CNDD-FDD ya Perezida Pierre Nkurunziza ikiri mu ishyamba ndetse no mu biganiro by’ amahoro i Arusha muri Tanzania nta kibazo yigeze igirana na Leta y’ u Rwanda kuko icyo gihe Perezida Paul Kagame yari afite ubushobozi bwose bwo gufasha Leta ya Perezida Pierre Buyoya gukumira abayirwanyaga.

Kugeza umunsi Perezida Pierre Nkurunziza yarahiriraga kuyobora Abarundi ku nshuro ya mbere, Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame niwe mukuru w’ igihugu we nyine witabiriye uwo muhango ibyo bigaragaza ko ibihugu byombi byari bibanye neza.

Uyu mubano watangaga icyizere watangiye kuzana agatotsi muri Ethiopia , ubwo Kikwete yasabaga Leta y’ u Rwanda kugirana ibiganiro bya politiki na FDLR icyo Minisitiri Mushikiwabo ntiyaniganywe ijambo kuko yahise yerura ko nta mishyikirano u Rwanda rushobora kugirana n’ uwo mutwe w’ iterabwoba wasize ukoze jenoside yahitanye abantu basaga miliyoni 1.

Mbere gato y’ aho hatangira imyigaragambyo y’ abarwanya manda ya 3 mu Burundi, Perezida Kagame yahuriye i Butare na mugenzi we Nkurunziza ku italiki 13 Mata 2015.

Uwo mubonano w’ aba bakuru b’ ibihugu wabereye mu mwiherero bishoboka kuba baraganiriye hanini ku ngaruka ikibazo cy’ u Burundi gishobora kuzagira ku mutekano w’ Akarere mu gihe hatabaye ubushishozi.

Ntibatinze kuko, aho bigeze , Leta ya Pierre Nkurunziza yahise ishinja u Rwanda ko rwateje u Burundi umutekano mucye n’ ubwo u Rwanda rutashatse kenshi gutanga ibisobanuro.

Kwirukana umukozi w’ ambasade y’ u Rwanda mu Burundi , guhohotera no kwica urubozo abanyarwanda batuye n’ abakorera muri icyo gihugu ni bimwe mu bikorwa bigayitse Leta ya Nkurunziza ikomeje gukorera Abanyarwanda ibita ibyitso bya Kagame.

Kimwe n’ u Rwanda rwakomeje gusaba Perezida Nkurunziza gukemura ikibazo cye abicishije mu biganiro na opozisiyo ye, u Bubiligi bukimara guhagarika inkunga bwageneraga u Burundi bitewe n’ ubushake buke bwa politiki bwabonanye abayobozi b’ iki gihugu, Ambasaderi wabwo mu Buundi yahise asabirwa kwirukanwa cyangwa gusimburwa mu maguru mashya.


Uhereye ibumuso P Nkurunziza, P Kagame

Abakurikiranira hafi ikibazo gikomeje guhitana abantu mu Burundi bemeza ko ari ikibazo cya politiki ndetse gikwiriye gukemurwa n’ abanyir’ ubwite.

N’ ubwo Leta ya Nkurunziza itunga u Rwanda agatoki ko rwacumbikiye abanzi, amateka agaragaza ko kuva FPR yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994 nta kibazo yagiranye na CNDD-FDD.

Gusa kibazo cy’ u Burundi, mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na China Central TV ku italiki ya 9 Gicurasi 2015, yagize ati : « Niba abaturage uyoboye bakubwiye ngo ntitugushaka kuki ushaka guhatiriza kugira ngo ubategekeshe igitugu ? ».