Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert ufite inyubako ya UTC igiye gutezwa cyamunara kubera kutishyura imisoro, yatangaje afite icyizere cy’uko nta muntu uzagura iyi nzugo mu gihe cyose yaba akiri mu bibazo.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka, Rujugiro yumvikanye ku ijwi ry’Amerika asobanura byinshi ku bibazo bijyanye n’uko atabashishije kwishyura imisoro y’inyubako ya UTC nk’uko yabisabwaga na RRA.

Ku gicamunsi cyo Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamanitse ahahurira abantu benshi mu gace inyubako ya Union Trade Center (UTC) imenyesha abantu banyuranye ko taliki 25/9/2017 saa munani z’amanywa izateza cyamunara iyi nyubako kubera imisoro ba nyirayo babereyemo iki kigo.

Muri Gicurasi uyu mwaka RRA yari yasohoye itangazo ririho sosiyete z’ubucuruzi ziyibereyemo imyenda ndetse iziha igihe ntarengwa cyo kuba bishyuye byabananira imitungo yabo igatezwa cyamunara, kuri uru rutonde hagaragaragaho na UTC ya Ayabatwa Tribert Rujugiro.

Mu mpera za 2013, imitungo ya Rujugiro yaragijwe komisiyo yo gucunga imitungo yasizwe na beneyo bityo imigabane 90% Rujugiro yari afite UTC iragizwa iyi komisiyo mu Karere ka Nyarugenge yubatsemo.

Inyubako ya Union Trade Center/ Foto:Mahoro Luqman

Rujugiro avuga ko iyi nyubako yafashwe guhera mu mwaka wa 2013 ku buryo ngo amafaranga imaze kwijiza ashobora kuvamo imisoro yishyuzwa hagasaguka n’andi aruta ayo, kuko ngo yafashwe mu myaka ine ishize.

Ngo yibuka neza ko yavuye mu Rwanda UTC yinjiza ibihumbi 120 by’amadolari ku kwezi, ku mwaka akaba ari miliyoni n’ibihumbi 400.

Ati “ Kandi ririya tegeko rivuga ko 50% by’amafaranga yinjiye bayagenera icyo kintu. Rero ntibyumvikana niba yarinjije miliyoni 5 byibura kuri konti yanjye hariho miliyoni 2 n’igice. Ayo bavuga nishyuzwa ni miliyoni n’ibihumbi 200, kuki badafata muri ayo niba imisoro ari iyanjye bakishyura?”

Yungamo ati “1500 y’amadolari, kuri konti yanjye niba barayashyizeho uko itegeko ribivuga bafashe muri ayo bakishyura iryo deni ko ahari.”

Muri iki kiganiro yabajijwe n’umunyamakuru niba yiteguye kwishyura imisoro mu minsi 15 yahawe avuga ko nta gitekerezo afite cyo kuyishyura.

Ati “Oya ntabwo nshobora kwishyura. Niba bamfitiye ayo mafaranga , nakwishyura nte?”

Uyu mugabo yumvikanye nanone avuga ko iby’imisoro ari ikinamico yo gushaka gutwara iyo nzu mu buryo budasobanutse. Ahera ko ngo mbere yari iya sosiyete ifite abakozi n’abayobozi, “kuba barayifashe ngo bagiye kuyicunga, urumva ko bari bafite ibindi bintu inyuma batekereza. Nibyo n’u bu bikomeza.”

Yanavuze ko uzagura iyi nzu ishobora kuzamuhombera kuko ifite ibibazo nk’uko yabivuze mu minsi ishize.

Ati “ Biriya byo kuyigurisha ntabwo byakunda kuko nta muntu w’umucuruzi, cyangwa umuntu ufite amafaranga ye ufite mu mutwe hazima ushobora kugenda ngo agure ikintu nka kiriya azi ikibazo gifite. Ahubwo uko bizagenda bariya bategetsi, umwe muri bo azikingiriza umuntu agende ayigure ku izina rye. Njye mbona aricyo bagamije.”

Mu kugerageza kwishyura umwenda, hari amakuru UMURYANGO wamenye ko Komisiyo yo gucunga imitungo yasinzwe na beneyo mu Karere ka Nyarugenge (ari nayo ubu icunga imigabane igera kuri 90% Rujugiro yari afite muri UTC) ndetse n’abandi banyamigabane bafitemo 10% bari bagerageje gusaba RRA ko bakwishyura mu byiciro ariko ngo RAA ikaba itarabyemeye.

Gusa muri uku kugerageza gushaka uko bakwishyura, UMURYANGO wamenye ko na ba nyiri imigabane batumvikanaga aho ubwishyu bwava kuko abafitemo 10% gasigaye basabaga ko umwenda wose w’imisoro wava ku migabane 90% ya Rujugiro, ibi ngo RRA yarabyanze isaba ko niba bishyura bakwishyura nka UTC.

Imisoro RRA yishyuza UTC ngo ikaba ari iyo kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2013. Rujugiro yakunze kumvikana kuri radio mpuzamahanga ahakana uyu mwenda.
Amategeko aha uburenganzira busesuye RRA bwo kuba yateza cyamunara imitungo y’uwo yishyuza ibirarane by’imisoro mu gihe bananirwa kumvikana ubundi buryo bwo kubyishyura, ibi ikabikora nta rundi rwego igombye kwiyambaza.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/rujugiro.jpg?fit=700%2C426&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/rujugiro.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert ufite inyubako ya UTC igiye gutezwa cyamunara kubera kutishyura imisoro, yatangaje afite icyizere cy’uko nta muntu uzagura iyi nzugo mu gihe cyose yaba akiri mu bibazo. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka, Rujugiro yumvikanye ku ijwi ry’Amerika asobanura byinshi ku bibazo bijyanye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE