Radio Inyenyeri: Amajwi Rwigara n’ukuriye ubutasi wa RNC 29.09.2017
Mu bantu bashya bavugwa muri aya majwi harimo uwitwa Junduli bivugwa ko ari Benjamin Rutabana, umuntu wo mu muryango wo kwa Rwigara ari na we wabahuje n’uwo batazira izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye ukurikiye ubutasi muri RNC akaba yarakunze gushyirwa mu majwi ku bitero bitandukanye byagiye bigabwa mu Rwanda mu gihe cyashize.
Mu majwi ya mbere, havugwagamo Adeline yumvikana akoresha ibimenyetso mu kuvuga abantu, umwe akamwita Nzobe, hari n’undi yita Uw’Epfo. Gusa muri aya majwi yandi byumvikana neza ko uwo bita Uw’Epfo ari Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Undi uvugwa muri aya majwi ni David Himbara ariko we nta zina ry’irihimbano yahawemo kuko hamwe bamwita David ahandi Himbara.
Adeline yumvikana avuga ko hari ibyo atumvikanyeho na Diane ku muntu ngo wahoze ari inshuti ye ariwe bita Mukobanyi nk’izina ry’irihimbano muri iki kiganiro.
Ati “Nabwiye Muganga nti ntacyo nzongera kubwira Diane kuko namubwiye kuva kera, na Kabonero yaramubwiye ko ari umwicanyi we akavuga ngo igituma bavuga ko ari umwicanyi ni uko atahunze ngo natwe abantu bamwe bari gutekereza ko dukorana n’aba bantu kuko twahunze ndetse tukabipfa cyane, ati ‘wowe ntiwigeze ushaka no kubimenya […] nti ntabwo nshobora gushaka kumenya abicanyi, nti akorana n’ iyi leta, nti ashwi, ati ‘ni ibyo bagushyizemo’…ubwo nyine biba bibi ndamwihorera.”
Hari kandi aho Adeline yumvikana avuga ko Diane Rwigara afite abantu benshi bakorana mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi by’umwihariko ‘Mukobanyi’ ndetse ko uyu wari inshuti ye yigeze kwandikira Kayumba Nyamwasa na Davidi Himbara.
Humvikana kandi aho Adeline, umubyeyi wa Diane Rwigara, avuga mu mazina David Himbara ku butumwa yari yahawe na Muganga kugira ngo abumugezeho.
Mu magambo ye agira ati “Rero n’ejobundi, hari ibintu Muganga yambwiye nyine uriya Mukuru yamubwiye, noneho ako kanya telefone ye iba yapfuye WhatsApp, afata iyanjye iyo message ya Muganga iza Diane afite telefone yanjye arayibona, abonamo izina ry’uwo Mukobanyi, ibintu yari yabwiye uriya wo muri Afurika [Uw’epfo] ngo aragenda rero abibwira uriya […] ngo uriya Mukobanyi yandikiye Uw’Epfo, yandikira na Himbara ariko akoresheje telefone ya Diane. Ngo ababwira ngo nibamusubize nta kibazo ngo iye yibwe na bariya bo muri DMI ngo b’abasirikare noneho ngo yakoreshaga iya Diane. Noneho Uw’Epfo abwira Muganga ngo ambwire ngo uyu muntu akorana nabo, iyi telefone nibabwire Diane asibe izo message.”
Basabwe gukomera ku ibanga
Hari irindi jwi ryumvikanisha uwahawe izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo. Atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba ? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye ?”
Muganga kandi yumvikana amubwira uburyo yatunguwe no kuba Junduli [Ben Rutabana] yaramwoherereje ubutumwa bugoye gusobanukirwa amubaza inyungu David Himbara yaba afite mu kumenya ibyabaye kuri Diane Rwigara.
Aha ngo Himbara yabajije Junduli ibijyanye n’ifatwa rya Diane Rwigara ku kibuga cy’Indege i Addis Ababa muri Ethiopia, undi amubwira ko ntacyo abiziho ahubwo ko akwiriye kubaza Muhanga kuko ashobora kuba afite amakuru.
Himbara nyuma ngo ahamagara Muganga amusaba ibisobanuro by’aho yakuye iby’ifatwa rya Diane Rwigara ku kibuga cy’indege, undi amusubiza ko afite amakuru yizewe y’abantu bo hejuru.
Ati “[Himbara] Arambwira ngo ni abantu bo mu rwego rwo hejuru b’abasirikare bakuru ariko apana bariya bo hejuru cyane nka ba James [Kabarebe] cyangwa abandi ariko urumva nyine ni abo ku rwego rukuru nyine baba babizi…mujye mukomeza amabanga.”
Muganga akomeza agira inama abo kwa Rwigara ko badakwiye gukomeza guhisha amabanga ahubwo ko bakwiye kujya bayabasangiza kuko ngo bo baba bafite amakuru.
Ati “Njye ayo mabanga ntabwo njya nyasobanukirwa. Ubwo se ayo ni mabanga ki ? Ejo ko umuntu ashobora kugenda bakamunyuruza akajya mu nzu [Safe house] mukagira ngo yuriye n’indege cyangwa ngo wenda umuriro wamushiriyeho mukazajya gusobanukirwa n’umuntu yarakorewe iyicarubozo. Uziko mwebwe mwageze aho wa mugani mukabana na Shitani mukayimenyera ? Icyo nakubwira cyo abantu barakurikira cyane cyane uriya mugabo…hari byinshi atatubwira ariko we barabimubwira.”
https://inyenyerinews.info/politiki/radio-inyenyeri-amajwi-rwigara-nukuriye-ubutasi-wa-rnc-29-09-2017/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/rnc-amajwi.jpg?fit=600%2C450&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/rnc-amajwi.jpg?resize=140%2C140&ssl=1INYENYERI RADIOPOLITICShttp://www.inyenyerinews.org/wp-content/uploads/2017/09/Amajwi-Ya-Rwigara-na-RNC.mp3 Mu bantu bashya bavugwa muri aya majwi harimo uwitwa Junduli bivugwa ko ari Benjamin Rutabana, umuntu wo mu muryango wo kwa Rwigara ari na we wabahuje n’uwo batazira izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye ukurikiye ubutasi muri RNC akaba yarakunze gushyirwa mu majwi ku bitero bitandukanye byagiye bigabwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS