Tom Ndahira Na Evode, murabeshya Perezida n’abanyarwanda
Evode Uwizeyimana yageze kucyo yarwaniraga ubu afite igikanu
Evode Uwizeyimana akigera m’urwanda ava Canada yarafite injwingi
Bwana Evode Uwizeyimana muri kwa gutekinika kumaco y’inda cyangwa mumagambo ye yogushyira ubwenge mugifu ati manda zogufataAbasirikare 40 ba RDF bakurikiranywe n’ubutabera bwa Espagne ndetse na Kagame warakotse kubera ubudahangarwa ahabwa no kuba akiri Perezida ngo “ibyamvagara”
Sinzi niba Perezida Kagame aribyo ashaka kumva cyangwa muruhame nibyo ashaka ko bitambuka bigenewe abanyarwanda binjiji kuko abanyarwanda bose bazi amategeko baziko manda za Espagne zifite agaciro kandi zuzuye.
Nonese Tom Ndahiro uvugako ari umushakashatsi kuki adashakashaka akamenya agaciro izi mpapuro zifite, unva nawe ngo “ hari abantu benshi bari bakomye amashyi bakanavuza impundu ngo Gen. Karake arafunzwe nyamara ntibamenye ko impampuro zimuta muri yombi nta gaciro zari zifite, ahubwo ari akarengane kavanze n’agasuzuguro abazungu bagirira abanyafurika”
Uyu mugabo arasubiramo amagambo Perezida Kagame yavugiye mu Inteko Ishinga amategeko ubwo Karenzi yaramaze gufatwa na Police ya UK. Nonese Tom Ndahiro, iyo mugenzi wawe Evode akumeneye kwibanga rya Kazi nubwo yabuze ayo acira nayo amira kubera inyonjo mwamwikoreje wunva avuga ibiki?
Unva Evode, “ngo ziriya mpapuro z’umucamanza Merelles asanga ari ibyamvagara, ariko bishobora gukomeza kugira ingaruka hatagize igikorwa”
Ibyamvagara bigira ingaruka? Kuki ariko abantu nka RPF bafite abantu benshi bize amategeko bagikoresha invugo y’umuntu wavuzeko nyuma yifatawa rya Col. Rose Kabuye kuri BBC Gahuza Miryango ko Kagame nabo Basirikare bafite uburyo bubiri gusa bwo kurwanya izi mpapuro, bagomba kwishyikiriza ubutabera mpuzamahanga cyangwa kwiyahura.
Nonese Bwana Evode izo mpampuru kuva uvuze ayo magambo zahindutse ryari Ibyamvagara cyangwa ibyo uvuga nibyo Byamvagara?.
Unva uyu mugabo wiyita Umushakashatsi w’urwanda Tom Ndahiro, ngo Abapolisi b’u Bwongereza bagendeye ku bintu bidafite agaciro bagafata umuyobozi w’ u Rwanda mu buryo budasobanutse.
yakomeje asobanura ko Polisi yafashe umuntu ufite uburenganzira bw’umudipolomate na yo ngo izagira isoni, ikimwaro n’igisuzuguriro byo gufata umuntu nka Gen. Karake mu cyo yise umushibuka (umutego).
Reka nsobanurire Tom Ndahiro ko Ubutabera bwo m’uburayi ndetse n’ubwongereza kubyumwihariko bukora, inzego, zubugenza cyaha, ubushinja cyaha, n’ubucamanza n’ibintu bitandukanye ntabwo bivanzevanze nkiziwanyu, nose Tom iyo Police ihawe impapuro zogufata zemewe namategeko kuki ushaka ngo yigire umushinja cyaha? Niba ubushinja cyaha bubonyeko budashobora gukomeza n’urubanza kumpanvu zamategeko kuki wunvako ari kimwaro?
Nonese mubushakashatsi bwawe waba uzinezako ukekwaho icyaha afatwa nkumwere mugihe ucamanza bubifitiye ubushobozi butaramwezaho icyaha?
Nonese niba inzego z’ubutabera zubatse gutyo ikimwaro kivahe? Ahubwo ubwicanyi bwanyu no kubeshya, kutamenya amaherezo yanyu mwese byabateye ururondogoro muravugishwa.
Perezida Kagame ubwe yaravuze, ati byatangiye ari Ubufaransa, hakurikiraho Espgne, none Ubwongereza, ati ntawuzi uzakurikiraho. Ayo namagambo ya Perezida Kagame ubwo yari mu Inteko Ishinga amategeko. Kuki Tom Ndahiro adashobora gukora ubushakashatsi ndetse akagira inama Perezida n’abanyarwanda?
Bwana Perezida inama nakugira ntiwongere kunva abantu nka Evode cyangwa Tom Ndahiro , bashobora kuba bakubwira ibyo ushaka kunva ariko ntakuri kurimo, izo mpampuro ziriho, zifite agaciro kandi iyo ubona umuntu nka Gen.Pinochet wa Chile afatirwa hano na Police ya UK, wunvise abantu bo muri Chile bavugako izo mpampuro ntagaciro? Cyangwa ngo Police ya UK ifite ikimwaro kuko yarekuwe?
Ikindi Ntabudahangarwa umukozi wa Leta agira iyo agiye m’ubutumwa bwa kazi nkuko Tom abivuka, icyo yise Diplomatic Immunity ihabwa abantu bahagarariye ibihugu byabo mu mahanga, icyo Tom Ndahiro yakora nabaze mugenzi we Evode Vienna Convention on Diplomatic Immunity? Cyangwa azakore ubushakashatsi.
Joseph Ruhumuriza