Senateri Tito Rutaremara arabeshya, FPR ihatira abaturage gusaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa
Mu gihe u Rwanda ruzinjira mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2017, abaturage batandukanye baba abibumbiye mumashirahamwe y’ubuhinzi cyangwa ubucuruzi, abahujwe n’akazi bakora, abanyamadini n’abandi bakomeje guhatirwa kwandika amabaruwa basabako itegeko nshinga ryahinduka ry’u Rwanda ryahinduka.
Rutaremara arizwa na manda yagatatu
Senateri Tito yavuzeko ngo abaturage bazi kureba icyabagirira akamaro naho umunyamategeko Evode we ati nirihinduke hatazagira ubura amahirwe ye.
Tuzi neza ukuntu Evode Uwuzeyimana yigeze kuvugako kuri BBC ko Kagame amahirwe afite nayo kujya muri Gereza cyangwa Kwiyahura, kandi ati, abanyarwanda bazi kubeshya, n’abayobozi nuko,kuri Evode ati abaturage babeshya abayobozi ko babakunda n’abayozi bakababeshya ko bataziko babanga.
Mu kiganiro cyizwi nk’ urubuga rw’itangazamakuru gitambuka akenshi kucyumweru ku maradio atandukanye akorera mu gihugu, mu byaganiriweho harimo n’ubusabe bw’abaturage bakomeje kwandika basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryahinduka. Kuri Tito ngo abenshi baganisha ku kuba bashaka ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakomeza akabayobora.
Ariko tuziko ayo maradio akorera FPR cyangwa naya FPR, ntamuntu ufite ibitekerezo bitandukanye wemerewe kuvugira kurayo maradio, Tito akurahe igipimo cyurukundo rwa Kagame abantu bose badahawe amahirwe angina yogusobanura kurayo maradio yihariwe nabambari ba FPR?
Kuki Tito yunvako Kagame azavaho amaze kwangwa cyangwa imyigaragambyo nkiya mugenziwe Nkurunziza w’iBurund?
Muzehe Senateri Tito Rutaremara ntagishya avuga rubanda rutazi, ahagarariye inyungu za FPF nashebuja Kagame ntamuntu wamutumye ngo amuvugire, nabwire abanyarwanda ko we kugiticye na shebuja Kagame bashyaka indi manda. Yavuze ko Abanyarwanda bafite amaso yo kureba aho bavuye, aho bageze ndetse n’uhabagejeje bityo kuzana ibitekerezo ku nteko ishingamategeko ari uburenganzira bwabo.Niba koko abanyarwanda bafite uburenganzira bungana kuki abadashaka manda nabo badahabwa urubuga rwo kuzana ibyo bitekerezo ku nteko isyinga amategeko?
Ubwo umunyamakuru yibazaga niba abaturage aribo bagira uruhare mu kuzana ibitekerezo cyangwa niba atari igitutu cy’abayobozi babibatekerereza kuko byaba byarashushanyijwe n’ishyaka RPF,Senateri Tito yabiteye utwatsi avuga ko abanyarwanda nabo bazi kureba aho bavuye n’icyerekezo bashaka kujyamo.
Yagize ati: “Abaturage bafite ijisho bareba aho tuvuye, naho tugana bareba uwahabagejeje ahubwo ubikemanga yakora ubushakashatsi tukamenya koko niba ibyo byarabaye “
Yakomeje agira ati: “RPF Ntabwo ari twe twabiganiriyeho ndetse ntabwo ari twe twabishushanyije ahubwo mu nteko niho twabiganiriyeho kuko niyo batabizana inteko yari ifite inshingano zo kujya kumva icyo abaturage babitekerezaho”
Senateri Tito yakomeje avuga ko mu nshingano z’inteko harimo no gutega amatwi ibyifuzo n’ibitekerezo by’abaturage bityo inteko ikaba izicara ikareba neza ibyo basaba nyuma ikazababwira icyavuyemo.
Me. Uwizeyimana Evode nawe ushyigikiye ko ingingo y’101 yahinduka, nk’umunyamategeko akaba n’umujyanama wa Minisiteri y’ubutabera, we avuga ko kuba abaturage bahaguruka bagasaba ibyo abashaka nta kintu kidasanzwe abibonamo ati guhinduka kw’itegeko nshinga ntabwo ari ukuryica kuko ibyo Abanyarwanda basaba bisanzwe biba no mu bindi bihugu. Evode ibyo avuga tuzi neza ko ataribyo yemera, ikintu kidasanzwe nuko Evode atavuga abantu bose bafunzwe bazira kwamagana igitugu ndetse na Manda.
Mubintu byatumye FPR ifata intwaro ikajya mwishyamba kwari ukurwanya igitugu, none kubeshya, kwica m’urwanda byahawe intebe, abanyarwanda bashobora kutajya mumihanda nka Barundi, ariko bashobora gukora ibyo FPR yakoze cyangwa NRA ya Museveni. Tubitege amaso