Mu gitondo cyo kuri uyu wambere tariki 21/04/2014, Abanyarwanda bose bakorera imirimo itandukanye mu mujyi wa Bukavu muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bahagaritswe kongera gukorera muri kongo badafite icyangombwa cya viza.

Abakunze gukorera imirimo itandukanye muri icyo gihugu bavuga ko bababajwe nuko ibyangombwa byabo bari basanzwe bambukiraho byitwa Laissez-passer ngo bisa n’ibiteshejwe agaciro kuko ngo nta muntu n’umwe ugiye gusurana cyangwa guhaha ndetse n’indi mirimo uri kwambuka i Bukavu.

Abakora imirimo itandukanye muri Congo bagaruwe kubera nta Viza bari bafite.

Abakora imirimo itandukanye muri Congo bagaruwe kubera nta Viza bari bafite.

Aba baturage bakunze kwambuka muri Congo bavuze ko batunguwe n’ibyemezo Congo yabafatiye aho ngo bahagaritswe bose kujya gukorera i Bukavu kandi hari habafatiye runini.

Ubusanzwe aba baturage bakoreshaga icyangombwa cy’inzira bari basanzwe bamenyereye cyitwa Laissez-Passer bakaba bavuga ko ngo bangiwe kucyambukiraho kidaherekejwe na viza, aha bakaba bibaza uko bazajya bakoresha ibyo byangombwa byombi ndetse n’uburyo bwo kubibona butaboroheye kubera amikoro make.

Inzego zishinzwe umutekano ziganira n'abaturage kuri iki kibazo.

Inzego zishinzwe umutekano ziganira n’abaturage kuri iki kibazo.

Ku ruhande rw’abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka muri aka karere twavuganye n’umuyobozi ubishinzwe Gaspard Harerimana avuga ko itegeko riteganya ko umuntu wese ujya gukorera imirimo mu ikindi guhugu agomba kuba afite viza kuko ngo no mu Rwanda bikorwa nubwo Abanyekongo babitangiye none.

Icyakora akomeza gutangaza ko nubwo bimeze bityo ngo hari aho Abanyekongo batandukiriye kuko bagaruye n’abatagomba kuba basabwa iyo viza cyane cyane nk’abajya gusurana no guhaha nk’abantu baturaniye imipaka.

Abanyeshuri basubiye murugo nyuma yo kwangirwa kwambuka.

Abanyeshuri basubiye murugo nyuma yo kwangirwa kwambuka.

Ubuyobozi ku mpande z’ibihugu byombi ngo buri kuganira kugirango bamenye abagomba kuba bafite iyo viza icyakora ku ruhande rw’u Rwanda abaza guhaha no gusurana nta viza basabwa nkuko itegeko ribiteganya.

Ibiciro bya viza bigiye bitandukana aho ku banyeshuri basabwa kwishyura amadorari 35 naho abakozi n’abacuruzi barasabwa amadorari 55 kuri viza.

Abanyecongo bo nyamara baraza mu Rwanda nk'uko bisanzwe.

Abanyecongo bo nyamara baraza mu Rwanda nk’uko bisanzwe.

Gusa nubwo bimeze bityo abakorera imirimo itandukanye muri Congo baravuga ko ayo mafaranga basabwa ku byangombwa ari menshi kuko ngo nta mikoro bafite yo kugura Laissez-Passer igura amafaranga ibihumbi icumi na viza igura amadorari ari hagati ya 55 na 35 bitewe n’ibyiciro babarizwamo.

Musabwa Euphrem