Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo watangaje ko wafashe mpiri umusirikare wa Tanzaniya wari mu bagize Brigade d’Intervention witwa Christopher George Yohana, mu mirwano imaze iminsi hagati yawo n’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Tanzania

Uyu mutwe wagize uti : “Twafashe umusirikare w’Umunyatanzaniya ku rugamba uyu munsi I Kinyandonyi, muri Kivu y’Amajyaruguru. Imbunda ye yari nu bwoko bwa AK47”.

Chimporeport dukesha iyi nkuru, ivuga ko ngo bagerageje guhamagara ushinzwe itangazamakuru muri uyu mutwe, Rene Abandi ariko telephone ye ntibashe gucamo, gusa ngo George afashwe neza kuko ngo bamufashe nk’umuvandimwe wabo.

Uyu mutwe kandi uvuga ko mu gihe wafataga uyu George yarimo aha amategeko itsinda ry’abasirikare ba FDLR, bigaragara ko abenshi mu bayobozi n’abarwanyi b’iri tsinda bari abo muri uyu mutwe wa FDLR, ngo gusa biramutse ari byo ntibyatungurana kuvuga ko Guverinoma ya Tanzaniya yafashaga mu ibanga aba barwanyi.

Monusco nayo yakunze gutungwa agatoki ko yaba ifasha FDLR nyamara ikabihakana ahubwo igashinja u Rwanda gufasha M23. Eugène-Richard Gasana uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yakunze kubwira Perezida w’akana k’amahoro ka ONU ko imyitwarire n’ibikorwa by’ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro muri Kongo, Monusco, biteye inkeke.

Gasana yakomeje avuga u Rwanda narwo rwagize uruhare mu gushyiraho Brigade d’Intervention, bari baziko igiye kugarura amahoro mu karere no gusoza ubwicanyi buhakorerwa ariko ngo izi ngabo zikigera aho zatumwe ibikorwa byazo zatangiye gukora bitandukanye cyane n’ibyo zari zitumwe gukora.

Yagize ati : “Ubwa mbere abayobozi bakuru ba Brigade bakunze kuba bari kumwe na bagenzi babo ba FDLR, amakuru yizewe kandi nyayo ahagije, avuga ko ngo babaga barimo baganira uburyo butandukanye bwo gukorana. Ibikorwa, ibitekerezo byabo, bifasha umwe mu mitwe y’abarwanyi bagiye kurwanya no kwambura intwaro, nk’ubutumwa bwabarebaga”.

Gasa kandi yanavuze ko hari ubufatanye butaziguye hagati y’ingabo za Leta ya Kongo na FDLR ndetse n’abagize Brigade d’Intervention. Yagize ati : “Dufite raporo abasirikare bakuru ba FARDC cyangwa ba FDLR bemererwa kwinjira muri Brigade d’ Intrvention, hafi n’imbibi z’u Rwanda”. Usibye ibyo kandi ngo hari n’ihererekanya ry’intwaro n’amasasu hagati ya Brigade n’ingabo za FARDC.

Gsana avuga ko ngo ibyo byose bifatwa nk’ikibazo gikomeye n’u Rwanda gusa, bitazarugiraho ingaruka rwanyine ahubwo bizagira ingaruka kuri Monusco n’ibikorwa byayo byo kugarura amahoro.

Tanzaniya na ASfurika y’Epfo byohereje ingabo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo kugirango zifatanye na FARDC kurwanya imitwe yitwara gisirikare yo mu burasirazuba bw’iki gihugu harimo na M23 naho ingabo za Malawi zo ngo zigomba kuzafatanya na Brigade d’Intervention mu kwezi gutaha.

Intambara hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Kongo yatangiye ku cyumweru, imaze kugwamo abatari bake ndetse n’ibihumbi by’impunzi zambuka zijya Uganda no mu Rwanda.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Tanzania.jpg?fit=180%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Tanzania.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSUmutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo watangaje ko wafashe mpiri umusirikare wa Tanzaniya wari mu bagize Brigade d’Intervention witwa Christopher George Yohana, mu mirwano imaze iminsi hagati yawo n’ingabo za Leta ya Kinshasa. Uyu mutwe wagize uti : “Twafashe umusirikare w’Umunyatanzaniya ku rugamba uyu munsi I Kinyandonyi, muri Kivu y’Amajyaruguru....PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE