Rusizi: Inzara iravuza ubuhuha
Abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, baravuga ko bugarijwe n’amapfa kubera ko imvura yabuze imyaka ikuma.
Aba bahinzi bavuga ko aka karere gashobora guhura n’ikibazo cy’inzara, kuko ubusanzwe iki kibaya cyafatwaga nk’ikigega cy’imyaka itunga abagatuye, bakanasagurira ibihugu by’ Uburundi na Congo by’abaturanyi.
Abahinzi bahinga muri iki kibaya, avuga ko kubera izuba ryinshi bahuye naryo rigatuma ntacyo baramura mu mirima, batangiye kwibasirwa n’ikibazo cy’inzara.
Bagize bati: « Guhera mu kwezi k’Ukwakira 2016 ibigori twahinze byari byatangiye kumera, ariko imvura yasise irekeraho kugwa biruma, Ubu dufite inzara kuko izuba ryaraduteye ubu mu kibaya hose ubona gutya imyaka yarumye wakubitamo umwambi umuriro ukaka.»
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yemeza ko muri iki kibaya koko hateye amapfa kuburyo umusaruro uzaba mucye cyane ugereranyije n’uwari usanzwe, bakaba bagoiye kureba icyakorwa ngo bakumire inzara yazaterwa n’iki kibazo.
- Harerimana Frederic Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi
Yagize ati « Tugiye gutangira gutekereza no gusuzuma neza kugirango tumenye icyo tuzafasha . »
Leta kandi yatangije uburyo bwo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga, kugirango ubuhinzi burusheho gutera imbere kandi bureke gushingira gusa ku bihe.
NYUMA Y’IMYAKA IRENZE 50 ABAKOLONI BAVUYE MU RWANDA, TWEBWE ABANYARWANDA TWARI DUKWIYE GUSHISHOZA BIHAGIJE, TUGASHOBORA GUTANDUKANYA INGAMBA ZA POLITIKI IGAMIJE INYUNGU ZA RUBANDA NYAMWINSHI (COMMON PEOPLES) N’IZA POLITIKI IGAMIJE INYUNGU BWITE Z’UWASHINZE ISHYAKA RUNAKA
1. Intashyo
Banyarwanda namwe Banyarwandakazi dusangiye igihugu n’amateka, cyane cyane ababa hanze y’u Rwanda muri iki gihe (aho dukunze kwita mu buhungiro) nongeye kubasuhuza mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2017.
Nimunyemerere mbanze nshimire by’umwihariko abantu (cyangwa se umuntu ku giti cye) bagize igitekerezo cyo kudushyiriraho uru rubuga “The Rwandan/Umunyarwanda”, mu rwego rwo kutworohereza, kuko rudufasha kungurana ibitekerezo cyane cyane ibigamije gushakira hamwe umuti ibibazo u Rwanda n’abanyarwanda twakomeje kugenda duhura na byo, mu mateka yacu ya buri munsi mu buryo bwa rusange, ariko cyane cyane kuva mu ntambara ya 1990 – 1994 kugeza aya magingo, ku buryo bw’umwihariko.
Bavandimwe, nifuje gutanga iki gitekerezo mu rwego rw’inkunga (nta bundi bushobozi nibitseho, niyo mpamvu mbanje kubiseguraho kuko murabizi ko “nta we utanga icyo adafite”, rwose nta cyiza nagira ngo umunyarwanda akimburane ho), ngamije gushishikariza aba “Politicians” bacu (ndavuga abari muri opposition) gusohoza ya masezerano (promises) bama baduha, dore ko nta munsi rirenga batatwijeje “impinduka”, kandi ko u Rwanda ndetse n’ingamba bo bateganyiriza abanyarwanda ari rwa Rwanda rwisesuyemo “demokrasi”, n’iyubahirzwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, na gahunda z’iterambere buri munyarwanda wese azajya yibonamo, kandi koko twese izo nizo nzozi (ndoto) zacu, ni nabyo tunyotewe kugeraho (our aspirations).
2. Ufata ihene ayifata igihebeba
Reka twongere twibukiranye ko iyo hatabaho “Revolution yo muri 1959”, ntabwo u Rwanda ruba rwarabonye Independence, ndetse nta n’ubwo ruba rwarabaye Rebublika.
Icyo nshaka kugaragaza hano nuko usanga akenshi mu mibereho y’abantu ndetse n’ibyemezo rusange bagenda bafata nk’abaturage basangiye amateka, usanga akenshi harabaheyo imbarutso yatumye ba bantu birebaga nk’abasangiye amateka, bakora ibikorwa bihindura amateka rusange yabo.
Uwavuga ko ugutanga kw’Umwami Mutara Rudahigwa muri 1959, kwabaye imbarutso ikomeye yo kugirango aba-Politicians b’icyo gihe bari muri opposition, bahagurukire icyarimwe noneho bayobore (leading ) icyaje kwitwa “Revolution ya rubanda” yatangiye mu Ugushyingo 1959 – ikarangira muri Nyakanga ku ya 01, 1962 u Rwanda rubaye Republika, ntabwo yaba arimo guhindura amateka.
Ingingo nyamukuru nshaka kugeza ku bandi bashishikajwe n’ihinduka ry’amateka y’u Rwanda muri 2017, ariko rizira kumena amaraso y’ikiremwa muntu, nuko iyi Revolution yo muri 1959-1962 (ari nayo yahinduye amateka y’u Rwanda burundu kuko n’ibyabayeho nyuma byose kugeza aya magingo ni ingaruka – consequences – z’iyi Revolution) ntabwo yayobowe na rubanda rugufi (common peoples), ahubwo yayobowe n’ aba Politicians biyitaga ko bari muri opposition y’icyo gihe, noneho rubanda rurabayoboka (opposition politicians led the move, then common people followed).
Ariko igitanganje (nako ikibabaje) nuko aba Politicians dufite muri iki gihe, bitwa ko bari muri opposition, basa nkaho bashaka kuba aka wa mugore wabwiye mugenzi ngo “Tuzajya twogera iwawe, hanyuma tuze twisigire iwanjye”!!!!!.
None se koko niba umuntu aba muri European Union, Scandinavia, U.K, U.S.A, Canada, ndetse akaba yarabaye umwambari wa RPF imyaka n’imyaniko, kugeza ubu akaba ntacyo RPF yamushinja uretse kwitwa “igipinga” (nta cyaha cy’inkomoko cyangwa se cy’ingengasi bamugeretseho), kandi ubwo akaba yirirwa ku ma radio atandukanye, ndetse na za blogs sinakubwira ,yivuga ibigwi n’imyato, yamamaza gahunda nziza z’akataraboneka, afitiye abanyarwanda, ariko akaba afite ubwoba bwo kujya gukorera politics mu Rwanda, kandi wenda afite n’ubwenegihugu burenze bumwe, akaba ari n’umuntu ujijutse, kandi koko wagombye kuba usobanukiwe principles za Leadership, bishoboka bite ko we yaba akorera kuri “baranyica”, hanyuma akumva ko azayobora aruko umuturage utakigira n’urwara rwo kwishima, azaba yirukanye RPF ku ngoma???
Ese ye, reka turote tuvuge ko ibyo bibayeho:
Ubwo koko mwene ngofero aramutse ahaze amagara (inda ishonje nta matwi igira),agahambiriza RPF (ndavuga abayihagarariye) ubwo koko wowe wiyita umu “Politician” wo muri opposition, watinyuka ukamanuka aho za Europe/U.S.A/Canada, na karavati, na “Philosophy” nyinshi cyane, na za diskuru zuzuyemo ubudemagoji bw’ikirenga, uti “ndaje humiriza nkuyobore”. Really???
3. Ushaka inka aryama nka zo
Banyarwanda, kandi bavandimwe, nta bwo nakwifuza ko hari uwajya kwiyahura, ariko rero nk’uko abakurambere bacu basize babivuze, burya koko ushaka inka agomba kuryama nka zo.
Mu mateka y’abarwanashyaka benshi bo muri Afrika, bashoboye kubohoza ibihugu byabo muri ya nkundura yo muri za 1960s, cyangwa se mu bindi bihe byagiye bikurikiraho, usanga abenshi baragiye baba ibitambo (wenda bakarokoka) , kuko burya ngo nta nsinzi (intsinzi) itagira igitambo.
Urugero ni nka ba Nyakwigendera Mzee Jomo Kenyatta, President Robert Mugabe, Former President Dr Kenneth D. Kaunda, na Nyakwigendera Tata Nelson R. Mandela, abenshi muri abo babanje kujya bafungwa imyaka igeze cyangwa se irenze 10, ariko nyuma bakaza kugera ku ntego z’amashyaka ya politics babaga bahagarariye.
Byongeye kandi niyo turebye ibyabaye mu Rwanda muri 1990 – 1994, dusanga RPF yarafashe ubutegetsi mu Rwanda habanje kubaho ibitambo byinshi kandi bitandukanye, uwabimburiye abandi (uwabaye Umugaba/Leader – abandi bakayoboka) akaba ari General Fred Rwigyema.
Muri iki gihe tugezemo (2017), mu rwego rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwaranda ku ngoyi ya RPF tumazeho zeho imyaka irenze 20, intwari mu biyemeje gukina politics, zatangiye kwigaragaza, aha navuga nka Madame Ingabire Victoire Umuhoza n’abandi ba Politicians bo muri opposition, bafungiwe mu Rwanda muri iki gihe, cyangwa se ababa baratanze ubuzima bwabo bazize ko bari muri opposition, ndetse na Padri Thomas Nahimana na bagenzi be, na bo ubu dusigaye tubabarira mu mubare w’izi ntwari, ari nako tubasabira ku Mana, ngo umumalayika w’Uwiteka azabagende imbere, kandi azabatsindire imitego yose ya Satani, mu rugendo rwabo rwo kubohoza u Rwanda , bateganya vuba aha.
None se ye, wowe mu Politician wiyita ko uri muri opposition, ukaba ukomeje gukangurira rubanda rugufi (bene ngofero) ngo nibajye mu muhanda guhangana na DASO, wowe wibereye muri European Union, U.K, U.S na Canada, hanyuma ngo nibarangiza urugamba abazaba barokotse bazitegura vuba na bwangu nkuko na we witeguye kuzamanukana isheja uje kubayobora (kubategeka), ubwo koko izo si za politics zo mu bushorishori (wa mugani w’umunyarwanda) ??
Ubwo butegetsi butangwa kw’isahani ya feza (silver platter) budaharaniwe ni ubwa he?
Ahantu umuturage yaramuka ayoboye revolution (ibyo ni nko guhinga masaka), noneho umu-politician yabaye “ntibindeba”, noneho urugamba rwarangira, wa mu – politician agafata iya mbere mugupiganirwa kuyobora ababa barokotse ya nkundura yo kwibohoza (ibyo ni nko gutema ayeze).
Ni ukuri, njye mu buswa bwanjye, ndumva ibyo ari nka bya bindi numvishe abavuga igifransa bavuga ngo ni “ugushyira amasuka ahinga imbere y’ibimasa biyahingisha” (mettre les charrrues devant les boeufs).
Rwose “findi findi irutwa na so araroga”, niba aba -politicians bacu bari muri opposition badashoboye gufata iyi hene (kubohoza u Rwanda nta maraso amenetse) igihebeba ( muri iki gihe cy’aya matora ya 2017), bazakomeza batugire ibitambo by’inzara n’urwitwazo rwa demokrasi, dore ko bisigaye binavugwa ko bamwe muri bo bashinze amashyaka ya politki bashaka impamvu (urwitwazo) zo kubona ubuhungiro mu bihugu byamye bibacumbikiye.
Ibyo nta we bibangamiye muri twe, ariko niba noneho ibya ngombwa barabibonye, nibarekere aho boye gukomeza kuducunga mu bigare (wheel chairs) bitagira iyo biva n’iyo bijya.
4. Umwanzuro
Umunyarwanda yarebye imibereho yo muri iyi si nuko arihanukira ati burya “Amaso yerekwa bimwe, ibindi abyirebera”. Nirinze kugira amashyaka ya opposition menshi mvuga hano, ariko ibyo aribyo byose amenshi ariho muri iki gihe kandi byitwa ko akorera hanze y’u Rwanda abenshi mu banyarwanda tuba mu buhingiro twarayumvishe cyangwa se turayazi.
Nubwo tugereranyije twasanga umubare mwinshi w’impunzi z’abanyarwanda cyane cyane kuva muri 1990 kugeza magingo aya uba k’umugabane wa Afrika, biradutangaza cyane kuko iyo twitegereje neza dusanga umubare mwinshi w’amashyaka yitwa ko ari muri opposition nyarwanda uba mu bihugu by’i Burayi (Scandinavia, U.K, European Union), Amerika (U.S.A) na Canada.
Noneho ikindi gitangaje cyane (ndetse kinababaje) gituma abenshi muri twe twibaza niba koko ayo mashyaka yitwa ko ari muri opposition yaba agamije inyungu zacu (twe bene ngofero), cyangwa se niba agamije inyungu bwite z’abayashinze (mu gihe twe rubanda rugufi tuzakomeza kugirwa ibitambo by’inzara n’urwitwazo rwa demokrasi), nuko dusanga amenshi muri ayo mashyaka nta bayoboke afite hano muri Afrika (mbese nta nzego zizwi ziyahagarariye dufite mu bihugu bitandukanye biducumbikye twe abasigajwe inyuma n’amateka yo k’umugabane wa Afrika).
Iki nacyo ni ikindi kibazo kidutera kwibaza icyo amashyaka nk’ayo yazageza ku banyarwanda bikatuyobera.
Ikindi kiduhangayikishije (great deal of concern) nuko muri Afrika abanyarwanda benshi b’impunzi baba mu makambi nka za Malawi, Namibia, cyangwa se mu mashyamba ya Kongo (DRC), ariko ugasanga abo ba politicians bacu (opposition) barazengurutse Europe na Amerika barayirangije (dore ko abenshi bafite ubwenegihugu bw’ibihugu byabanje kujya bibakira nk’impunzi) ariko ugasanga muri bo abashoboye kuza muri Afrika kudusuhuza no kureba akaga twatawemo no gusigazwa inyuma n’amateka n’amategeko yo muri Afrika, rwose wababarira ku mitwe y’intoki.
Aha naho tugasanga ari ihurizo ritatworoheye, kuko Politics zikorerwa mu mutwe gusa, ariko ntizimanuke ngo zikore no ku mutima (we should manage people with our heart not our head), akenshi biba bica amarenga yuko nta gakiza kazazivamo.
Niyo mpamvu nateruye iki gitekerezo cyanjye nkagiha iriya nyito, kuko nshingiye kw’ishishoza ry’abakurambere bacu bagize bati “ushaka inka aryama nka zo”, kandi bati “kora ndebe iruta vuga numve – (walking the talk)”, ndetse baranongera bati “burya ufata ihene ayifata ighebebea – il faut battre le fer quand il est chaud”, none se ko Ruling Party -RPF ikorera kandi igategekera mu Rwanda, kandi ko rubanda nyamwinshi y’abanyarwanda (abavugwa ko bakubitwa buri munsi nk’ingoma, ndetse bagafungwa buri munsi nkinzugi) nabo ko bari mu Rwanda, abo ya nkenya Nzaramba (Kinga metallic duhurire k ‘umufungo; Warwaye ryari?) irimo guta ku wa Kajwiga nabo ko bari mu Rwanda, abakeneye “ubukombozi” byihutirwa ko ari abari mu Rwanda (mu by’ukuri tutabeshyanye twese tuzi neza ko abenshi muri mwe muba Europe/Canada/U.K/U.S, mwabonye citizenship cyangwa se Permanent Residence, you are better off, kandi murabizi ko mudateganya kwimuka ngo mwongere musubire mu Rwanda guturayo burundu, uretse ko ikibazo ari political system ya RPF ishaka gukumira abanyarwanda ikaduca iwacu/mu gihugu cyacu – Bavandimwe ntihagire unyumva nabi, nta we ntekerereje, ndimo gutanga igitekerezo), ndahamya ko kugeza ubu mu bihugu bitandukanye tubamo (uretse wenda ababa mu makambi no muri Kongo), nta we uburara cyangwa se ngo abure aya “mutuelle” yo kwivuza, cyangwa se ngo umwana we abure uko yiga amashuri mato (Primary) n’ayisumbuye (High School).
Ibi byose biragaragaza ko abakeneye gutabarwa ndetse no gutabarizwa byihutirwa (emergency) ni bariya ba rubanda nyamwinshi (common peoples) bari mu Rwanda: niyo mpamvu njye numva ko ariya matora ya Prezida wa Republika ateganyijwe muri Kanama 2017 yagombye kuba imbarutso (trigger) yo kuririraho (gufatiraho) kugirango amashyaka yose ya opposition amanukire icyarimwe, ajye gukorera politics mu Rwanda, kubera ko kugirango u Rwanda (rubanda nyamwinshi) bave ku ngoyi ya RPF nta maraso amenetse “it’s now – 2017 – or never”, ndetse bityo na attention ya Medias nyinsh zo kw’isi yaba ihanze amaso ku Rwanda, ku buryo bitaba byoroheye abategetsi b’u Rwanda gupfa kwica cyangwa se gufunga abo ba Politicians bacu uko bishakiye, cyane cyane ko muri bo nta n’umwe kugeza ubu ubutegetsi bwa RPF bwigeze butunga agatoki, tuvanyemo abayobozi bamwe na bamwe ba RNC na FDLR.
Nshoje mvuga nti yemwe ba Politicians bacu mwe, mwagombye kuba “Abagaba” (Front leaders), mukamurikira rubanda (light/torch bearers) noneho ingabo (common peoples/your potential voters) bakabakurikira.
Mwagombye kuyobora noneho rubanda rukayoboka. Ariko iyo numvishe mutangiye gutanga ingero zo muri Burkina Faso, Tunisia, Egypt n’ahandi ntavuze (n’ubwo izo ngero ari nziza twagombye kuzifatiraho amasomo), mukumva ko uko byagenze iyo hose ari nako bizagenda mu Rwanda (cyeretse niba atari ruriya rwa Gasabo muba muvuga, maze kugera mu za bukuru mujye mumba hafi munyibutse), njye bintera ikibazo, nkumva nabagira inama yo kuva muri Politics, mukaza tugafatanya muri za NPOs (Civil Society).
None se koko reka ngire icyo mbibariza:
Bishoboka bite ko ushobora kuba urota kuzaba Prezida w’u Rwanda (ndavuga kubohoza no kugeza abanyarwanda ku mahirwe bifuza) ariko ukumva ko inzira iboneye yo kugera ku ntego wiyemeje ari iyo gukorera ibikorwa bya Politics zawe mu mpunzi z’abanyarwanda zibera iyo gihera, iyo muri Europe na U.S.A na Canada, cyane cyane ukoresheje internet, kandi ubizi neza ko miliyoni zirenze 7 z’abanyarwanda batazi gukoresha internet, cyangwa se nta bushobozi bafite bo kuyikoresha???
Bavandimwe ushaka inka aryama nka zo, hari abanyarwanda benshi bahoze mu nzego z’ubutegetsi zitandukanye, muri za Leta na za Republika zitandukanye, byabaye ngombwa ko bava mu Rwanda bakajya kuba hanze yarwo, bahageze bamesa rumwe , bikomereza ubuzima bwabo, ibya Politics basa nkaho bashiyize mu gatebo.
Ntabwo ibyo bivuze ko badakunda u Rwanda cyangwa se Abanyarwanda, ahubwo bashoboye kubyumva hakiri kare ko “Politics” na “Civil Society Activism” bitandukanye, bahitamo kurya akagabuye, birinda kuvanga amasaka n’amasakramentu.
Njye ku giti cyanjye ndahamya ko byafasha abanyarwanda bari hanze (abitwa impunzi) muri rusange, ariko cyane cyane abari mu Rwanda (abenshi muri iki gihe barimo kwicwa n’intimba -socio-economic depression- ) by’umwihariko, abiyemeje gukora Politics bashoboye kujya kuyikorera mu Rwanda ( kuko abari k’umurongo wa mbere izo Politics zishaka kuzanira ubufasha niho bari – bari imbere mu Rwanda rwa Gasabo), kandi rwose uyu mwaka wa 2017 nicyo gihe gikwiriye, kugirango abanyarwanda bagire amahirwe (opportunity) yo kwipakurura ingoyi ya RPF, muri aya matora yo muri Kanama 2017, aba Politicians bo muri opposition bameshe rumwe bakamanuka bakajya gutabara abanyarwanda, cyangwa se ibya Politcs bakabisezeramo kuko burya inzira itageza abagenzi iyo bajya ibagusha ruhabo.
Kungurana ibitekerezo ni imwe mu nzira za demokrasi tugomba gukomeza kwitoza.
Amahoro y’Imana akomeze abane na twe twese hamwe.
Inararibonye Albert GIRANEZA