RDC : Havutse undi mutwe wa gisirikare ugamije kurinda abahutu.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 gicurasi 2014, Umuryango wa Loni ukorera muri RD Congo uratangaza ko muri Kivu y’Amajyaruguru havutse umutwe mushya witwara gisirikare ugamije kurinda no kurwanirira abahutu. Uje usanga imitwe amagana n’amagana ukorera mu burasirazuba bwa RD Congo.
Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri RD Congo Monusco ziravuga ko zifite amakuru y’uyu mutwe mushya wavutse uzwi ku izina rya PPH umutwe ugamije kurwanirira no kurinda abaturage b’abahutu ( Protection du Peuple Hutu).
Umwe mu barwanyi ba FDLR Foca rimwe mu mashami ya PPH
Uyu mutwe washinzwe kuwa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2014 i Luofu. Aka gace uyu mutwe washingiwemo gaherereye mu birometero 120 mu majyaruguru ya Goma. Uyu mutwe uzagira amashami mu duce duhana imbibi na Luofu aritwo twa Masisi na Rutshuru.
Abagize uyu mutwe nk’uko byemezwa n’umukuru wa Monusco Martin Kobler, ni umutwe wa FDLR- Foca, FDLR- RUD na Mai Mai Nyatura.
Foca na RUD aya ni amashami y’abarwanyi ba FDLR amahanga yashyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. By’umwihariko leta y’u Rwanda hamwe na Monusco bemeza ko uyu mutwe wasize ukoze Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni mu 1994.
Umutwe wa Mai Mai Nyatura nawo ni umutwe w’inyeshyamba wagiyeho ugamije kurinda no kurwanirira abahutu babarizwa muri RD Congo nk’uko Monusco ibyemeza.
Martin Kobler umukuru wa Monusco aremeza ivuka ry’umutwe wa PPH
Monusco ikomeza ivuga ko uyu mutwe wa PPH washyizweho ugamije kurinda abahutu hatarebwe aho bakomoka. Umutwe udasanzwe wa Loni, Ingabo za Monusco hamwe n’ingabo za FARDC bafite gahunda yo guhashya umutwe wa FDLR ufite abasirikare babarirwa hagati ya 1500 na 2000.
.Ku ruhande rwa RD Congo bo bahakana ko uyu mutwe batawuzi. Ubwo yaganiraga na AFP Umuvugizi w’igisirikare cya FARDC yavuze ko nta makuru ahagije afite kuri uyu mutwe PPH wavutse ariko ko agiye kugenzura afatanije n’ingabo ayobora bakabasha kugira amakuru y’ukuri y’uyu mutwe.