Mu itangazo umutwe wa M23 washyize ahagaragara, waburiye Leta ya Kongo ko ufite ibimenyetso bifatika ko ariyo yawugabyeho igitero cyo kuwa Gatandatu, uvuga ko nikomeza kuwugabaho ibitero utazarebera mu rwego rwo kwirwanaho no kurinda umutekano w’abaturage.

Uyu mutwe wa M23 uhamya ko FARDC ifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai bagabye igitero ku bindiro byawo kuwa Gatandatu mu gitondo biri ahitwa Nyarucinya hafi y’umujyi wa Goma. N’ubwo Leta ya Kongo yo ibihakana ariko M23 yo ivuga ko ifite gihamya kuko yafashe abasirikare 2 ba FARDC barimo n’umumajoro.

Kazarama

Nk’uko umuvugizi wa M23, Vianney Kazarama yabitangarije kuri radio bbc tariki 8 Nyakanga, yavuze ko ngo ko ingabo za Leta ya Kongo FRDC, zifatanyije na FDLR ndetse n’umutwe w’aba Mai Mai, zabagabyeho ibitero imbere y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amagoro muri Kongo Monusco, mu birometero 5 uvuye mu Mujyi wa Goma, ariko ngo M23 yabashije kwirwanaho irabanesha bariruka bamwe bahungira muri Monusco abandi barahagwa arinabwo bafataga babiri mu basirikare ba FARDC nk’igihanga kigaragaza ko aribo bagabye igitero.

Kazarama avuga ko ngo hari n’umuturage baciye amaboko n’amaguru imbere y’ibirindiro by’ingabo za Monusco mbere y’uko bahungiramo. Yanasobanuye ubufatanye bwa FDLR na Leta ya Kongo, Kazarama yifshishije raporo ya ONU iherutse gusohoka ivuga ko hari ubufatanye butaziguye hagati ya Leta ya Kongo na FDLR ariko ahakana yivuye inyuma ibiri muri iyo raporo bivuga ko umutwe abereye umuyobozi nawo ufasha na Leta y’U Rwanda. Avuga ko ngo abakora raporo za ONU bahuzagurika kuko bigeze no kwivuguruza ubwo bavugaga ko Uganda nayo ifasha M23 bakaza kubihakana nyuma.

Muri iyi raporo yashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe M2, uvuga ko idashobora gukomeza kwihanganira gukorwa mu jisho n’ingabo za FARDC n’abafasha bazo ku butaka bwawo, ngo bazirwanaho kugirango birengere kandi barengere n’abaturage.

Umuvugizi wa M23 kandi yasabye abaturage ba Kongo guhaguruka bakamagana Leta ya Kinshasa, ndetse akaba yahamije ko umutwe abereye umuvugizi uzarengera abaturage bahohoterwa na Leta ya Kongo.

Ku ruhande rwa Leta ya Kongo yo ihakana yivuye inyuma ivuga ko ingabo za leta FARDC atarizo zagabye kiriya gitero. Umuvugizi w’igisirikare ca Kongo, Col. Olivier Hamuri avuga ko ngo icyo gitero cyagabwe n’insoresore zimaze kurambirwa ibikorwa bya M23 zikoresheje intwaro gakondo,. Ibi kandi bivugwa nanone n’umuvugizi wungirije wa Sosiyete Siviye muri Kivu y’amajyaruguru, Omar Kavota.

Col Hamuri avuga ko aho barwaniye ari agace kagenzurwa na M23, ariko kandi hagati yabo hakaba harimo ibirindiro bya Monusco bityo rero bikaba bitashoboka ko babagabaho igitero banyuze ku birindiro bya Monusco. Yanahakanye kandi imikoranire ya FDLR, avuga ko ahubwo M23 ariyo ikorana nayo kuko ngo baherereye mu karere kamwe.

Ibi kandi bibaye nyuma y’aho hari hamaze iminsi havugwa ko ingabo za M23 zirimo gusatira umujyi wa Goma ndetse ngo zegeranya n’intwaro, bigatera impungenge ko imirwano yakongera kubura mu gihe inzira y’ibiganiro iganisha ku mahoro arambye Kongo itabaye nyabagendwa.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Kazarama.jpg?fit=180%2C180&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/Kazarama.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSMu itangazo umutwe wa M23 washyize ahagaragara, waburiye Leta ya Kongo ko ufite ibimenyetso bifatika ko ariyo yawugabyeho igitero cyo kuwa Gatandatu, uvuga ko nikomeza kuwugabaho ibitero utazarebera mu rwego rwo kwirwanaho no kurinda umutekano w’abaturage. Uyu mutwe wa M23 uhamya ko FARDC ifatanyije na FDLR ndetse na Mai Mai...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE