Raporo Human Rights Watch yasohoye yikomye u Rwanda
Umuryango Uharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Human Rights Watch, kuri uyu wa kabiri washyize ahagaragara Raporo y’ubushakashatsi ivuga ko yakoze mu burasirazuba bwa DR Congo, raporo ishyira u Rwanda mu majwi ko rufasha umutwe wa M23. Human Rights Watch ivuga ariko ko ibyo ivuga ibishingira ku biganiro “Interviews†yagiranye n’abacongomani n’abanyarwanda bagera ku 190, ngo bemeza ko bagizweho ingaruka cyangwa se bahohotewe muri iyo ntambara.
Anneke Van Woudenberg uvuga ko ari umushakashatsi wa Human Rights Watch, avuga ko abasirikare bo hejuru ba M23 bagomba kubaza imfu z’abantu n’iyicwa rubozo ngo rikorerwa abaturage, akarenzaho ko ngo n’abasirikare bo hejuru mu Rwanda bagomba kubibazwa ngo kuko bafasha uwo mutwe.
Ngo ishingiye ku bushakashatsi bwayo, ivuga ko M23 yazanye (recruitment) abasore 137 mu gace ka Rutshuru kuva mu kwezi kwa karindwi. Abo ngo bavanwe ku ngufu mu mashuri, mu masoko cyangwa mu nzuri zabo.
Ubu bushakashatsi bwabo bukemeza ko 33 muri abo bajyanjywe bishwe bagerageza gutoroka. Ngo abandi bakicirwa imbere ya bagenzi babo nk’igihano kizahabwa undi uzagerageza gutoroka.
M23 ariko yo ikaba ihakana ibyavuzwe nkuko bigaragara muri iyi raporo, Col Sultani Makenga tariki 8 Kanama 2012 yabwiye Human Rights Watch ko nta muntu bazana mu ngabo zabo ku ngufu kuko abaza ari abavandimwe babo, bazi neza icyabazanye kandi batakwiyicira abavandimwe babo baje babasanga ngo babafashe urugamba bariho.
Iyi raporo ya Human Rights Watch ivuga ko abasirikare bakuru b’u Rwanda bajyanye (recruits) abasore, ngo barimo n’abo munsi y’imyaka 15 kujya gufasha umutwe wa M23. Ngo tariki 30 Kamena 2012 hagiye umubare uri hagati ya kuri 200 na 300. Uyu mubare ngo ubu waba umaze kugera kuri 600 nkuko ngo bagiye babitangarizwa n’abatuye ku nkengero z’ibihugu byombi ku musozi wa Njerima hafi y’ikirunga cya Kalisimbi.
Usibye abo bantu, u Rwanda ngo rubaha n’intwaro, Van Woudenberg we akavuga ko ngo Inama y’umutekano wa UN ikwiye gufatira ibihano u Rwanda, inashingiye kuri raporo yahawe n’inzobere UN yari yohereje.
Nubwo muri iyi raporo ntaho bavugamo ibyatangajwe na Leta y’u Rwanda, Kigali yatangaje kenshi ko ibishinjwa u Rwanda ari ukuba Kinshasa inanirwa kwikemurira ibibazo byayo ikabyegeka ku bihugu bituranyi.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu muvugizi wayi, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibishinjwa u Rwanda ari ibinyoma, ko usibye n’umwana uri munsi y’imyaka 15, nta musirikare rwohereje kujya gufasha M23 kuko ari ikibazo kireba Congo ubwayo.
Mu kugaragaza ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu, iyi raporo ya HRW igenda itanga ingero yabwiwe n’abaturage muri Congo z’aho umutwe wa M23 ngo wagiye wica abaturage ubaziza gukorana na Leta ya Congo cyangwa n’ingabo za FARDC bahanganye.
Iyi raporo ishinja kandi imitwe ya FDLR, Raia Mutomboki, Mai Mai Sheka n’umuyobozi wayo Ntabo Ntaberi Sheka, ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, n’indi mitwe ko nayo ifite uruhare mu iyicwa ry’uburenganzira bwa muntu muri kariya gace.
Igana ku musozo, raporo yasohowe na HRW ishinja ititsa ingabo za Congo (FARDC) guhohotera abanyarwanada cyangwa abatutsi b’abacongomani ngo niyo bataba bafite aho bahuriye na M23, ndetse ngo bamwe nk’umwana witwa Daniel Masengesho w’imyaka 16 yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri akubiswe n’ingabo za FARDC i Kibumba.
Ingabo za Congo kandi ngo tariki 8 Nyakanga mu gihe zari zitewe na M23 mu mujyi wa Kiwanja muri Rutshuru ngo zihunga zijyanye abantu nk’iminyago, bamwe bicirwa ku iteme rya “Mabegaâ€. Iki gihe ngo zihunga igitero cya M23 zikoreye ibintu byari imitungo y’abaturage.
Ku mutwe w’iyi raporo HRW ikaba isaba ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga ndetse ngo abayobozi b’u Rwanda bakurikiranwa n’amategeko.
Leta y’u Rwanda nanone biciye mu muvugizi wayo, Ministre Mushikiwabo, akaba aherutse gutangariza television ya France 24 ko guhagarikira inkunga u Rwanda rukoresha mu iterambere atariwo muti w’ikibazo cya Congo, avuga ko intege nke z’abayobozi
what else wud human rights watch do to show that they are still players in the game?
we know the history of human rights watch so we know what they are up to.
its only you blind followers like inyenyeri who keep on praising the so called human rights watch.
Dear Chantal,
You claim that you know the history of human rights watch,does this give you a licence to kill whoever you want,whenever you want and wherever you want?
If Human Rights Watch was biased ,you could produce evidence to prove what you are saying,but the entire world knows ,excpet Chantal,that this watchdog is trustworthy.
Open your eyes dear Chantal.
Sure its very bad that in this generation we have people who betrayes the generation like this woman Chantal who talks zero sens always just becouse the blind foreign minister has exposed her weakness on both national and international media.
Generation which belives in creating sempathy and make baby cries after spoiling like what i cant define!
Chantal you dont love Rwanda, you dont even love Kagame you are as just good as the worst foe our country has ever got!
Chantal you claim to be knowing much but you are most likely to be knowing nothing because acountry cant be just sanctioned on zero cause there has to be enough evidental cause.
So my dear sister Chantal who pretends to be loving our head of state pray much so that our country can be governed on wise agender or else we are most likely to be doomed by the acts of our blind faithed rulers who use open deceptions to make their ends meet.
At the end we shall perish together with such
Alarming ignorance character of people like
Chantal. This poor girl pretend to love Paul and
Rwanda by supporting his wrongs. My dear open
Yo eyes and read history maybe it can open yo
Yo eyes and yo senses to realize that we do criticize
The governance just to protect our good future together.
We came from far do we need each other everyday than
Fighting each other.