Rubengera: Ikigega cyahaga amazi ‘mabi’ abaturage WASAC yahise igifunga
Karongi – Nk’uko bari babyijeje, abakozi ba WASAC station ya Karongi kuri uyu wa gatatu babyukiye mu kagari ka Kibirizi Umudugudu wa Kabeza mu murenge wa Rubengera gukemura ikibazo cy’ikigega giha amazi abaturage cyari giteye inkeke ku buzima bwabo n’uburyo cyabahaga amazi bavuga ko ari mabi.
Ejo kumugoroba nibwo abaturage bo muri aka kagari bamenye ko iki kigega kidapfundikiye, ko hari abana batamo umwanda bakemeza ko ariyo ntandaro y’amazi mabi babonaga muri ‘robinet’ mu ngo zabo, n’indwara zo mu nda za hato na hato. Ni muri iyi nkuru twabagejejeho ejo nimugoroba.
Ubuyobozi bwa WASAC station ya Karongi bwahise bubwira Umuseke ko mu gitondo cya none bakemura iki kibazo.
Niko byagenze baje mu gitondo boza iki kigega, baragipfundikira ariko bahita banahagarika ikoreshwa ryacyo.
Kabandana Evariste umuyobozi wa WASAC-Karongi yatubwiye ko bazanye ibipimo bagapima amazi yari muri iki kigega bagasanga ari kuri 2,3 kandi ngo iyo ibipimo bigeze kuri gatanu (5) nibwo ayo mazi aba ari mabi ashobora kugira ingaruka mbi ku muntu.
Kabandana yemeza ariko ko basanze iki kigega cyarangiritse ko hari n’ibindi nkacyo biri hirya no hino biri aho bidakwiriye kuba biri.
Yavuze ko bahise bafunga iki kigega maze abaturage babashyira ku muyoboro w’amazi udaca kuri iki kigega ahubwo avuye ahitwa Kunyenyeri ku kigega gikuru.
Amazi yageraga kuri aba baturage muri aka gace bemeza ko yari macye cyane kandi yabaga asa nabi.
Kabandana avuga ko abaturage nabo bakwiye kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo kuko nk’iki kigega kiri iwabo batajyaga bakitaho. Abasaba kugira uruhare mu kubungabunga amazi
Umwe mu baturage ba hano yatubwiye ko byabashimishije ko iki kibazo kimaze kumenyekana WASAC yahise iza kugikemura kandi babaka babashyize ku muyoboro munini kuko ngo we nubwo aturiye iki kigega n’ubundi yabonaga amazi aza ari macye kandi ari mabi.
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi