Mu nama mpuzamahanga y’iminsi ine ku ikoranabuhanga mu guhindura Afurika, Transform Africa Summit 2013, iri kubera i Kigali, abakuru b’ibihugu birindwi bagaragaje ko aho ibihe bigeze, Afurika igomba gufata iya mbere mu gufata ingamba no gushaka icyahindura imibereho y’abanyafurika, maze bose bemeranywa ko ikoranabuhanga mu itumanaho ICT, ari kimwe mu bizafasha kubigeraho, ndetse Afurika ikanagera aho yahoze yifuza kuba kera hose.

EACleaders

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, nk’umukuru w’igihugu wakiriye iyi nama, ndetse akaba kuva na mbere hose yarakomeje kugaragaza ubushake, ubushobozi n’imbaraga mu guharanira iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, yavuze ko igikenewe gusa ngo Afurika igere ku iterambere yifuza ari ubuyobozi buhamwe bubasha gufata ingamba bukazigumaho mpaka kuko ntacyo Afurika idafite ngo igere kubyo yifuza.

Ati : “Afurika ifite byose bikenewe ngo igere aho yifuza. Icy’ibanze ni ukumva neza no gusobanukirwa no gukomera ku ikibazo, bityo ukamenya igikenewe ngo Afurika itere imbere. Gusobanukirwa neza umumaro wa ICT, no kuyiha uruhare ikwiye nibyo by’ingenzi by’ibanze mu gutuma ICT igira umumaro ikwiye kugira mu iterambere.”

Umukuru w’igihugu, nyuma yo guha ikaze abakuru b’ibihugu bagenzi be, yagarutse ku buryo ikoranabuhanga ryateye imbere muri Afurika muri Rusange kuva mu 2007, ubwo habaga inama mpuzamahanga yari yiswe Connect Africa Summit, ku buryo nyinshi mu ngamba zahafatiwe ubu zamaze gushyirwa mu ngiro ndetse ngo ikizere cyo kurushaho, kikaba kikiri cyose.

Yavuze kandi ku mumaro Ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), rimaze kugira mu Rwanda anavuga ko uko biri kose nta mugambi wo kurekera aho guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda afite kuko ngo gushora imari nyinshi mu ikoranabuhanga ntacyo byishe kandi bikaba bifite umumaro ukomeye, ndetse guharanira kugira umuyoboro w’itumanaho wihuta bikaba atari umurimbo no kwishyiraho cyangwa kwizamura mu nzego nk’uko bamwe bashobora kubikeka.

Perezida Kagame yongeyeho ko ICT imaze kuba ikintu nkenerwa mu buzima bw’abanyarwanda kimwe n’ibindi byose nkenerwa by’ibanze nk’amazi, amashanyarazi, n’ibindi ku buryo nk’uko umuntu iyo atekereje kubaka inzu, ateganya n’ahazaca imiyoboro y’amazi, ndetse n’insinga z’amashanyarazi, ngo niko noneho hakwiye kujya hanateganywa ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ibi Kagame yavuze byanashyigikiwe na bagenzi be bose aho bagaragaje ko nabo babona umumaro wo kugira itumanaho riteye imbere kandi rikoresha ikoranabuhanga ndetse n’ukuntu rigabanya umwanya munini wajyaga utakara hahererekanywa amakuru y’ingenzi ku buzima bw’igihugu, ndetse noneho ubu bikaba bigeze aho ikoranabuhanga rigira umumaro ku buzima bw’umuntu ku giti cye.

Ibyo Abandi bakuru b’ibihugu bavuze ku ikoranabuhanga mu guhindura Afurika

Mu magambo aba bakuru b’ibihugu bahavugiye bose bagarutse ku buryo, iterambere rikenewe kuri ubu ku Isi ari irishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi, aho ikoranabuhanga riba rigomba gukoreshwa mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Uhuru Kenyatta wa Kenya

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko Abanyafurika aribo bazavamo ingamba zateza imbere umugabane wabo kurushaho, batiteze ko hari undi wundi wabigiramo uruhare.

Ati : Abanyaburayi na Amerika batejwe imbere n’imihanda ya za gari ya moshi, gukora ingendo n’ubucuruzi mu Nyanja, ingendo zo mu kirere, n’ibindi. Twe ibyo byose turacyarwana nabyo ngo turebe ko twabafata tukabageraho. Ariko ikigaragara ni uko kuri ubu umuyoboro mugari ariwo uzadufasha mu buryo bwihuse kugera ku kuba igihugu giteye imbere.

Kenyatta yongeyeho ko kuri ubu nabo bagiye kugerageza kwinjiza gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) iwabo muri Kenya ku buryo abana bazajya bamenya ikoranabuhanga mu buryo bwose kandi vuba.

Ali Bongo Ondimba wa Gabon

Kubwa Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, ngo impinduka zose zikenewe kuri Afurika zashingira ku burezi, bityo ngo niyo mpamvu kuri we igitekerezo cya One Laptop per Child, ikwiye kwamamazwa no gukwirakwizwa muri Afurika yose, bityo abana b’abanyafurika bakagira ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ati : “Dufite ibintu by’ibanze byinshi byo kwibandwaho muri Afurika. Ariko byose kubigeraho kwiza ni ugukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ku bwanjye mbona ko uramutse ushatse guhindura imibereho uhera ku burezi. Niyo mpamvu mbona ko gahunda ya One Laptop per Child ari nziza cyane kandi ikwiye kwamamazwa muri Afurika yose.”

Ibrahim Boubakar Keita wa Mali

Uyu Perezida mushya wa Mali, avuga ko buri muntu wese ukeneye kugira aho agera hafatika, agomba kwifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho, kuko ngo rifasha mu kwihutisha cyane ibikorwa by’iterambere.

Ati : “Iyo urebye ibyakoretse hano i Kigali, bidutera kubona ko ahari ubushake bwa politiki, byose bishoboka ku buryo n’imisozi yakwigizwayo.”

Kuri Perezida Boubakar Keita, uru rwari rwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu kindi gihugu kuva abaye perezida mushya wa Mali.

Salva Kiir Mayardit wa Sudan y’epfo

Perezida wa Sudan y’epfo, Salva Kiir Mayardit, avuga ko iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ari ngom,bwa cyane, ariko ku gihugu cye ho bakaba bafite ikibazo cyihariye kuko ari igihugu kimaze imyaka ibiri yonyine kibayeho kandi igice kiyigize cyarahoze ari igice cyahejejwe inyuma cyane ku buryo intambara bamaze imyaka myinshi barwanira ubwigenge bwayo, yarabasigiye umurage w’ibibazo bikomeye.

Ku bwa Salva Kiir ngo igihugu cyabo kizabasha kuba cyageze ku iterambere ryimbitse rishingiye ku burezi n’ikoranabuhanga byimbitse mu mwaka wa 2040.

Uyu mukuru w’igihugu yashimye ubufatanye ibihugu bituranyi bigaragariza igihugu cye, burimo n’uko Kenya yemeye kuzafasha mu gushyiraho umurongo mugari uva ku Nyanja y’Abahinde rukagera muri Sudan Y’epfo ruciye muri Kenya.

Gusa kandi Salva Kiir yemeza ko imbogamizi nini yo kutagira amashanyarazi, ariyo y’ibanze ikeneye gukemurwa muri Sudan y’epfo kugira ngo habashe kugerwaho iterambere ry’ukuri mu gihugu cye ndetse yagaragaje ko amarembo afunguye ku washaka kugira icyo afasha cyose mu iterambere ry’iyi Sudan y’epfo.

Blaise Compaoré wa Burkina Faso

Perezida Compaoré, wari wanitabiriye inama yaherukaga muri 2007 ya “Connect Africa”, avuga ko Afurika yabaye inyuma y’ibindi bihugu igihe kirekire, ndetse na nyuma y’ubwigenge bigakomeza gutyo, abanyafurika bakagumya gutekerereza mu cyintu cyo kuguma hamwe bgakorerwa byose, bagahabwa byose, ariko ko ubu atariko bikimeze, aho haziye iterambere rishingiye ku itumanaho rya internet.

Ati : “Hamwe n’itumanaho rya internet, biragaragara ko Afurika izagera ku byo yari yarakererewe kugeraho byinshi, ndetse ikanabirenza. Imiyoborere ya Kagame iratwigisha twese.”

Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda

Museveni we yavuze ko abanyafurika bakeneye gutekereza mu buryo bwabo bwite bakitekerereza, ntibirirwe bajya gukopera iby’ahandi gusa. Kubwe ngo ICT igomba kuba ishyigikirana n’ibindi bintu by’ingenzi cune mu buzima bw’igihugu nk’ubuhinzi, inganda, serivisi, ikoranabuhanga ubwaryo, uburezi n’indi mirimo yose y’igihugu, ngo kuko ufashe ICT ukayishyira imbere yonyine byaba ari nko kujya kurya ugasanga ugomba kurumanga kuko ufite uburisho nta mboga cyangwa isosi.

Ku bwe ngo ntidukwiye gutekereza nk’abanyaburayi ngo tube twazanashiduka tugeze aho twikanga ibindi byarapfuye ngo twarangariye ikoranabuhanga, kuko kuri we ngo ubuhinzi nibwo nyambere mu buzima bw’ibihugu bimwe kandi ngo ntabwo wakewirirwa mu biro gusa utahinze ngo uzabone ibyo urya.

Ati : “Ntitugomba kuba abantu bareba cyangwa bashingiye ku kintu kimwe. Tureke ICT ijyanirane n’izindi nzego z’ubukungu kuko yo yonyine ntiyagumaho idashyigikiranye n’ibindi bikorwa.

Museveni, yagaragaje ko ubu muri Uganda, umuyoboro mugari umaze gukwirakwizwa mu mijyi isaga 22 mu 112 igize igihu yose, ndetse ubu abaturage ba Uganda basaga miliyoni 6 bakaba bakoresha telefoni ngendanwa zigezweho za “Smart phones” zibasha gukoresha internet.

Kagame yabyiniriwe kuba “Digital President”

Kagame yanashimiwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga mu itumanaho (ITU), Dr Hamadoun Touré wavuze ko we hamwe n’abo bahuriye muri komisiyo y’umuyoboro mugari (Broad Band Commission) ngo ubu bamaze kumuhimba akabyiniriro ko ari umuperezida w’ikoranabuhanga (Digital President), kubera umurava n’ubushake atahwhwemye kugaragaza mu gutuma igihugu cy’u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika muri Rusange bitera imbere mu ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi wa ITU, yanavuze ko ubu ikigezweho, ari uguhindura Afurika, ikava ku kuba igihugu gishingiye ku kwicara kigategereza gukoresha ibyamaze gukorwa no kuvumburwa n’abandi, maze ikaba umugabane ubasha kugira ibyo wikorera ku bwawo ndetse ikanbikoresha.

Gushora imari muri 4G LTE, bizagabanya ikiguzi cya internet inshuro zirenze 20

U Rwanda ku bufatanye n’isosiyete y’abanyakorea y’ikoranabuhanga, Korea Technology (KT) rwashoye imari mu bikorwa remezo bizafasha mu gukwirakwiza hose mu gihugu umuyoboro ufite ubushobozi buhambaye mu kwihuta wa 4G LTE, ku buryo ni biramuka bikunze uyu muyoboro ukabaho hose mu gihugu, bizoroshya ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuko bizatuma kohererezanya amakuru byoroha, ndetse bikanagabanya ikiguzi cyabyo ku rwego ruhambaye.

Ubusanzwe Umuyoboro wa GSM 2G ugurwa ku giciro fatizo cy’amadolari 120 kuri Megabyte ku Kwezi, uwa 3G ukagurwa amadolari ya Amerika 30 kuri Megabyte ku kwezi, mu gihe, umuyoboro ukoresha 4G LTE, ugura amadolari 7 kuri Megabyte ku Kwezi kandi ukihuta inshuro zirenze ijana kurusha 2G.

Impinduka mu ikoranabuhanga ni nyinshi cyane kuva muri 2007

Kugeza ubu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya internet mu itumanaho muri Afurika rigeze ku rwego abenshi batigeze batekereza mu myaka yatambutse, kuko kuri ubu Abakoresha internet biyongereye bakava kuri 3.9% muri 2007, ubu muri 2013 bakaba bamaze kugera kuri 16%.

NAho gutunga telefoni ngendanwa byo ubwabyo byikubye inshuro nyinshi haba muri Afurika muri rusange, ndetse no mu Rwanda, kuko mu Rwanda honyine abatunze telefoni ngendanwa bavuye ku kigero cya 5% mu 2007 none ubu basigaye ari 65% muri 2013.

source: igihe