Rwabicuma – Nyagisozi barasaba ikiraro kuko iki ‘nta kigenda’
Hagati y’Umurenge wa Rwabicuma na Nyagisozi mu karere ka Nyanza ahaca umugezi wa Mwogo iyo imvura yaguye ikiraro kirarengerwa, n’ubusanzwe ariko ngo si ikiraro gikwiriye cyabafasha guhahirana.

Ikiraro aba baturage bakoresha ari benshi ntigikwiriye
Safari Vincent umukozi mu mushinga w’ubuhinzi ukorera mu mirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma akoresha moto yambuka iki kiraro, buri munsi ni ingorane kuri we ndetse ngo iyo imvura ari nyinshi ntiyambuka.
Indi nzira ihari ihuza iyi mirenge utambutse ikiraro ni umuhanda uca ahitwa Rurangazi usaba gukoresha nk’amasaha abiri na moto uvuye kuri centre ya Cyaratsi muri Rwabicuma ugana mu murenge wa Nyagisozi.
Abandi baturage b’aha babwiye Umuseke ko nta kiraro gikwiriye bigeze kandi nyamara ngo iki gishaje bafite nicyo urebye bacaho ari benshi mu buhahirane, uburezi, n’imibanire isanzwe hagati ya Rwabicuma na Nyagisozi.
Ntazinda Erasme Umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko iki kiraro bagiye kugikora mu buryo bw’agateganyo kugira ngo kifashishwe, mu gihe bazaba bubaka ikiraro kinini kigana ahitwa Rurangazi muri ako karere.
Nubwo ngo n’iki nyuma kizubakwa mu buryo burambye kuko hatangiye gutegurwa igenamigambi y’ingengo y’imari yacyo.
Ati « natwe turabizi ko iyo imvura yaguye bihagarika ubuhahirane bikadindiza iterambere ry’abaturage, ingamba dufite rero ni ukucyubaka muburyo burambye. »

Mu karere ka Nyanza

Hagati ya Rwabicuma na Nyagisozi barifuza ikiraro gikwiriye

Mu bihe by’imvura usanga amazi yazamutse rimwe akanakirengera

Haba hari n’impungenge ku buzima bw’abagikoresha
