Rubavu: Byabasabye hafi kurara ku biro by’Akarere kugira ngo bishyurwe
*Ni nyuma y’imisi itatu bicaye ku biro by’akagari ka Mukondo bategereje guhembwa
*Bakoze urugendo rw’ibilometero 30 bajya kwishyuza ku biro by’Akarere
*Ariko byabasabye nabwo hafi kurara ku biro by’Akarere ka Rubavu bishyuza
Mu ijoro ryo kuwa gatanu, Abaturage 80 bakoze imirimo mu kubaka umuhanda Nyundo-Mukondo-Gatovu ho mu murenge wa Nyundo bavuye ku biro by’Akarere ka Rubavu hafi saa tanu z’ijoro, bari biyemeje kuharara kugira ngo bashyire igitutu ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo bubishyurize rwiyemezamirimo witwa Gatege Yves wabakoresheje. Bukeye barishyuwe.
Aba baturage bafashe umwanzuro wo kuza ku biro by’Akarere ka Rubavu kuwa gatanu nimugoroba mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, nyuma ngo yo kumara iminsi itatu ku biro by’Akagari ka Mukondo bategereje kwishyurwa.
Umunyamakuru w’Umuseke yamenye iby’aba baturage kuwa gatanu mu masaha ya saa moya z’umugoroba yahise ajya ku biro by’Akarere asanga abaturage bicaye.
Aba baturage babwiye Umuseke ko kuwa kane biriwe bicaye ku biro by’akagari bategereje ko rwiyemezamirimo witwa Gatege Yves aza akabahemba bwira ataje, bukeye kuwa gatanu bamuhamagaye abizeza ko mu masaha ya Saa sita abahemba babonye bibaye Saa munani kandi atitaba Telefoni ye igendanwa bajya ku biro by’umurenge wa Nyundo babuze abayobizi bafata umwanzuro wo kwerekeza ku biro by’akarere ka Rubavu aho bahageze Saa moya z’ijoro kuko ngo baje n’amaguru, bakoze urugendo rw’ibilometero bigera kuri 30 n’amaguru.
Iyamuremye Faustin wari uyuboye aba bakozi mu kazi (Gapita) yabwiye umuseke ko bamaze amaze amezi ane (4) bakoze ariko na n’ubu nta na rimwe bishyuwe.
Ati “Twatangiye akazi tariki 6/9/2017, twarumvikanye ko tuzanjya duhebwa nyuma y’iminsi 15 ariko twarangije imirimo tudahebwe na rimwe.”
Iyamuremye yakomeje avuga ko kugana ibiro by’akarere ari uko babonaga nta kundi bishobora kurangira bambuwe burundu, ati “Kuva kuwa kane atubwira ngo araje turambiwe abaturage bansaba ko nka Gapita nabajya imbere tukaza kubibwira umuyobozi w’akarere kuko umurenge wananiwe kubafasha.”
Nyirantezimana Selaphine na we wari wiyemeje kurara ku biro by’Akarere ngo nibatishyurwa, yatubwiye ko kuza kwishyuza ku biro by’akarere yabitewe n’agahinda.
Ati “Njyewe umugabo yarantaye kubera ubukene, yabonye bamwambuye ntacyo gutunga urugo arigendera ngo agiye gushaka akandi kazi, hashize ukwezi ubu njyewe n’abana inzara iraturembeje.”
Nyuma y’amasaha make, abayobozi b’Akarere barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Nsabimana Sylvain na Perezida w’inama njyanama y’akarere Dushimimana Lambert bageze ku biro by’akarere baza kumva ikibazo cyatumye abaturage baza kwishyuza mu masaha y’ijoro.
Nyuma yo kumva ikibazo cyabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu Nsabimana Sylvain yahamagaye rwiyemezamirimo avuga ko yagize ikibazo cy’ihererekanya ry’amafaranga ariko mu gitondo cyo kuwa gatandatu abasanga ku biro by’akagari ka Mukondo akabahemba.
Nyuma yo kwizezwa guhembwa ku umusi ukurikiye, ubuyobozi bwasabye rwiyemezamirimo gushakira abaturage itike yo kubageza iwabo arabyemera.
Gusa, nabwo umuyobozi amaze kugenda rwiyemezamirimo Gatege Yves yabohereza icya kabiri cy’itike yari yabemereye, abaturage ntibayanze bayafashe nubwo ngo yari ayo kubageza ahitwa i Mahoko, ahasigaye bakagenda n’amaguru.
Kuwa gatandatu abaturage babyukiye ku kagari bategereza rwiyemezamirimo, yaje kubageraho ahagana Saa munani n’igice. Bakimara kuyafata, umukozi utanga ubwisungane mu kwivuza bari bategerezanije hamwe bahise bamuhamo amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza dore ko ngo bose nta wari yabwishyura.
Muri aba baturage umukuru muri bo wakoze uru rugendo afite imyaka 65, umuto afite imyaka 20. Bishyuzaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 210 (uwishyuzaga menshi), n’ibihumbi 57 (uwishyuza make).
Aba baturage bageze ku biro by’Akarere basanga havuye abandi baturage babarirwa muri 60 bahagarariye abandi barenga 460 bo mu murenge wa Nyamyumba na Rugerero nabo bari biriwe ku biro by’Akarere bishyuza (Rubavu: Akarere gakomeje kurerega abaturage bagera kuri 460 bakishyuza).
KABERUKA K. Alain
UMUSEKE.RW/Rubavu