Nyuma y’igihe kinini bamwe mu baturage bataka ko bagenzi babo baboherereza ibirozi bita ‘ibigambwa’ ndetse bigateza amakimbirane mu baturage, bamwe mu bayobozi bashyize berura ko nabo bemera ko ibi birozi bihari, abandi bashimangira ko bitabaho.

Iki kibazo cy’ibirozi cyaganiriweho hafi amasaha abiri mu nama y’umutekano y’aka karere, aho bamwe mu bayobozi bemeje ko ibi birozi bihari abandi bakabihakana, hagafatwa umwanzuro wo kwegera abaturage bakabiganiraho.

Bamwe mu bayobozi bagaragaje ko ibi birozi bimaze gufata intera ndende, kugeza ubwo bamwe bashobora gutemana ndetse no kwicana.

Mu mirenge byavuzwemo cyane harimo uwa Murenge, Mushonyi, Kigeyo na Mushubati, aho abaturage ngo usanga bibasira abantu bakeka ko babitunze mu muryango.

Bamwe muri abo bayobozi bagiye batanga ibitekerezo ko ibigambwa bibaho ngo nubwo bidafata abayobozi, ariko ngo abaturage kubera ko imyumvire yabo iba ikiri hasi bituma mu myemerere yabo bavuga ko bibaho kandi bikabagiraho n’ingaruka zikomeye


Ibirozi byaganiriweho hafi amasaha abiri mu nama y’umutekano (Foto Basanda O)

Ku rundi ruhande bavuga ko nta ‘bigambwa’ bibaho ngo kuko biterwa n’ubwoba baba bafite bakumva ko bibafiteho imbaraga, ndetse ngo mu gihe umuntu aba afite ibyo bitekerezo byanga bikunda bimugiraho ingaruka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kigeyo yabwiye abari muri iyi nama ati “Ibigambwa birahari, kuko hari umuntu ujya mu urutoki rwa mugenzi akarutema bigaragaza ko aba yafashwe na byo.Abaturage bavuga ko ibigambwa bibaho kandi bikaba uruhererekane mu muryango”.

Icyo abayobozi bakomeje kwibaza ni impamvu ituma ibi birozi bidashobora gufata umuyobozi cyangwa intiti, ariko byagera ku muntu uciriritse ufite ibitekerezo biri has,. akaba ari we bifata kandi bikamumerera nabi.

Abiyita abaganga b’ibyo bigambwa kubera amayeri na bo ngo usanga baraboneyeho kugira babasahure abaturage, kandi bababeshya ko ari bo babakiza ngo bakabasiga amavuta bagahita bakira.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard, we yagize ati “Kuki hano iwacu ariho havugwa ibigambwa ariko wagera mu mijyi ikomeye nka Kigali, ugasanga icyo kibazo kitabaho, biterwa n’imyumvire y’abantu bagifite imitekerereze ikiri hasi”.

Kubera ko bamwe mu abayobozi ngo na bo ubwabo bemera iyo myuka mibi ngo na bo bagomba kubanza kwigishwa bakabona kujya kwigisha abaturage.

Iyi nama y’umutekano yanzuye ko icyo kibazo kugira ngo kive mu bantu bagiye kumanuka mu midugudu baganira n’abaturage bakabereka ko ibyo batekereza atari byo, ko ahubwo biterwa n’imyumvire ikiri hasi.

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSNyuma y’igihe kinini bamwe mu baturage bataka ko bagenzi babo baboherereza ibirozi bita ‘ibigambwa’ ndetse bigateza amakimbirane mu baturage, bamwe mu bayobozi bashyize berura ko nabo bemera ko ibi birozi bihari, abandi bashimangira ko bitabaho. Iki kibazo cy’ibirozi cyaganiriweho hafi amasaha abiri mu nama y’umutekano y’aka karere, aho bamwe mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE