Col Kitoko Kadida

Inkuru dukesha ingabo ziri muri Sudan aravuga ko ingabo z’urwanda zatewe ndetse na Colonel Baguma Sam ubayobora amubwiye ko imikorere Leta y’urwanda ibabwiriza gukoresha adashoboka.

Ibyo bikaba byabaviriyemo gupfusha ingabo nkuko bigaragara mu makuru atugezeho yemeza ko Ingabo za RDF zatewe na Janja windi ahitwa Kabukabiya, RDF yatewe naba terrorist (umutwe wabagizi banabi) aho abo bagizi ba nabi bashakaga gufata Colonel Kitoko Kadida agakizwa nabamurinda, umugambi wa Janja widi ngo ukaba wari uwo gufata Colonel Kitoko Kadida ngo agakoreshwa nkinfungwa ya Politiki. Colonel Kitoko w’urwanda ubu ngo akaba ari mubitaro aho abaganga bemeza ko yahahamutse.

Colonel Kitoko Kadida wari umaze igihe gito muri Sudan yahawe amabwiriza yogucunga umutekano ariko bitewe namafuti leta y’urwanda ikomeje gukoresha ingabo za Rwanda Defence Forces, abanya Sudan batangiye kuja bagwa gitumo ingabo z’urwanda.

Muri icyo gitero U Rwanda rwapfushije abasilikare babiri naho babiri barakomereka, tukaba twifatanije n’imiryango y’ingabo zaguye muricyo gitero ndetse twifatanije nimiryango yabo hamwe nabakomeretse.

Inkuru turacyakomeza kuyikurikiranira.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSCol Kitoko Kadida Inkuru dukesha ingabo ziri muri Sudan aravuga ko ingabo z’urwanda zatewe ndetse na Colonel Baguma Sam ubayobora amubwiye ko imikorere Leta y’urwanda ibabwiriza gukoresha adashoboka. Ibyo bikaba byabaviriyemo gupfusha ingabo nkuko bigaragara mu makuru atugezeho yemeza ko Ingabo za RDF zatewe na Janja windi ahitwa Kabukabiya, RDF yatewe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE