Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safaris yagonganye na Toyota Hilux ita umuhanda ku musozi wa Shyorongi, irahirima, abantu 14 bitaba Imana, abandi barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017, mu Kagari ka Nyamweru, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Abatangabuhamya bari aho yabereye bavuze ko Coaster yavaga mu Majyaruguru yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yari ifite umuvuduko mwinshi ndetse yataye uruhande rwayo bituma igongana na Toyota Hilux yazamukaga.

Coaster yahise igwa munsi y’umuhanda yibirandura ku musozi mu ishyamba rya Shyorongi ariko ntiyagera mu kabande kuko yafashwe n’ibiti n’amabuye biri kuri uyu musozi.

Polisi, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko abasize ubuzima muri iyo mpanuka ari 14 barimo abagore batanu, abagabo barindwi n’abana bato b’abakobwa babiri. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro ni umunani barimo abakomeretse bikomeye batatu. Coaster yahagurutse irimo abantu 28.

Polisi itangaza ko icyateye impanuka bitoroshye guhita kimenyekana bitewe n’aho impanuka yabereye n’uko yari iteye, iperereza rikaba rigikorwa kugira ngo kimenyekane.

Coaster yari itwaye abagenzi yashanyaguritse

Ahaberaga ubutabazi byari bigoye kuhagera

Imodoka yagonganye na Coaster

Ibikorwa by’ubutabazi byari bikomeje

Agace Coaster yaturutsemo ihirima

Imbangukiragutabara yatwaraga inkomere izijyana mu Bitaro