Mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, iruhande rwa Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, uwitwa Philipe Milelet w’imyaka 59 y’amavuko, ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa yaraye yiyahuye nyuma yo gutongana n’umukobwa bari bamaranye iminsi babana mu rugo nk’inshuti.

Milelet

 Philipe Milelet umufaransa w’imyaka 59 wabaga mu Rwanda, yariyahuye nyuma yo gutongana n’umukobwa witwa Umurerwa Pascaline babanaga nk’inshuti ye, nk’uko twabitangarijwe na Murekatete Patricie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi.lipe Milelet ukekwa kuba yiyahuye kubera kunanirwa kwakira kubabazwa mu rukundo

SSP Urbain Mwiseneza umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yatangarije Umuryango ko uyu mugabo yagejejwe n’abaturage ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, ejo kuwa gatanu hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri, abo baturage bakaba barasobanuriye Polisi ko bamukuye mu kagozi yiyahuye.

Amakuru Umuryango ukesha abaturanyi b’uwo mugabo, avuga ko yari atuye muri uriya mudugudu kuva mu kwezi kw’Ukuboza 2011, akaba yarahageze avuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, aho bari bamwirukanye, bamutegetse kuba yavuye ku butaka bw’icyo gihugu mu gihe kitarenze amasaha 24.

Akigera ku Gisozi, yahise ahura n’Umurerwa Pascaline, barikundanira, ndetse batangira no kubana.

Abaturage bakomeje bavuga ko nta kintu kizwi uyu mugabo yakoraga, aho banakeka ko yaba ari yo mpamvu yatumye uyu mukobwa atangira kujya agirana ibibazo n’uwo mugabo.

Philipe Milelet ku musenyi mu gihugu cy’u Burundi

Ngo mbere y’uko Philipe yiyahura, Pascaline yari amaze iminsi ataba aho mu rugo.

Yagarutse ejo kuwa gatanu, ubwo yari yitabiriye ubutumire mu isabukuru y’amavuko (Anniversaire) y’umwe mu baturanyi babanaga mu gipangu kimwe na Philipe.

Umurerwa Pascaline

Ubwo bamaraga kwiyakira, bageze mu gihe cyo kubyina, Philipe Milelet yegereye Pascaline Umurerwa ngo babyinane, umukobwa aramwishikuza, bavugana amagambo make cyane, maze umugabo asohoka nk’ugiye kwihagarika, abari muri ibyo birori bongera kumubona ari mu kagozi, arimo ashiramo umwuka, ari na bwo bahitaga bamujyana kwa muganga, ariko biba iby’ubusa abapfiraho.

Umurambo w’uwo mugabo wahise ushyirwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru, na ho Umurerwa we ahita atabwa muri yombi, akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane mu by’ukuri icyateye urupfu rwa Philipe Milelet, cyane ko hakekwa ko yaba yiyahuye nk’uko SSP Urbain Mwiseneza yakomeje abidutangariza.