Mu nyandiko Ishyaka ry’Abaturage ( RPP) ryashyize aharagaragara kuwa 21 Ugushyingo 2011, bwana Karuranga umuyobozi  wa RPP yasabye amahanga ko yahagarika ubuhahirane na leta ya FPR ikomeje gushyira abaturage iyoboye ku nkeke zo kubuzwa uburenganzira bwabo mu buryo bwose amahanga arebera.

Avuga ko amahanga yakomeje guterera agati muryinyo ku kibazo cy’ihungabana ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu abanyarwanda bafite, ahubwo akomeza gushyigikira leta y’igitugu idashaka ko abanyarwanda bagira uburengenzira bwabo.

Karuranga avuga ko buri gihe yumva itangazamakuru n’amadisirikuru ya bamwe mu banyamahanga barata ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, imihanda isukuye, amazu meza yubakwa, amahoteli agezweho araramo abakire bafite amafaranga ahagije, ariko kandi akaba atarumva ijwi rihamagarira abantu kurengera abana bicirwa n’inzara hirya no hino mu duce twishi  tw’igihugu, abandi batagira aho bikinga, n’ibindi.

Akomeza avuga ko beshi basingiza isuku iri mujyi wa Kigali, ariko atarumva hari ababariza abacyene babuzwa uburenganzira bwabo bw’ibanze bawutuyemo batemererwa kujya ahagaragara iyo abo bashyikitsi baje gusura u Rwanda. Ibyo bikaba bikurikirwa no kubirukana mu mujyi ndetse n’imitungo  ntihabwe agaciro.

Karuranga avuga ko birenga bigasatira n’aho umuntu abuzwa uburenganzira bwe agasenyerwa kungufu azizwa ko ngo adatuye mu nzu abakire bashaka, ndetse bamwe bakaba batangiye gukorerwa ibikorwa bya kinyamaswa babuzwa  kubyara kuko bacyennye. Ibyo byose avuga ko leta ya FPR ibikora amahanga arebera kandi bitandukanye n’amahame agenga  uburenganzira bw’ikiremwa muntu .

Karuranga  akomeza avuga ko hari umubare munini w’abantu barengana bazira imitungo yabo, ariko kugeza  ubu nta jwi ry’amahanga rirabavugira ngo babashe gufungurwa, ahubwo igikomeje kuriribwa ari amajyambere atagize icyo amariye abatuge b’igihugu avugwamo.

Nk’uko iryo shyaka rikomeza ribivuga, ngo risanga abanyamahanga bakwiye kwita ku buzima bw’abenegihugu barengana aho kwita ku mihanda yubakwa n’amazu marere y’abategetsi, kuko nk’uko Karuranga abivugwa ngo ibyo byose birasenywa bikongera kubakwa nk’uko byagenze mu gihe cya 1994 u Rwanda rumaze  kuyogozwa na Jenoside, ariko kandi  ubuzima bw’abantu kugeza ubu nta kintu  kibusimbura bafite.  Akaba ariyo mpamvu hakwiye kwitabwaho uburenganzira bw’abanyarwanda kurusha amazu n’imihanda kuko bidafite agaciro kabarenze.

RPP isanga Jenoside y’abanyarwanda yo muri 1994, yaravuye ku byaha byakomeje gukorwa ariko ntibigire gihana, ibi akaba aribyo ngo abona ko bishobora kuzongera kuzaba ku banyarwanda mu gihe cyose amahanga akomeje kureberera ibyaha FPR ikomeje gukora akicececyera.
Avugako bimutangaza igihe cyose iyo yumvise ukuntu amahanga  afata ibyemezo kubihugu by’Abarabu bishijwa kutagira urubuga rwa politiki ruhagije  (Tunisia, Egypt, Libya, Syria na Yemen), akabifasha  guharanira uburenganzira bw’abaturage babo ariko kandi hakirengagizwa ikibazo abanyarwanda bakomeje guhura nacyo cyo gutotezwa,  kwicwa ndetse no gukurikiranwa mu buhungiro nk’uko bikorwa buri gihe na leta ya Kigali amahanga arebera.

Karuranga ahamya ko igitugu kiri mu Rwanda ubu kirenze kure icyabaye muri Uganda cya Idi Amin Dad,  Assad wa Syria,  Saleh  wa Yemen na Mubarak Egypt, ariko agatangazwa cyane no kubona amahanga akomeje gushyigikira umunyagitugu Kagame ubaruta bose.

Karuranga asanga ngo nk’uko  amahanga ahamagarira gufata imitungo y’aba ba nyagitugu ba Abarabu, ndetse no kubafatira ibihano by’ubukungu mu rwego mpuzamanga bikwiye no gukorwa mu Rwanda, aho igitugu cya FPR mu myaka 17 yose imaze itegeka u Rwanda kigenda kiyongera umunsi  ku munsi.

RPP ivuga ko itangazwa n’uko buri gihe urukiko mpana byaha ( ICC)  ruba rusohora inyandiko zishakisha abakoze ibyaha bitandukanye byibasira inyoko muntu, ariko kandi akaba atarumva hashyirwaho uburyo buhamye bwo guhana abasirikari ba FPR bakoze ibyaha muri Kongo bamariye abantu ku icumu isi yose irebera.

RPP ivuga ko idashyikiye inzira y’intambara, ariko kandi igatsindagira ko byaba byiza uburyo yashyikirije leta y’u Rwanda bw’inzira y’amahoro, “the RWANDA ROAD MAP TO PEACE” aribwo buryo bwonyine  bwafasha abanyarwanda ku gera ku mahoro nyayo. Inzira y’amahoro yashyizwe aharara ku itariki ya 5 Gicurasi 2011, ariko leta y’u Rwanda yakomeje gutera agati mu ryinyo kugeza magingo aya.

Akaba ngo aboneyeho umwanya wo guhamagarira imiryango itandukanye, Loni, Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, n’ibihugu nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ububuligi, Brazil, n’ibindi hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira  bw’ikiremwa muntu hamwe n’inshuti z’u Rwanda, gufata iya mbere bagakora ibishoboka bakumvisha u Rwanda inzira y’amahoro RPP yashyize ahagarara amahoro akaboneka.

Charles I..