Rubavu: Bamwe baranenga amashanyarazi bahawe ko urutwa n’agatadowa bacanaga

Abatuye mu tugari twa Nyundo na Kavomo  mu murenge wa Nyundo, akarere ka Rubavu, bavuga ko nubwo bahawe umuriro w’amashanyarazi icyo bari bawitezeho ntacyo babonye, bakawunenga ko urutwa n’amatadowa bacanaga.

Uwo muriro w’amashanyarazi nta ngufu ufite, ntabwo ucomekwaho imashini iyo ari yo yose ngo ikore, kuko uba ari muke cyane ndetse ukaba utanabasha kucana amenshi mu matara bagura.

Ni umuriro w’amashanyarazi bamaranye imyaka 5, wakuruwe ku bw’abaturage bishyize hamwe,  bawukuye ku  muhanda wa Kaburimbo ukanyura iruhande rwa  Diyosezi Gatolika  ya Nyundo,  ugakomeza i Bushyobyo  mu kagali ka Nyundo , ukagera mu kagari ka Kavomo.

Kamali Joshuwa avuga ko nubwo bari bishimye ko basezereye agatadowa, ntaho bavuye ntaho bagiye, aragira ati: ”twatanze akayabo k’amafaranga ngo tugiye kwizanira amajyambere, none amashanyarazi twikururiye ntabwo ashobora gucana imachini (mudasobwa) ngo dukore ibikorwa biduteza imbere, ntashobora gucana itara iryo ari ryo ryose, arazima igihe yishakiye, muri make ararutwa n’agatadowa kuko tugacana igihe dushatse tukakazimya igihe twishakiye”.

Bagakomeza bavuga ko babonye umuriro uhagije bawubyaza umusaruro bakiteza imbere kuko  yari yo ntego yabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyundo burasobanura ko  ibisubizo by’ibi bibazo aba baturage bafite, bizakemurwa n’umushinga uhari wo gukwirakwiza amashanyarazi muri uyu murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, Tuyishime Jean Bosco, agira ati: “ikibazo cyabo baturage turakizi kandi kiraduhangayikishishe, birashoboka ko cyatewe n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge, ariko twavuganye n’umushinga ushinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi muri uyu murenge, batwemerera ko iki kibazo bazagikemura vuba kuko inyigo yarangije gukorwa”.

Abajijwe igihe bizakorerwa, yasubije ko nta gihe runaka yakwizeza aba baturage, uyu mushinga uzatangirira kubishyira mu bikorwa .

Umurenge wa Nyundo ugizwe n’utugari 7, tubiri gusa (Terimbere na Nyundo) ni two dufite umuriro w’amashanyarazi uhagije.

Mu gihe aba baturage bagezwaho umuriro w’amashanyarazi ngo byabakiza ingendo ndende bakora bajya gushaka serivisi zitandukanye mu gasanteri ka Mahoko, harimo gusesha ibigori, gusudiriza ibikoresho by’ubwubatsi by’ibyuma, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.