Umuryango wa Assinapol Rwigara urimo Diane Shima Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara ; bongeye gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu kuri ubu bakaba bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Remera aho bategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje ko itabwa muri yombi ryabo rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo.

Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”

Me Janvier Rwagatare, umunyamategeko wunganira abo mu muryango wa Rwigara ku byaha bakurikiranyweho, yari amaze igihe gito yikuye muri uru rubanza, amakuru avuga ko mu ibazwa ryabo ryakurikiyeho babaga ari bonyine, Me Janvier Rwagatare mbere y’uko yikuye muri iyi dosiye yatangaje ko ibyo Polisi yakoze ubwo yatwaraga Diane Rwigara, Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara, kungufu, byari byubahirije amategeko kuko hari habanje gukorwa ibiteganywa n’amategeko. Iki gisubizo cyababaje bikomeye Adeline Rwigara n’abana be arinacyo cyakuruye amakimbirane hagati yabo na Me Jamvier Rwagatare uku kutumvikana niko kwavuyemo kwikura muri Dosiye k’umwunganizi wabo urubanza nyirizina rutaraba.

ACP Badege avuga ko aba batatu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho ubu bafungiye kuri Station ya Police ya Remera.

ACP Theos Badege

Diane Rwigara akaba yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.



Diane Rwigara

NEC yatangaje ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

Ikindi kandi ni uko ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin ; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

Diane Shima Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara

Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura. Amakuru avuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.

Tariki ya 7 Nyakanga 2017 ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangazaga urutonde rw’abakandida bemerewe guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, hatangajwe impamvu abakandida barimo Diane Shima Rwigara, Sekikubo Barafinda Fred na Mwenedata Gilbert batemerewe.

Kuri Diane Rwigara, Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagize ati “Gukoresha amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’Umutwe wa Politiki yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke b’Umutwe wa Politiki PS Imberakuri.”

Mukabunani Christine yavuze ko bakorewe ubujura ariyo mpamvu batangiye igenzura. Ati “Badutwariye inyandiko y’umwimerere iriho abarwanashyaka bacu. Ni ziriya lisiti dusinyaho iyo dushinga ishyaka, barayitwaye ariko turacyakurikirana.”

Mukabunani yakomeje avuga ko iyo nyandiko yibwe iriho amazina y’umuntu, umukono, indangamuntu n’akarere aho avuga ko yibwe hashakwa ‘iriya mikono babatuma’. Gusa ngo kugeza ubu ntibaramenya uko byagenze kugira ngo igere mu maboko ya Diane Shima Rwigara.

Ati “Twebwe baba baradusinyiye, ukaza ugafata iyo nyandiko yose ukayitwara ukavuga uti dore abantu bansinyiye kugira ngo niyamamaze.” Yongeye ho ko ibiranga ko inyandiko ari iya PS Imberakuri ‘bashobora kuba barabikuyeho ariko ikigaragara ni uko urutonde rwacu barutwaye kandi ba nyiri ugusinya batabizi, mbese nta muntu wacu bagezeho ngo asinye ahubwo bateruye inyandiko iriho imikono ibindi bagenda bahindagura”.

PS-Imberakuri izarega Diane Rwigara

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mukabunani, yatangaje ko ziriya nyandiko ahantu hatatu ziri ari muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazijyanye icyo gihe igishinzwe imitwe ya politiki, iyajyanywe muri Minisiteri y’Ubutabera kuko ari bo bakoraga igazeti na kopi ishyaka ryasigaranye.

Akomeza avuga ko iperereza rikomeje ariko yaba uwatanze urutonde rw’abarwanashyaka ba PS-Imberakuri n’uwarukoresheje bombi bazaregwa.

Yagize ati “Twiteguye ko nituramuka tumenye neza amakuru, ibimenyetso byose tubifite tuzamutwara mu rukiko [Diane Shima Rwigara] ariko tuzabanza duhure n’abarwanashyaka bacu cyane cyane ko ari bo birimo kureba, tuzahura batange igitekerezo ariko icy’ingenzi ni uko tuzarega.”

Mukabunani Christine uyobora PS Imberakuri yavuze ko ishyaka rye ryakorewe ubujura

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/MUKABUNANI.jpg?fit=600%2C401&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/09/MUKABUNANI.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmuryango wa Assinapol Rwigara urimo Diane Shima Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara ; bongeye gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu kuri ubu bakaba bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Remera aho bategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE