Numero 2  mushya wa Kigali  ntabwo akiri uwo gushidikanyaho.  Minisitiri Dr Richard  Sezibera ntiyiyambaza impigi mu kazi ke k’ ubuvugizi bw’ ingoma. Akazi ko kwihagararaho no gusiga umunyu ibinyoma agakorana ubukaaka, ubweema n’ igihagararo kuburyo  bishobora kutazamworohera gukorera  wa mukoresha  utihanganira  umurusha ” ubwenge ” ( dore ko Sezibera we afite amashuri n’ impamya bushobozi y’ ikirenga atadodewe n’ abazungu).  Hari ukuntu Ministiri Sezibera avuga cyangwa se yifata gutandukanye cyane n’abandi  bakozi ba Kagame  kuburyo wanibagirwa ko nawe ahatswe !

Sezibera ntabwo ari wamuntu uhubuka , ntabwo aza atukana nka kwakundi kwa Mushikiwabo. Kuba  atarusha ubunyamusozi umukoresha we bishobora  kuzamugora kuko mu Rwanda rwa His Excellency tawe wemerewe kurusha  umukoresha we  kugaragara neza no kuvugwa neza .

Bikomeje guhwihwiswa ko Sezibera yaba ariwe ushobora  kuzasimbura Kagame ku intebe y’ ubutegetsi ,  ubona afite  impano yo  kuba umuyobozi   kandi urubyiruko  rwa RPF  rwamujya inyuma rutazuyaje nkumuntu ufite amateka mumwambaro wa gisirikari n’ ibiganza bitera ngo de (… nadahura na rya ishyali ry’ umwami  ryamaze benshi).

Systeme nshya isa nk’iyatangiwe na Joseph Kabila yaba izagera no mu Rwanda?

Tubitege amaso…

 

Christine Muhirwa

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/arton115180-aaf73.jpg?fit=600%2C300&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/02/arton115180-aaf73.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareOPINIONPOLITICSNumero 2  mushya wa Kigali  ntabwo akiri uwo gushidikanyaho.  Minisitiri Dr Richard  Sezibera ntiyiyambaza impigi mu kazi ke k' ubuvugizi bw' ingoma. Akazi ko kwihagararaho no gusiga umunyu ibinyoma agakorana ubukaaka, ubweema n' igihagararo kuburyo  bishobora kutazamworohera gukorera  wa mukoresha  utihanganira  umurusha ' ubwenge ' ( dore ko Sezibera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE