Rwamagana: Ahitwa mu Kabuga ka Musha habereye impanuka ikomeye ihitana abantu bane
Mu masaha ya nyuma ya saa sita ahagana saa saba z’ amanywa ku muhanda Kigali-Rwamagana habereye impanuka ihitana abantu bane abandi babiri barakomereka, mu bahise bitaba Imana harimo umumotari wahuriweho n’ izo modoka zombi zimukandiramo hagati.
Iyo mpanuka ikaba yabereye mu karere ka Rwamagana ahitwa mu Kabuga ka Musha. Amakuru dukesha abaturage babonye iyi mpanuka iba, ni uko imodoka y’ ikamyo yari ivanye ibicuruzwa mu gihugu cya Tanzaniya yerekeza i Kigali yari irimo kumanuka yabuze feri uwari uyitwaye agerageza kuyishyira ku mukingo ariko igongana n’ indi yo mu bwoko bwa Fuso yo yari iturutse i Kigali yerekeza mu nzira za Rwamagana na Kayonza.
Impanuka yari ikomeye kubera akamanuko kaba mu Kabuga
Ibi kandi bikaba binemezwa n’ umukuru wa Police mu karere ka Rwamgana, Supt. Richard Rubagumya wadutangarije ko iyi mpanuka yahitanye abantu bane barimo n’ uwo mumotari wahuriweho n’ izo modoka zombi, abandi bagakomereka , bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya Rwamagana.
Polisi y’igihugu yahise itabara
Si ubwa mbere mu Kabuga ka Musha habera impanuka ikomeye nk’ iyi, kuko abaturage twavuganye nba bo batubwiye ko aha hantu hakunda kubera impanuka. Iyi mpanuka ikaba yatumye abagenzi bavaga n’ aberekezaga mu mujyi wa Kigali bava cyangwa bajya i Rwamagana bakererwa mu nzira kuko umuhanda wafunzwe umwanya muto.
Sam Kwizera – imirasire.com