Yabwiye  inama nyungura bitekerezo  ku “ntekerezo ya politike na Demokarasi  y’uRwanda ” ngo  yasobanuye  imvano y’ imiyegekere uRwanda rugenderaho itemerera Perezida wa Repubulika  kugira ububasha bwose.
Ngo 95% y’ abaturage basuwe n’itsinda ryigaga kw’itegeko nshinga muri 2003 , basabye ko Perezida adahabwa ububasha bwinshi: “hakwiye umubwira ati nyamuneka habeho ubugenzusi”.
Ni akumiro! Mzee Rutaremara  aranze ashaje nabi.
Ubuse, uretse kudukina kumubyimba nkuko yabikoze igihe yavugaga ko ntawe ukora umureti atamenye amagi ,niwe uyobewe ko murwanda rw’ubu, ububasha bwose ari ubwa Kagame ?
Ayobewese  ko uretse kuba yiyita Perezida,  ategeka igihugu nk’umwami wica akananyaga?
Abo ba depite se avuga  ngo bashobora gufata ibyemezo bimuvuguruza ayobewe ubicaza muri iyo ngirwa nteko ishinga amategeko badatowe nabaturage?
Ayobewese ko batora ibyo bategetswe?
Iyo Sena se,  nawe abamwo, arashaka kutubeshya yuko atari uwo perezida ngo udashobora kuyisesa uhabicaje?
Abababababa! Ni akumiro ndabarahiye!
Uretse  ko wenda adufashije, hakaba hari abamenye uko byanditse ko byakagombye kugenda iyo tuba tugendera ku mahame ya Demokarasi mu gihugu cyacu, Mzee Tito azi neza yuko ake ari ako kubeshya abanyarwanda gusa kuko burya niyo kigiza  nkana, akabi kimenya.
Christine Muhirwa