomeye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Davao.

7. Yavuze ko afite abagore babiri n’abakunzi babiri

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abarwanashyaka be ubwo yari akiri Meya wa Davao, Duterte yavugiye mu ruhame ko afite abagore babiri n’abandi bakunzi babiri.

Ati “Mfite umugore urwaye. Ariko mfite undi wa kabiri uturuka mu Ntara ya Bulacan. Mfite abakobwa babiri b’incuti zanjye, umwe agakora nk’umuntu wakira amafaranga undi akaba akora mu bubiko bw’amavuta yo kwisiga mu nyubako y’ubucuruzi. Ukora kuri ubu bubiko we ni muto cyane. Undi we ni mukuru ariko ni mwiza cyane.’’

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/phillipine.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/phillipine.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICS  Mu kiganiro bagiranye kuri telefoni ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize banaganira kuri Koreya ya Ruguru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatumiye mugenzi we wa Philippines Rodrigo Duterte kuzasura Amerika. Ibiganiro bagiranye byibanze cyane cyane ku mutekano w’Akarere ka Aziya y’Amajyepfo n’intambara ya Philippines yo guhangana n’ibiyobyabwenge...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE