Rutsiro: Abaturage 43 bamaze guhitanwa n’ibirombe mu myaka ibiri
Mu gikorwa cy’Umuganda wabereye mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ugamije gutera ibiti no gusubiranya ahantu hatandukanye mu ishyamba rya Mukura hangijwe na bamwe mu baturage, bigatuma abarenga 40 bahasiga ubuzima, Imena Evode Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Umutungo Kamere, yavuze ko leta igiye gufatira obihano bikaze abangiza Ibidukikije kugira ngo aya makosa atazongera kubaho.
Iki gikorwa cy’Umuganda cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Ishyamba rya Mukura, harandurwa ibiti by’inturusu byatewe muri iri shyamba rya Mukura, ndetse hasibwa n’imyobo y’ahacukuwe ibirombe hagasubiranywa.
Imena Evode Umunyamabanga wa leta ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, yagarutse ku bikorwa bigayitse bamwe mu baturage bakoze byo kwangiza ibidukikije.
Ubucukuzi bw’amabuye bunyuranyije n’amategeko, Imena yavuze ko byatumye abaturage 43 mu gihe cy’imyaka ibiri bitaba Imana.
Yagize ati: “N’uyu munsi ibibazo by’Abaturage bahitanywe n’ibirombe ni byo natinzemo mbere y’uko nifatanya namwe mu gikorwa cy’umuganda, hari abaturage babiri bishwe n’Ibirombe kandi nimwe mubohereza.”
Uyu muyobozi avuga ko hari ingamba Ministeri yafashe, zirimo guhana mu buryo bukomeye abangiza ibidukikije, no guhagarika Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro zitubahirije amategeko agenga aka kazi.
Dr Mukankomeje Rose, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) yavuze ko hari amategeko ahari avuga ku bidukikije ariko bamwe mu baturage badakunze kwitaho ari na byo bibaviramo impanuka za hato na hato.
Avuga ko hari abatangiye kubihanirwa kandi ko abakomeza kwangiza uyu mutungo kamere ufitiye igihugu n’Isi akamaro kanini, batazihanganirwa na gato.
Leta y’u Rwanda irateganya guhindura Ishyamba rya Mukura ndetse n’irya Gishwati Pariki ibifashijwemo n’umushinga (Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation) Banki y’isi ikaba yarashyizemo Miliyoni 10 z’Amadorali y’Amerika yo kubungabunga aya mashyamba yombi.
Insanganyamatsiko iragira iti: “Miliyari Ndwi z’Abantu ku isi imwe rukumbi, ikoresha neza Umutungo Kamere.”
https://inyenyerinews.info/politiki/rutsiro-abaturage-43-bamaze-guhitanwa-nibirombe-mu-myaka-ibiri/AFRICAPOLITICSMu gikorwa cy’Umuganda wabereye mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ugamije gutera ibiti no gusubiranya ahantu hatandukanye mu ishyamba rya Mukura hangijwe na bamwe mu baturage, bigatuma abarenga 40 bahasiga ubuzima, Imena Evode Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Umutungo Kamere, yavuze ko leta igiye gufatira obihano bikaze ...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS