RURA yahagaritse bidasubirwaho ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA , cyatangaje ko gihagaritse ku buryo budasubirwaho radio BBC mu ishami ryayo ry’Ikinyarwanda n’Ikirundi.
- Umuyobozi wa RURA, Patrick Nyirishema mu kiganiro n’abanyamakuru
Ibi bitangajwe nyuma y’aho komisiyo yihariye yari yashyiriweho kwiga ku mikorere ya BBC ihaye raporo RURA , ikaba yarasabye ko BBC yafungwa burundu.
Radio BBC Gahuzamiryango yari yahagaritswe nyuma y’aho ishami rya televiziyo rya BBC 2 ritambukije Filime mbarankuru yitwa Rwanda’s Untold story.
Iyo filime yatambukijwe mu ntangiriro z’Ukwakira 2014, yababaje Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda batandukanye kuko yanakurikiwe n’imyigaragambyo itandukanye y’abantu bamaganaga iyo Filime aho bavugaga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda