Mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro mu Kagali ka Kamushenyi , Umudugudu wa Gatete Inkuba  yaraye ikubise abantu bane umwe muri bo ahita yitaba Imana.

Inkuba  zibasiye Uturere twa Rulindo Muhanga na Rutsiro

Inkuba zibasiye Uturere twa Rulindo Muhanga na Rutsiro

Kagabo Moses , Umuyobozi ushinzwe irangamimirere mu Murenge wa kisaro yatangirije  Umuseke ko inkuba yakubise kuri uyu wa gatatu tariki 05 Gashyantare  ahagana saa tanu z’amanywa maze igakubita abantu bane umwe muri bo  agahita apfa.

Kagabo wavuze mu izina ry’umuyobozi Nshingwa bikorwa kuko we atari ahari avuga ko aba bantu uko ari bane inkuba yabasanze mu murima barimo guhinga.

Agira ati:”Aba bantu ni abo mu muryango umwe, bari bagore batatu n’umugabo umwe.  Umugore  n’umugabo umwana wabo w’umukobwa  n’umukozi”.

Uyu muyobozi avuga ko uwishwe n’iyi nkuba ari umukobwa w’uyu muryango, abandi batau ngo  bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kisaro ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’abaganga.

Icyakora ariko Kagabo avuga ko aba bantu uko ari batatu batemeze na bi , akaba anafite icyizere cy’uko bashora kurara batashye n’ubwo ngo bagitegereje icyemezo cya muganga.

Guverinoma y' U Rwanda yihanganishije ababuze ababo

Guverinoma y’ U Rwanda yihanganishije ababuze ababo

Kagabo avuga ko atari ubwa mbere inkuba yica abantu muri uyu Murenge ngo kuko no myaka yo ha mbere byagiye biba.

Agira ati “Si ubwa mbere inkuba yica abantu inaha. Iyo ubajije abaturage bakubwira ko mu myaka yo hambere byagiye bibaho gusa nti byari biherutse”.

I Muhanga yishe umusaza, Rutsiro yica inka.

Si mu Karere ka Rulindo inkuba yakubise ku munsi w’ejo honyine kuko no mu Turere nka Muhanga ndetse na Rutsiro ejo bibasiwe n’inkuba zidasanzwe.

Kuri uyu wa gatatu mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Murindwa, AKagali ka kirwa , Umudugudu wa wa Kabatemba  inkuba yakubise inka ihita ipfa. Muri uyu Murenge kandi yanakubise umugore w’imyaka 27 ariko we yahise azanzamuka.

Inkuba ni ikibazo gihangayikishije abaturage bo mu karere ka Rutsiro ngo kuko iyo babonye imvura igiye kugwa batangira gucomora ibintu byose, ndetse ngo baba banumva igihe cyose ishobora kubatwara nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu baturage bahatuye.

Kubera iki kibazo kandi Minisiteri ifite Ibiza no gucyura impunzi mu inshingano zayo ngo igiye gukora ubushakashatsi mu Karere ka Rutsiro  kugira ngo bamenye neza ikintu gishobora kuba gikurura inkuba zidasanzwe muri aka karere.

Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Kibangu ho inkuba yivuganywe umusaza w’imyaka 53 y’amavuko.

Guverinoma y’ U Rwanda yafashe mu mugongo ababuze ababo kubera inkuba. mu magambo yanditse k’urubuga rwa twitter Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien yagize ati:” Guverinoma y’ U Rwanda irihanganisha imiryango yabuze ababo kubera inkuba mu turere twa Rulindo, Rutsiro na Muhanga.”

Rachel Mukandayisenga
UMUSEKE.RW

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/Inkuba-zibasiye-Uturere-twa-Rulindo-Muhanga-na-Rutsiro.jpg?fit=582%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/Inkuba-zibasiye-Uturere-twa-Rulindo-Muhanga-na-Rutsiro.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu karere ka Rulindo mu Murenge wa Kisaro mu Kagali ka Kamushenyi , Umudugudu wa Gatete Inkuba  yaraye ikubise abantu bane umwe muri bo ahita yitaba Imana. Inkuba zibasiye Uturere twa Rulindo Muhanga na Rutsiro Kagabo Moses , Umuyobozi ushinzwe irangamimirere mu Murenge wa kisaro yatangirije  Umuseke ko inkuba yakubise kuri...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE