Inteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya umunani baheruka gusabirwa na guverinoma kuyobora inzego n’ibigo bitandukanye bya leta, barimo Anastase Murekezi uheruka gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe akagirwa Umuvunyi Mukuru.

Ni Umwanya ukomeye yasimbuyeho Aloysia Cyanzayire, wakuweho nyuma y’ukwezi n’iminsi mike yongerewe manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ari nayo yasesenguye dosiye z’aba bayobozi, Senateri Jean Népomuscène Sindikubwabo, yagejeje ku basenateri raporo ku isuzuma ryakozwe ku basabiwe kwemezwa.

Ni ibiganiro yavuze ko byabaye birebire, kuko umunsi byakozwe bahereye saa tatu za mu gitondo bakageza saa mbiri z’ijoro.

Yahehereye kuri Anastase Murekezi avuga ko banyuzwe n’imigabo n’imigambi yabagaragarije ku birebana n’ibyo azakora mu Rwego rw’Umuvunyi.

Yagize ati “Nyuma yo kuganira na Murekezi, uretse kuba amenyereye imikorere y’urwego, komisiyo yasanze anafite ubunararibonye ngo asohoze inshingano ze.”

Yakomereje kuri Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze imyaka 13 mu Nteko Ishinga Amategeko, usabirwa kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ngo asimbure Musabyimana Claude.

Senateri Sindikubwabo yagize ati “Mu kiganiro yagiranye na Komisiyo nk’umuntu wahoze mu nteko ndetse nk’umuntu ukomoka mu ntara asabirwa kuyobora, yavuze ko iriya ntara ayizi n’ibyo azakora harimo gushyira imbaraga mu kubaka umuryango, aho azakorana cyane n’inzego zihariye zaba iz’abagore no gukora ubuvuvugizi agamije kugira intara ikigega cy’ubukungu buturuka cyane ku buhinzi n’ubworozi.”

Gatabazi yasabwe kuzakora ibishoboka byose mu guteza imbere umujyi wa Musanze nk’umwe muri itandatu igomba kunganira Kigali. Senateri Sindikubwabo yavuze ko Gatabazi nk’umuntu umenyereyne ubukangurambaga, nka komisiyo basanga umwanya wo kuyobora intara y’Amajyaruguru awukwiye.

Mu bayobozi bemejwe harimo Mufulukye Fred wasabirwaga na guverinoma kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba ngo asimbure Judith Kazayire. Mufulukye amaze igihe ashinzwe imiyoborere muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Senateri Sindikubwabo yagize ati “Mufulukye yasobanuye ko amenyereye imikorere y’intara, akaba azi imiterere y’intara y’Iburasirazuba. Yagaragaje ko ikibazo iyi ntara kiyikomerera ari amapfa, avuga ko azakangurira uturere gutera amashyamba, no gukangurira abaturage ibikorwa byo kuhira binyuze mu mishinga minini.”

Intara y’Iburasirazuba ngo ifite imigezi minini nk’Akagera, ku buryo hamwe n’ibiyaga iyo ntara ifite, bibyajwe umusaruro byafasha cyane abaturage.

Ikindi yavuze azakora ni ugukemura ibibazo by’abaturage, kuko akenshi usanga iyo Umukuru w’Igihugu yagiye ahantu abaturage bose baba bafite ibibazo.

Sena yanemeje Kampeta Sayinzoga wari usanzwe ari Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA). Sayinzoga w’imyaka 37 yanakoze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Sena yanemeje Seraphine Mukantabana wari usanzwe ari Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya Ibiza, wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare. Yasimbuye Jean Sayinzoga uheruka kwitaba Imana, ndetse mbere yo kuba minisitiri akaba yarabaye komiseri muri iyo komisiyo.

Yemeje na Bamporiki Edouard w’imyaka 34 wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Bamporiki wari depite guhera 2013, yizeje komisiyo ko “itorero rizegerezwa abaturage mu midugudu n’abari mu mahanga, ndetse itorero rigahabwa umwanya mu mugoroba w’ababyeyi.”

Harimo na Habyarimana Gilbert w’imyaka 44 wasabirwaga kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere amakoperative akaba yari asanzwe ashinzwe ubugenzuzi muri icyo kigo.

Mu bayobozi bemejwe kuri uyu wa Kane harimo na Serubibi Eric w’imyaka 39 wabaye Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), akaba yari asanzwe akuriye ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire.

Nyuma yo kugaragaza ibyagiye biva mu biganiro bya Komisiyo hamwe n’abasabirwaga iyi myanya, Senatreri Sindikubwabo yagize ati “Turashimira guverinoma kuko mu gushyira bariya bantu mu mwanya, nta n’umwe ubona ari ku ruhande ku buryo buri wese mu mwanya asabirwa ashobora kwemerwa, agatanga umasanzu we”

Bamporiki Edouard wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’itorero

Fred Mufulukye wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Seraphine Mukantabana wagizwe Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare

Umuyoboi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Serubibi Eric

Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze imyaka 13 mu Nteko Ishinga Amategeko, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/bamporiki-senator.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/bamporiki-senator.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSInteko Rusange ya Sena yemeje abayobozi bashya umunani baheruka gusabirwa na guverinoma kuyobora inzego n’ibigo bitandukanye bya leta, barimo Anastase Murekezi uheruka gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe akagirwa Umuvunyi Mukuru. Ni Umwanya ukomeye yasimbuyeho Aloysia Cyanzayire, wakuweho nyuma y’ukwezi n’iminsi mike yongerewe manda ya kabiri y’imyaka itanu. Perezida wa Komisiyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE