Rubavu/ Rugerero: Batewe ubwoba n’...

Abuturage bafite ubwoba ko ikiraro cya Dobogo cyaridutse mu mezi arindwi ashize kitubatswe vuba cyakomeza guhitana abana bajya ku mashuri nk’ uko byagenze mu kwezi gushize kwa Nzeli 2017.

Iki kiraro gica hejuru y’ umugezi wa Sebeya mu murenge wa Rugerero. Gihuza ahitwa Kiroje n’ akagari ka Rwaza umudugudu wa Mushoko.

Nk’ uko aba baturage babitangarije Umuryango ngo iki kiraro gisa n’ icyaharitse ubuzima bwabo kuko cyambukirizwagaho ibicuruzwa.

Segasimba Patrice yavuze ko hashize amezi arindwi iki kiraro kiridutse yongeraho ko kitarariduka cyari kibafatiye runini.

Ati “Hari abacuruza za butiki, inzagwa, imodoka zahanyuzaga ibirayi, hano hanyuraga imizigo myinshi cyane”

Umubyeyi twahahuriye yagize ati “Ahangaha imodoka zarahacaga n’ amamoto by’ abacuruzi. Kuva cyarindimuka iterambere ryarahagaze muri make.”

Uretse kuba iki kiraro cyarahagaritse ubuhahirane abaturage bavuga ko bafite impungenge z’ abana babo bahanyura bajya cyangwa bava ku mashuri kuko bashobora kugwamo bagapfa.

Ati “Dufite impungenge ko n’ abana bajya ku mashuri bashobora kuzahagera imvura yaguye kikabajyana, cyane cyane ko iyo imvura iri kugwa ruguru iriya Sebeya iruzura amazi akamanuka ari menshi.”
Mukarugina Chritsine yatangarije Umuryango ko muri Nzeli hari umwana watwaye n’ uyu mugezi arapfa bitewe n’ iki kiraro cyaridutse.

Ati “Mu kwezi gushize umwana w’ umuturanyi wari uvuye kwiga mu ishuri ry’ inshuke rya Kiroje waguyemo arapfa. Icyo dusaba ni uko mwadukorera ubuvugizi iki kiraro kikongera kubakwa nah’ ubundi rwose dufite ubwoba ko abana bacu bajya kwiga Kiroje bazajya bagwamo”

Umuyobozi w’ agateganyo w’ akarere ka Rubavu, Murenzi Janvier yijeje abaturage ko bizagera muri Nyakanga umwaka utaha iki kiraro cyarasanwe.

Yagize ati “Ikiraro cya Dobogo mu murenge wa Rugerero cyangiritse kubera Ibiza, kiri muri gahunda y’ akarere dufatanyije n’ umuryango Africa new Life turateganya kugisana muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari”.

Umugezi wa Sebeya unyura mu gishanga cyo mu burengerazuba bw’ u Rwanda gifite ubuso bungana na kilometero kare 286 ukwiroha mu kiyaga cya Kivu.

AMAFOTO





Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbuturage bafite ubwoba ko ikiraro cya Dobogo cyaridutse mu mezi arindwi ashize kitubatswe vuba cyakomeza guhitana abana bajya ku mashuri nk’ uko byagenze mu kwezi gushize kwa Nzeli 2017. Iki kiraro gica hejuru y’ umugezi wa Sebeya mu murenge wa Rugerero. Gihuza ahitwa Kiroje n’ akagari ka Rwaza umudugudu wa...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE