RwandAir igiye gutangiza ingendo zerekeza mu Bubiligi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko bitarenze Nyakanga, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, izatangira gukora ingendo zerekeza mu Bubiligi.
Ibi Mushikiwabo yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, i Ghent mu Bubiligi ahari kubera Rwanda Day ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu.
Yatangarije Abanyarwanda baturutse impande zitandukanye ku mugabane w’u Burayi ko akurikije impapuro nyinshi zitangwa n’u Bubiligi, ndetse n’ibyangombwa biha u Rwanda ububasha bwo kunyura mu kirere cy’uyu mugabane bigaragaza ko RwandAir ishobora gutangira ingendo bitarenze ukwezi.
Ati “Ayo ni yo makuru mfite, ubwo n’abakozi ba RwandAir bari hano bashobora no kuguma hano bakiyemeza gushaka izo mpapuro vuba vuba bikihuta, natwe tukabafasha. Ariko uko bihagaze uno munsi ntabwo tuzarenza mu mpera z’ukwezi kwa karindwi tutarabageraho.”
Ingendo za RwandAir zerekeza mu Bubiligi zizaba zikurikira izijya Londres mu Bwongereza, zatangijwe tariki ya 26 Gicurasi 2017, bukabimburira ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi. Ni mu gihe mu 2018 ishobora gutangira kwerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
RwandAir ifite indege 12, ikora ingendo mu byerekezo 22 birimo i Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville, Harare, Mumbai na Londres.