Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(FARDC) kuwa kane w’icyumweru gishize zataye muri yombi abaturage 45 batuye i Nyamirima mu birometero 24 ugana mu Burasirazuba bwaRutshuru . Aba baturage bafunzwe barakekwaho gukorana n’abarwanyi baFDLR nk’uko byemezwa na Sosiyeti Sivile ikorera muri kariya gac

Aba baturage 45 batawe muri yombi i Nyamilima bose bari basanzwe batuye I Buganza ku muhanda ugana Ishasha.

Sosiyeti sivile ikomeza ivuga ko ingabo za FARDC zataye muri yombi aba baturage kuko bagaragaye mu bikorwa by’ubwicanyi bwakozwe kuri uyu kane mu masaha y’igitondo ubwo ingabo za FDLR zahitanaga umusirikare wa FARDC.


Ingabo za FDLR zikomeje kuvugwaho ubugizi bwa nabi

Uyu musirikare wishwe yari mu modoka yajyaga Ishasha ku mupaka w’iki gihugu na Uganda. Umushoferi w’iyi modoka, konvayeri wayo hamwe n’undi mugande bari bayirimo bayikuwemo n’inyeshyamba za FDLR za bahita baburirwa irengero.

Umuyobozi wa Teritwari ya Rutchuru Justin Mukanya yabwiye radio Okapi ko aba baturage bafashwe mu rwego rwo kubakoraho iperereza.

Arahamya ko lokarite ya Buganza yabaye indiri ya FDLR aho imaze guhitana abasirikare ba FARDC bagera kuri 6 kuva mu 2012 kugeza ubu.

N’ubwo bimeze gutyo ingabo za FARDC ntacyo zirajya gukora ngo zirengere uyu musirikare wayo wahitanywe n’izi nyeshyamba za FDLR cyangwa ngo ishakishe aho aba bandi baburiwe irengero baherereye. FDLR muri kariya gace ikaba itarigeze ihavanwa n’iki gikorwa cy’ubugome yari imaze gukora.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

 

Placide KayitareAFRICAPOLITICSIngabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(FARDC) kuwa kane w’icyumweru gishize zataye muri yombi abaturage 45 batuye i Nyamirima mu birometero 24 ugana mu Burasirazuba bwaRutshuru . Aba baturage bafunzwe barakekwaho gukorana n’abarwanyi baFDLR nk’uko byemezwa na Sosiyeti Sivile ikorera muri kariya gac Aba baturage 45 batawe muri yombi i Nyamilima bose bari basanzwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE