Transparency International Rwanda, irasaba Polisi y’u Rwanda gukura abantu mu rujijo ikagaragaza ibyo iperereza ku rupfu rw’umukozi wayo witwa Gustave Makonene uherutse kwicirwa n’abantu bataramenyekana mu Mujyi wa Gisenyi, umurambowe ugatoragurwa ku Kivu mu byumweru bibiri bishize ryagezeho.

Ingabire

Mu kiganiro umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yagiranye nabanyamakuru, yatangaje ko bafite ikibazo cy’uko batazi icyo umukozi wabo yazize.

Ingabire avuga ko akurikije uko amuzi atari umuntu wakagize ikibazo cyagomba gutuma yicwa.

Agira ati “Niyo mpamvu tuboneraho kongera kubishimangira, dusaba polisi ngo idufashe ishyiremo ingufu zose mu iperereza tumenye icyo uriya mwana yazize.”

Abajije niba bakeka ko yaba yarazize amakuru, ukuri cyangwa akazi yakoraga mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo iby’akarengane n’ibya ruswa.

Ingabire yagize ati “Birashoboka, birashoboka cyane, ubu umuntu ashobora gutekereza icyo aricyo cyose kuko tutaramenya icyo yazize. Ariko icyo yazize cyose birababaje, si n’ibintu byo kwemerwa, si ibintu byo kwihanganirwa, sin’ibintu bikwiye muri uru Rwanda.”

Makonane Gusatave wishwe niwe wari uhagarariye Transparency International Rwanda mu Karere ka Rubavu

Makonane Gusatave wishwe niwe wari uhagarariye Transparency International Rwanda mu Karere ka Rubavu

Kuwa 20 Nyakanga, nibwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatangarije abanyamakuru ko batangiye iperereza ryimbitse kucyo Makonene yazize, kugeza n’ubu ntamakuru mashya kucyo iperereza ryaba rimaze kugeraho.